vlcsnap-2022-07-11-11h10m21s038.png

Rubavu/Kanama: Bamaze imyaka 8 basaba ikiraro kibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko barahebye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, baravuga ko kuva mu 2014 kugeza muri uyu mwaka wa 2022 bagiye batakambira akarere bagasaba kububakira ikiraro kibahuza n’utundi tugari kubera ko babura uko bageza umusaruro wabo w’ibihingwa ku isoko kuko nta modoka zigera iwabo, ariko n’ubu nta kirakorwa.

Abaturage bavuga ko aha hantu hahoze ikiraro kigari cyanyuragaho imodoka arik imvura imaze kugisenya ntibubakirwa ikindi.

vlcsnap-2022-07-11-11h10m21s038.png

Umwe muri bo avugana na Bwiza.com yagize ati “Hano hacaga imodoka zigiye kuri kiriya kigo cy’amashuri, urabona kirubatse, imodoka zazanaga amatafari, ibikoresho bya sima, amaferabeto, bagiye kubaka kiriya kigo, ndetse na hano habaga ikusanyirizo ry’ibirayi, imvura imaze kukiritagura rero byabaye nk’ibizambye, ubuhahirane bwaragabanyutse,”

vlcsnap-2022-07-11-11h42m30s478.png

Mugenzi we nawe yamwunganiye agira ati “ Twararenganye cyane aho ubuyobozi bwatubwiye ko buzadukorera ikiraro kugeza iyi saha twarategereje amaso yaheze mu kirere, rwose twagize ikibazo cyane byaradukomereye.”

Abajijwe icyo basaba ubuyobozi, uyu yakomeje agira ati “Turabasaba yuko badukorera ubuvugizi bakaduha umuhanda, turi kubibasaba cyane rwose twarategereje twararambiwe rwose byaratuyobeye bakaduha ikiraro kiduhuza n’akandi kagari…”

vlcsnap-2022-07-11-11h42m40s935.png

Aba baturage bose batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi bavuga ko basarura toni zisaga 400 z’ibirayi, ariko bagakora ibirometero bigera muri 14 kugirango bageze umusaruro wabo aho imodoka zigomba kuwufatira kubera ikibazo cy’iki kiraro kandi umuhanda Mahoko-Nkomane abashoferi banga kuwukoresha kubera ko ubangiriza ibyuma by’imodoka zabo.

Kubera iki kibazo, abaturage bajyanye ikusanyirizo ryabo bajya kwiyunga n’irya Kamuhoza mu birometero nka 14, abaturage bakaba bagenda bikoreye ku mutwe, aho ikiro kimwe bagitangaho amafaranga 40 kugirango kigere kuri iryo kusanyirizo bihuje naryo.

Umuturage ati “ Bagenda bikoreye n’umutwe, ubu ikiro kimwe turi kugitangaho amafaranga 40 kugirango kigere aho ngaho ku Kamuhoza kuri iryo kusanyirizo twihuje naryo,”

Abaturage bavuga ko ubwabo bishatsemo miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’umusanzu wabo ngo bubakirwe ikiraro, ariko akaba amaze imyaka 8 yose ari kuri konti. Bavuga ko batakambiye abayobozi b’akarere uko bagiye basimburana ari nako babasuraga bakabagezaho ikibazo cyabo, ariko n’ubu ntacyo biratanga.

Abayobozi b’akarere bavugwa bagiye bamenyeshwa iki kibazo bahera kuri Bahame Hassan, Sinamenye Jeremie wamusimbuye, Habyarimana Gilbert wakurikiye ndetse na Kambogo Ildephonse uriho ubu ariko bose nta n’umwe wabakemuriye ikibazo.

vlcsnap-2022-07-11-11h28m16s484.png

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere, yasubije ko uyu mwaka uzarangira iki kiraro cyarakozwe.

Yagize ati “ Icyo kiraro turimo turaganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi, ari naho uwo mushinga dukorana nabo tuwushyira mu bikorwa, icyo kiraro nacyo kiri muri gahunda w’ibizakorwa mbere y’uko uwo mushinga urangira…icyo twabizeza nuko umwaka uzajya kurangira ibyo bikorwa twarabirangije byose.”

Kuva kuri kaburimbo, kuri Mahoko, kugera ku Kagari ka Karambo na Yungwe, ni ibirometero 14, aho abaturage bemeza ko umusaruro wabo w’ibirayi ungana na toni 400 bawugeza kuri kaburimbo bawikoreye ku mutwe, bakavuga ko babonye umuhanda n’ikiraro byaborohera kuko imodoka zajya zijya kuwikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *