Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie (hagati wambaye ibitukura) afungura ku mugaragaro ishuri rishya rya GS Kinini

Nyamasheke: Abarerera muri GS Kinini barasaba ko abana babo bafashwa kwiga ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi barerera muri GS Kinini mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bashimira Leta amashuri meza ibujurije,yaje akenewe kuko ngo abana babo babyukaga ijoro bajya kwiga kure, bagataha irindi,ababyeyi bagahorana impungenge z’ibibazo abo bana ,cyane cyane abakobwa bashoboraga guhurira na byo munzira, kikaba cyarakemutse, bagasaba ariko akarere ubuvugizi abana babo bakiga ikoranabuhanga kuko himuriwe abana 925 mu mashuri abanza n’ayisumbuye,hakaba nta mudasobwa n’imwe bakwifashisha iharangwa.

Ibyumba 19 birimo 16 biri mu nyubako z’igorofa n’ibindi 3 bisanzwe byuzuye muri aka kagari, byanatangiye kwigirwamo, ni byo byatashywe n’umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie, byigwamo n’abana, abenshi, abo mu mashuri abanza bakuwe mu ishuri ribanza rya Mutusa aho abana bigaga mu bucucike bukabije, abo mu yisumbuye bakurwa muri GS Saint Nicolas Nyamasheke, GS Makoko, na GS Nyanzaryo mu murenge wa Bushekeri, icyo abo bana bahurizaho kikaba ari ijoro bazindukaga bajya kwiga bagataha irindi bigatuma batiga neza, ubu bakaba begereye ishuri, bitakibasaba kubyuka ijoro ngo batahe irindi,bikanga ingorane bagirira mu mayira.

Dushimimana Ange Juride wahazanywe avuye mu wa mbere w’ayisumbuye muri GS Nyanza, ati: “Turishimye cyane kuko hariya nigaga,kugira ngo ndakerererwa nabyukaga saa cyenda z’ijoro nkitegura,nkava mu rugo saa kumi, nkajyana n’abandi bakobwa 2 twiganaga, tukagera ku ishuri saa kumi n’ebyiri z’igitondo, duca mu ishyamba n’ubwoba bwinshi, no gutaha tukagera mu rugo nijoro, twibaza amaherezo bikatuyobera.’’

Yarakomeje ati: “Kubera kugerayo tunaniwe cyane n’igihunga cyinshi, n’imyigire yacu yagendaga nabi, ntiducyure amanota meza,ariko aho tugereye aha, iminota 20 tuba tuhageze, tugasubiramo amasomo yacu neza, no gutaha tukabanza kongera kuyasubiramo tugataha bwije twasobanuriranye neza, umwaka tuhamaze impinduka zikaba zaragaragaye mu manota natahanye,kuko ubu ngeza hafi kuri 70% ndi uwa kabiri mu ishuri, mu gihe mbere ntarenzaga 55% ndi mu yanya yo hagati, ngashimira Leta cyane yatwubakiye amashuri hafi.’’

Ndizihiwe Joel wiga mu wa 5 ubanza, wakuwe mu ishuri ribanza rya Mutusa, na we avuga ko yabyukaga saa cyenda cyangwa saa kumi z’ijoro, bagaca inzira mbi bajya ku ishuri ari n’abana bato, ku buryo hari bamwe byananiye barivamo ,bakaba bongeye gutekereza kurigarukamo aho begerejwe ayo ya hafi.

Ati: “Kugenda amajoro turi abana bato, duca inzira zirimo ishyamba rikanganye, byadohozaga mu mpungenge z’ibibazo twahuriramo na byo, n’ababyeyi bagahora bahangayitse, twanagera ku ishuri tukiga nabi kubera ubucucike bukabije, ariko ubu iminota 30 gusa mba nageze hano, nkiga neza, nimugiroba mbere yo gutaha tukabanza gusobanurirana ari yo mpamvu amanota yanjye yiyongereye, nkabishimira Leta.”

Iri shuri rishyashya ariko nubwo ryashimishije abana n’ababyeyi kubera kubegera, ritangiranye uruhuri rw’ibibazo bikwiye kwitabwaho byihuse n’ubuyobozi bw’akarere nk’uko BWIZA yabibwiwe n’umuyobozi waryo Mukamwiza Consolée.

Ati: “Mu by’ukuri koko iyo urebye ingorane abana bagiraga bitewe no kwiga kure n’ubucucike, ryabaye igisubizo,ariko nubwo turimo dusoza umwaka, hari ibibazo twifuza ko byakemuka vuba kugira ngo tubashe gukora nk’ishuri nyine.

Icya mbere ni uko tumaze umwaka wose nta kashe tugira kandi itangwa na noteri w’akarere. Ari indangamanota z’abana,ari n’inyandiko za ngombwa z’ishuri, nta kashe ishyirwaho,iyo ari nk’abazanye ubutumwa bw’akazi hashyirwaho kashe y’umurenge. Twibaza ikibura ngo ishuri rigire kashe yaryo kandi biradindiza byinshi cyane.’’

Yarakomeje ati: “Kugeza ubu nta biro by’umuyobozi w’ishuri n’abamwungirije bihari, n’abarimu ntibafite aho bategurira amasomo, twabaye dufashe ishuri rimwe turihindura ibiro n’aho abarimu bategurira kandi turikoreramo twese hamwe turi 26, ugasanga ducucitse n’icyo cyumba abana batacyigiramo ari cyo cyari cyubakiwe.

