Nyamasheke: Abana barokotse Jenoside barashima Leta yimakaje ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru


Abana b’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bashima Leta yimakaje ubumwe n’ubwiyunge, ubu bakaba biga neza banafite abaterankunda.

Ubwo kaminuza ya ‘Kibogora Polytechnic’
  iherereye mu karere ka Nyamasheke yibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bana irihira mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kongera kwiyubaka, bashimye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yafatanije n’iyi kaminuza kubabonera uburyo bwo kwiga.

Uwera Alice w’imyaka 26 y’amavuko uturuka mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, yabwiye Bwiza.com
 ko yari amaze imyaka 5 yararangije ayisumbuye nta kazi afite kandi na FARG itarashoboraga kumurihira kuko amanota yafatiragaho
  atari yayagejejeho, ariko ku bw’ayo mahirwe CNLG imwohereza kwiga muri iri shuri
  aho ageze mu mwaka wa gatatu.

Yagize ati ’’iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza no kuba dufite Leta nziza itwitaho ikanimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Mpabwa ubumenyi, nkanafashwa byose nkenera ngo nige neza kandi nari maze imyaka 5 yose nsa n’uwihebye nta n’akazi ngira, nta n’undi nakwiyambaza, byiyongera ku bikomere bindi by’umutima nasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nkabona aya ari amahirwe akomeye twagize, natwe tukaba twiteguye gufasha abandi igihe tuzaba twarangije kwiga dufite akazi.’’

Uwera Alice warokotse Jenosida yakorewe abatutsi avuga ko yarihiwe niri shuri amaze imyaka 5 yibaza uburyo yakwiga kaminuza.
Uwera Alice, umwana warokotse Jenosida yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’iyi kaminuza,Dr Mukamusoni Dariya,avuga ko
 hari abana
  benshi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagihura n’ibibazo byinshi bishobora no kubangamira imyigire yabo bitewe n’ibikomere byinshi baba barasigaranye nyuma yo kubura abagombaga kubitaho,ari yo
  mpamvu n’ishuri rifasha
  Leta
  mu kubitaho.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana
  Claudette,yashimiye buri wese ufasha abarokotse Jenoside batishoboye kongera kwiyubaka, ko aba agera ikirenge mu
  cya Leta, ibikorwa nk’ibi bizamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bikaba bizakomeza gushyigikirwa.

Ati’’ kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ni inshingano zacu nka Leta, tugashima aba bose batera iyi ntambwe kandi ntituzahwema kubikora no kubibashimira.’’

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko kuva muri 2015,burihira abanyeshuri 2 barokotse Jenoside batishoboye buri mwaka,aho umwe atangirwa amafaranga arenga 1.200.000 ku mwaka amufasha mu byo akenera byose ku ishuri,butibagiwe n’abarituriye bayi rokotse bandi batishoboye.

Abanyeshuri ba Kibogora polytechnic biyemeje guhangana nabapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Abanyeshuri ba Kibogora polytechnic biyemeje guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi

Abanyeshuri ba Kibogora polytechnic nabandi bayobozi bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *