Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke barashima ubutwari bw’ ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Ubwo abakirisitu ba paruwasi za Kamonyi na Gihinga mu itorero Methodiste Libre muri uyu murenge bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanaremera bamwe mu bayirokotse batishoboye, nibwo hagarutswe ku butwari bw’ingabo zahagaritse jenoside, abanyamadini n’amatorero bagasabwa kwigisha urubyiruko kubutoza abakiri bato.
Kwibuka Augustin wo mu kagari ka Save muri uyu murenge, avuga ko icyari segiteri Nyamuhunga cyahuye n’akaga gakomeye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo Abatutsi bishwe rubi n’abaturanyi babo, bamwe bakabakusanyiriza mu mazu bakabatwika,…
Yagize ati “abo twasenganaga ntibabashije kudutabara ubwo twicwaga urw’agashinyaguro kandi kuduhisha tukabaho byarashobokaga, ariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziritanga zirokora abakiriho n’ubu kubera umutima wo gukunda igihugu cyabo zakuranye, zitanga ihumure turatekana,tukaba turyama tugasinzira, ziriya ngabo zakoze ibidasanzwe tuzahora tuzishima twe n’abazadukomokaho bose.’’
Rév.Pasiteri Ngamije Emmanuel, umushumba wa paruwasi ya Kamonyi muri iri torero,avuga ko kwibuka aya mateka yose ari ingenzi kandi bizahoraho kugira ngo n’abayagoreka bumve ko bibeshya.
Ati ’’Leta yacu itwigisha ubumwe,urukundo rw’igihugu na bagenzi bacu, ari yo mpamvu tunaremera abarkotse Jenoside batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, tukunamira inzirakarengane z’abatutsi zazize Jenoside kugira ngo n’abana bato bamenye ubugome bwakozwe n’inkoramaraso zadusenyeye igihugu, banibutswa uwahagaritse Jenoside amahanga byayananiye, bumve icyo basabwa kugira ngo bazubake igihugu kizira Jenoside ukundi’’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga Bigirabagabo Moise, avuga ko kuba u Rwanda rutekanye uyu munsi bifite abitanze ngo bishoboke kandi bari urubyiruko rwanze ko igihugu gipfa rureba, agasaba abanyamadini kwigisha urubyiruko rwabo umuco w’ubutwari no kwanga ikibi, bakanakomeza gufasha mu komora ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko basanzwe babikora.
Aya maparuwasi yombi arabarura abakirisitu bagera kuri 52 bamaze kumenyekana bishwe muri Jensoide yakorewe abatutsi,abasigaye iheruheru bagenzi babo bakaba bakomeje kubitaho mu buryo bwose bashoboye nk’uko binemezwa n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Uwitonze Simon.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


