Bobi Wine yateguje ‘umwe mu baperezida bo mu karere’ ko azakorerwa nk’ibyo muri Sri Lanka

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu cyangwa Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yateguje umwe mu baperezida bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ko abaturage bazamukorera nk’ibyo abo muri Sri Lanka baherutse gukorera Perezida wabo. Bobi Wine yashyize ku rubuga rwa Facebook amafoto agaragaza uburyo abaturage bo muri Sri Lanka baherutse gukorera imyigaragambyo mu rugo rw’Umukuru […]

Ibyo u Rwanda rwakoze rushyira mu bikorwa amasezerano nyafurika yo kurwanya ruswa

Tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) byizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa. Uyu munsi washyizweho mu mwaka w’2017 hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu bya Afurika, i Maputo muri Mozambique mu 2003, atangira gushyirwa mu bikorwa mu 2006. Kugeza ubu ibihugu 47 bimaze gushyiraho umukono. Mu kwizihiza uyu […]

Umutoza wanditse amateka akomeye muri Simba SC mu muryango winjira muri Kiyovu Sports

Umubiligi Patrick Aussems watoje ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, ni we byitezwe ko agirwa umutoza mukuru wa Kiyovu Sports. Kiyovu Sports kuri ubu nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana na Haringingo Francis Christian wamaze kwerekeza muri Rayon Sports. Cyakora cyo uyu mutoza w’Umurundi byitezwe ko asimburwa na Aussems wanditse amateka […]

Rubavu: Imyaka ibaye 12 bategereje gukosorerwa ibyangombwa by’ubutaka amaso yaheze mu kirere

Imyaka ibaye 12 abaturage Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kubarura ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, ariko abaturage bo mu Kagari ka Ntengo, Umudugudu wa Nyabagobe, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, barashinja abayobozi guhora bababeshya ko bazabakosorera ibyangombwa none bakaba barategereje barahebye. “Ikibazo dufite ni ibyangombwa by’ubutaka…twagiraga icyangombwa ariko kitajyanye n’ubuso buhari. […]

Abadage bahangayikishijwe n’uko bazabaho mu itumba nyuma y’ifungwa rya Nord Stream

U Burusiya buragenda burushaho guha gaz nkeya u Budage none ubu umuyoboro wa Nord Stream bwawufunze kugirango ukorerwe maintenance, kandi ntibizwi niba uzongera gufungurwa vuba, kuri ubu Abadage bakaba bafite impungenge zikomeye z’uko bazabaho mu gihe cy’itumba kegereje. Abakodesha inzu benshi mu Budage biravugwa ko barimo kwakira amabaruwa adashimishije muri iyi minsi. Mugihe ibiciro by’ingufu […]

RDC-Rwanda: Abanyabugeni basabwe kwifashisha impano yabo mu kwimakaza amahoro

Abanyabukorikori, ababyinnyi, abaririmbyi n’abakinnyi b’ikinamico bo mu bihugu by’u Rwanda na RDC; basabwe gukoresha ibihangano byabo mu kwimakaza amahoro no kubana neza hagati y’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi babitangarije mu mujyi wa Goma mu imurikabikorwa ry’ibikorwa by’ubugeni bwibanda mu kwimakaza umuco w’amahoro no kubana neza hagati y’ibihugu bigize aka karere. Ku ruhande rwabo […]

Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr Frank Habineza yavuze ko adashyigikiye ibiherutse gu tangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ashaka kuzongera kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere. Dr FrankHabineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, aho yabajijwe icyo nk’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bavuga nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Kagame mu […]

Rubavu: Umukwikwi [umutetsi] yahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka, biteza ihungabana

Mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umukwikwi [umutetsi] wahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma bamwe mu barokotse bagira ikibazo cy’ihungabana. Tariki ya 03 Kamena ni bwo mu kigo cy’amashuri cya Nkama giherereye mu murenge wa Rugerero yabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 28. Mu […]

Amatora ya Kenya abaye uyu munsi Odinga yagira 42% mu gihe Ruto yagira 39% – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Kenya bugaragaza ko umukandida ku mwanya wa perezida w’ishyaka United Democrati Alliance (UDA), William Ruto, kuri ubu asatira cyane mugenzi we uzaba uhagarariye Azimio la Umoja, Raila Odinga, mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugira ngo amatora nyirizina yo ku ya 9 Kanama abe. Mu bushakashatsi ku waba umukuru w’igihugu […]

Umukobwa yasabye abagabo kureka gukabya kubonka amabere

Umukobwa witwa Doreen Kabareebe wo muri Uganda yasabye abagabo kugabanya gukabya kubonka amabere mu gihe cy’akabariro kuko bituma agwa, maze ubundi abagabo bakirirwa bijujuta ngo abagore bafite ayaguye kandi aribo ba nyirabayazana. Mu kiganiro na Radiyo yitwa Galaxy FM, uyu munyamideli yagarukaga ku by’imibanire hagati y’abagabo n’abagore, aho abagore basigaye bashinjwa kutanyurwa n’umugabo umwe. Yagize […]

Nyamasheke: Abarerera muri GS Kinini barasaba ko abana babo bafashwa kwiga ikoranabuhanga

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie (hagati wambaye ibitukura) afungura ku mugaragaro ishuri rishya rya GS Kinini

Ababyeyi barerera muri GS Kinini mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bashimira Leta amashuri meza ibujurije,yaje akenewe kuko ngo abana babo babyukaga ijoro bajya kwiga kure, bagataha irindi,ababyeyi bagahorana impungenge z’ibibazo abo bana ,cyane cyane abakobwa bashoboraga guhurira na byo munzira, kikaba cyarakemutse, bagasaba ariko akarere ubuvugizi […]

Perezida wa Ukraine yahagaritse ba Ambasaderi 10

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahagaritse abahagarariye igihugu cye (ba Ambasaderi) mu bihugu birenga 10. Aba barimo uwo mu Budage, mu Buhinde, Hongrie, Repubulika ya Czech, Norvège, u Buhinde, Bangladesh, ibirwa bya Maldives, Nepal na Sri Lanka. Ibiro bya Perezida Zelensky ntabwo byasobanuye impamvu y’ihagarikwa ry’aba badipolomate, gusa bivugwa ko hari abashobora guhabwa indi mirimo. […]

Cabo Delgado: Ibyihebe byagaragaje intwaro nyinshi byambuye ingabo za Leta

Umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado wagaragaje intwaro nyinshi uherutse kwambura ingabo za Leta ya Mozambique. Iyi foto igaragaza abarwanyi batanu b’uyu mutwe uzwi nka IS-Moz bahagaze imbere y’umurunda w’amasasu menshi arimo ‘rocket’, stream, shene y’amasasu ya mashini gani, magazine z’amasasu, ibikoresho by’itumanaho birimo ibyombo na telefone, ibikapu n’impuzankano […]

AS Kigali yapapuye Rayon Sports wa rutahizamu ukinira Caméroun

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu Man Yakre Dangmo usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ya Caméroun imupapuye Rayon Sports. Man Yakre Dangmo yasinye imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe y’Abanyamujyi. Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André yamusinyishije nk’umusimbura w’umunya-Nigeria Aboubacar Lawal wamaze kwerekeza muri Vipers yo muri Uganda. AS Kigali yasinyishije Dangmo imupapuye Rayon Sports […]

Commodity prices rise by 13.7%-NISR

The prices of goods and services increased by 13.7 per cent in June 2022 compared to the same month last year, and 0.8 per cent increase on a monthly basis, according to National Institute of Statistics (NISR). The report released on July 10 indicates that prices of food and non-alcoholic beverages increased by 25.1 per […]

Nyagatare: Babiri bo mu Mudugudu umwe basanzwe bapfuye mu munsi umwe

Umugabo witwa Benamu mu Mudugudu w’Akanyange, Akagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe yapfuye, yimanitse mu gihe muri uwo mudugudu kandi uwitwa Nziyumvira Protais na we yasanzwe yapfuye. Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe avuga ko imirambo wa Benamu na Nziyumvira yabonetse kuwa 8 Nyakanga 2022. Isoko y’amakuru yacu yagize iti […]

Uganda: Umusore w’imyaka 32 n’umukunzi we bishwe na gari ya moshi nyuma yo kugonga imodoka yabo

jk-3.jpg

Abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango y’umugabo n’umugore bahitanwe n’impanuka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru ubwo imodoka bari barimo yagongwaga na gari ya moshi abarimo bose bakahasiga ubuzima. Abahitanwe n’iyi mpanuka ybabaje abatari bacye ni Norbert Tizikara w’imyaka 32, wari umuhanga mu by’ubwubatsi ukorana […]

Mu Gushyingo abatuye Isi bazagera kuri miliyari 8 mu gihe mu 2023 Abahinde bazaba baruta Abashinwa

Abaturage batuye Isi biteganyijwe ko bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere muri raporo yawo ivuga ko igihugu cy’u Buhinde kizatambuka ku Bushinwa nk’igihugu gifite abaturage benshi ku Isi mu 2023. Umunyamabanga Mukuru, Antonio Guterres yagize ati: “Muri rusange icyerekezo rusange cy’abaturage” ni ukwibutsa inshingano dusangiye […]

Kagame promotes three senior military officers to Major Generals

fxxkuvwxoaijt_z.jpg

Rwandan President, Kagame Paul and Commander In Chief of Armed Forces has promoted Brig Gen Ruki Karusisi, Brig Gen Willy Rwagasana and Brig Gen Vincent Nyakarundi, to the rank of Major General. According to the 11 July statement, the decision will take the immediate effect. The CIC also has promoted army spokesperson, Col Ronald Rwivanga […]

Lionel Messi na Kylian Mbappé mu ntambara

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Lionel Messi na Kylian Mbappé bombi bakinira PSG, kubera Neymar. Mu minsi ishize ubwo Mbappé yongereye amasezerano muri PSG, ahabwa ububasha ku byerekeye abakinnyi iyi kipe y’i Paris igomba kujya isinyisha n’abo igomba kurekura. The Daily Star yatangaje ko Mbappé yifuza ko […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen. Nyakarundi, Rwagasana, Karusisi na Col. Rwivanga

Maj. Gen. Nyakarundi ayobora urwego rw'ubutasi kuva 2019

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu, abaha ipeti rya Major General, undi umwe amuha irya Brigadier General. Aba ni umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Brig. Gen. Willy Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru (Republican Guard) na Brig. Gen. Ruki Karusisi uyobora ingabo zishinzwe ibikorwa […]

Tshisekedi yifuza intambara, Kagame ubona hakenewe ibiganiro, n’imirwano ikaze nyuma y’inama ya Angola: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo iz’umutekano, politiki y’ububanyi n’amahanga n’ubutabera. Harimo ko: Tshisekedi yavuze ko RDC ishobora kurwana n’u Rwanda Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yatangaje ko nibiba ngombwa igihugu cye kizajya mu ntambara n’u Rwanda, ngo mu gihe rwakomeza kwifatanya n’umutwe witwaje […]