Mu bana 925 tumaranye umwaka wose, nta mudasobwa n’imwe tubafitiye, biga ikoranabuhanga mu magambo kandi amashanyarazi turayafite. Jye nk’umuyobozi w’ishuri, umucungamutungo n’abarimu nta n’umwe ufite mudasobwa, bivuze ko nta bushakashatsi mwarimu yakora, ka mudasobwa umucungamutungo yabaye yifashishije ni ako yatiriye aho yakoraga mbere, n’iyo nasanze yakoreshwaga n’umuyobozi nasimbuye ifite ibibazo ntikora, mbese dusa n’abakora gakondo bidakwiriye rwose. Twifuzaga nibura mudasobwa nka 200 ngo abana bose babashe kwiga ikoranabuhanga nubwo n’izo zitaba zihagije’’

Uretse ibi anavuga ko banahangayikishijwe cyane n’icyobo cyagombye kugabanirizwamo imyanda yo mu bwiherero kandi ishuri ryubatse mu baturage hagati, ku buryo gitinze byazateza ikibazo kinini cyane mu baturage, agasaba ko cyo cyakwihutishwa kurusha ibyo bindi byose ,nubwo byose bikenewe, ntan’ integanyanyigisho n’imwe bafite, nta bitabo,nta somero, nta cyumba cy’umukobwa bituma umukobwa ugize ikibazo bamucyura kandi Leta yaratekereje icyo cyumba ikemura icyo kibazo.

Ishuri kandi uretse kutagira umupira n’umwe abana bakina,nta kibuga na kimwe bagira,abafite impano mu mupira w’amaguru n’iy’intoki zizabapfira ubusa kuko ngo n’umwaka w’imikino urangiye batigeze bawitabira, hakaba hanakenewe ibyumba 3 bishya abana bamwe bazimukiramo umwaka utaha,bitaboneka n’ubundi ibibazo bikavuka.

N’amazi ngo ni make cyane, kuri ibi abana bakanongeraho n’inzira zituruka kuri kaburimbo zirizaho zimeze nabi cyane, nk’ibihe by’imvura bigasaba ko umwana azana imiguru 2y’ inkweto, zimwe akazambara muri icyo cyondo izindi akazambarira mu ishuri, kongera koga bagezeyo n’impungenge zo kwibana izo nkweto na byo bikababangamira.

Kubyerekeranye n’iri koranabuhanga,uhagarariye komite y’ababyeyi baharerera,Rwubaka Jean Pierre,avuga ko basaba akarere ubuvugizi abana babo ntibakomeze kudindira mu ikoranabuhanga.

Ati: “Twabonye amashuri y’abana hafi turashima cyane kuko ababyeyi b’abana baturuka kure twahoranaga impungenge z’aho baca bagenda banagaruka kuko bagendaga ijoro bakagaruka irindi,none Leta iragikemuye turishimye cyane,n’abari bararitaye turi kubagarura. Ariko nanone guhabwa amashuri hafi ireme ry’uburezi rikabura,ntacyo byaba n’ubundi bitumariye, ni yo mpamvu dusaba akarere ubuvugizi abana bakiga ikoranabuhanga ubwo dufite amahirwe amashanyarazi ahari.

Ababyeyi twaguze imashini ifotora impapuro twanga guhora bajya gufotoza ahandi n’ibizamini bikaba byakoperwa,turikokora dutanga miliyoni yose turayigura. Leta nikore nk’uko n’ubundi yadukoreye ikemure bimwe mu bibazo bikomeye bihari, nk’icyo cy’ikoranabuhanga, kutagira ibiro kw’abayobozi bakoreramo, ishuri ntirigire kashe, abana bacu bakiga batabona icyo bakina n’aho bakinira, n’ibindi bikiduhangayikishije,ariko ubwo umwana aza ku ishuri akanavayo nta mungenge zihari z’umutekano,n’ibindi twizere ko ubuyobozi bubibona buzabidukemurira tugashima kurushaho.’’

Akarere ka Nyamasheke umwaka ushize kubatse ibyumba by’ishuri bishya 759 nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wako, Mukamasabo Appolonie, akavuga ko ari intambwe ikomeye yahatewe mu burezi ijyanye no kwibohora, kuko abana bagenda begerezwa uburezi hafi,akabasaba gufata neza ibikorwa remezo nk’ibi begerezwa Leta iba yatanzeho akayabo, ababyeyi ariko bagasaba ko mbere y’uko amashuri yubakwa ahantu,hari ibikwiye kujya bibanza kurebwaho, nk’aho abana bazakinira, n’ibindi kuko usanga hari nk’abana impano zari kuzabatunga zizima kubera gusinzirira mu mashuri yubatse ahabadindiza mu ikino.

Bakanavuga ko hari ibiba bikwiye guhita bijyana n’ishuri rishya, cyane cyane nk’ibijyanye na mudasobwa,kuko kugira ngo muri iki gihe umwana arangize icyiciro runaka cy’amashuri atarakora kuri mudasobwa ,ari idindira rikabije igihugu kimaze kurenga.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie (hagati wambaye ibitukura) afungura ku mugaragaro ishuri rishya rya GS Kinini
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie (hagati wambaye ibitukura) afungura ku mugaragaro ishuri rishya rya GS Kinini

Umuyobozi w'iri shuri Mukamwiza Consolée avuga ko rigikeneye byinshi ngo rishobore gutanga uburezi bufite ireme
Umuyobozi w’iri shuri Mukamwiza ConsolĂ©e avuga ko rigikeneye byinshi ngo rishobore gutanga uburezi bufite ireme

Uyu muhanda uva ku muhanda munini wa Kaburimbo Rusizi-Nyamasheke ugera kuri iri shuri abanyeshuri bavuga ko uri mu bibabangamiye kubera ko umeze nabi
Uyu muhanda uva ku muhanda munini wa Kaburimbo Rusizi-Nyamasheke ugera kuri iri shuri abanyeshuri bavuga ko uri mu bibabangamiye kubera ko umeze nabi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *