Nyamasheke: Abanyeshuri ba TTC Mwezi baratabaza MINEDUC n'akarere kubera ubuzima babayemo

Sangiza iyi nkuru

Abana biga mu ishuri nderabarezi rya TTC Mwezi riri mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, baratabaza ubuyobozi bw’akarere na Minisiteri y’Uburezi kubera ubuzima bubi bavuga ko babayemo.

Aba bana bavuga ko bigira mu nyubako zishaje cyane, bakarira mu nzu ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ari nto cyane, ubwiherero butujuje ubuziranenge, ab’abakobwa bo bogora hanze hafi y’umuhanda haca urujya n’uruza rw’abantu ari nako babarunguruka, bakarara mu nzu zishaje imvura yagwa bakavirwa, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ibibazo bihari birenze ubushobozi bwabo.

Tuyizere Denyse wiga mu mwaka wa 5 , yatangarije Bwiza.com ko bogera hanze, hatabereye umwana w’umukobwa, aho abasore n’abandi batambuka mu muhanda baba babarunguruka, inzu bararamo zirava bakarara banyagirwa, imyenda banitse iribwa ndetse abajura bakinjira no mu nzu bararamo ibikapu n’ibindi bikoresho,…

Agira ati “ ahantu twogera sinzi ko hari umubyeyi wakwifuza ko umwana we w’umukobwa ahogera, twogera hanze kandi nta ruzitiro ruhari, abahisi n’abagenzi bagatambuka batwitegereza twambaye ubusa kandi nta handi twakogera kuko n’utuzu tw’imbaho twogeramo ntitwajyamo abarenga 8 kandi turi abakobwa 235, utwo tuzu na two twanga kutujyamo kubera ubwoba ko twatugwaho, turashaje cyane”.

Inzu
Izi nzu nto zubakishije imbaho nizo abakobwa bogeramo

Akomeza agira ati “Ubwiherero na bwo buteye isoni kubujyamo, inzu turaramo zirava, nk’ubu mu mvura nyinshi ni ukurara tunyagirwa, tukaba dusaba akarere na MINEDUC kudusura bakareba ubuzima tubayemo kugira ngo hagire igikorwa twige mu buryo bwiza nk’abandi.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Musabyemariya Félicité uhagarariye ababyeyi baharerera, na we yabwiye Bwiza.com ko barerera mu ishuri rifite ibibazo bitabarika, bakababazwa n’aho abana babo b’abakobwa barara n’aho bogera, ndetse n’aho abanyeshuri barira kuko naho hameze nabi, bagasaba kunganirwa kuko intege z’ababyeyi zonyine ntacyo zamara.

Umuyobozi w’iri shuri, Akimana Erneste, ntahakana ibi bibazo bigaragara muri iki kigo, akavuga ko barira ahantu hagayitse cyane, hasenyutse hatari n’urumuri, ubwiherero nabwo ngo bushaje,…

Ati’’ Abakobwa bacu bogera hanze kubera kutagira ahandi bogera kandi koko ishuri ntabwo rizitiye kandi ni ku muhanda w’abahisi n’abagenzi, biragayitse mu by’ukuri ntitubihisha kandi biragaragara, twageze muri iri shuri rishaje cyane ku buryo ,uretse inzu abahungu bararamo twubakiwe na Rwanda Aid n’inzu y’imfashanyigisho twubakiwe na VSO zitashywe ubu ,ibindi hafi ya byose bishaje cyane.

Barira ahantu habi cyane, aho dutekera naho harababaje cyane, aho abana bogereza amasahani ntaho dufite, nta somero dufite kandi abana baje gushaka ubumenyi kandi buba mu bitabo, Laboratwari ya Siyansi irimo ibikoresho bidahagije, nta hantu abarimu bagira bategurira amasomo, nta kinyabiziga tugira ngo tube twakurikirana abana aho bimenyereza, mbese ishuri rikeneye kuvugururwa kuko inyubako nyinshi zirashaje ziranava cyane.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko ibyose abana, ababyeyi n’abayobozi bavuga ari ukuri, ariko ko ikibazo ari ubushobozi buke, uko buzagenda buboneka ngo bizakemuka.

At “turacyagerageza, uyu munsi twabonye aho abahungu barara n’inyubako y’imfashanyigisho, n’ibindi uko n’ubushobozi buzagenda buboneka bizagenda bikorwa.’’

Iri shuri ryari CERAI mu 1987, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rigirwa ishuri ryigenga ry’ababyeyi, muri 2012 ribura abanyeshuri rihagarara imyaka 3 ryongera gufungura muri 2015 ari TTC, ryigamo abanyeshuri 383, abakobwa ni 235 n’abahungu 148.

utuzu
Abanyeshuri b’abakobwa bafite impungenge ko izi nzu bogeramo zizabagwira, ni 2 gusa kandi bo 235

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *