Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr Frank Habineza yavuze ko adashyigikiye ibiherutse gu tangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ashaka kuzongera kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Dr FrankHabineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, aho yabajijwe icyo nk’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bavuga nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Kagame mu Kiganiro yagiranye n’Igitangazamakuru Francer 24, aho yavuze ko yifuza gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 20 iri imbere.

Muri iki Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman abaza Perezida Kagame niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,yasubije agira ati:” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Depite Frank Habineza avuga ko adashyigikiye uyu mugambi, cyane ko ngo ushobora gutuma hongera kuvugururwa itegekonshinga ry’u Rwanda, cyane ko ngo n’ubundi ryavuguruwe ishyaka DGPR ritabyifuje.

Yagize ati: Icyo bivuze niba yiteguye kwiyamamaza muri iyi myaka bivuze ko hazongera kuvugururwa itegeko nshinga. Murabizi ko tutari dushyigikiye ko itegekonshinga rihinduka, iyo rihindutse bishobora guteza imvururu.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka 2034. Mu gihe abaturage baba babyifuje, Perezida Kagame avuga ko yiteguye kubemerera kongera kuri iyi myaka indi 10 ikaba 20, ibintu byakorwa ari uko hongeye kuvugururwa itegeko nshinga muri kamarampaka.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    ngewe uko mbyumva kongera kwiyamamaza kwa kagame ntakibazo kuko abaturage ubwabo nibaba batakimushaka ntibazamutora bityo yikuremo ariko niba bakimukunze agatorwa ndumva ntakibazo kandi ndumva ntanicyamubuza gutorwa murakoz

  2. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

  3. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    None se mu batorerwa uwo mwanya ko atazamo,arashya yokora iki? Uretse gusetsa imikara,ubu arumva abamujya inyuma ari bangahe? Bashingiye kuki se yakoze?

    1. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
      ???????????????????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????????????? ???????????????????? ???????????? ???????????????? ???????????????????? ???????????????????????? ????????????

    2. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
      ???????????????????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????????????? ???????????????????? ???????????? ???????????????? ???????????????????? ???????????????????????? ????????????

  4. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    None se mu batorerwa uwo mwanya ko atazamo,arashya yokora iki? Uretse gusetsa imikara,ubu arumva abamujya inyuma ari bangahe? Bashingiye kuki se yakoze?

  5. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    Nyakubahwa Frank, amakuru yawe?. Harya umusaza wacu umunenga iki? Abaturage ni twe dufite urufunguzo. Tuzamutora tuzamutora, azongera atuyobore, turamushaka, Wowe ivugire ibyo ushaka. Ijwi ryawe ryonyine ntacyo ryatwara nushaka utazitabira amatora.ubu se ishyaka ryawe s’iryo kwita ku bidukikije.nibura muri iyi mpeshyi twereke aho wuhiye. Muzehe wacu oyee!!ingoma yawe niyogere.

  6. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    Nyakubahwa Frank, amakuru yawe?. Harya umusaza wacu umunenga iki? Abaturage ni twe dufite urufunguzo. Tuzamutora tuzamutora, azongera atuyobore, turamushaka, Wowe ivugire ibyo ushaka. Ijwi ryawe ryonyine ntacyo ryatwara nushaka utazitabira amatora.ubu se ishyaka ryawe s’iryo kwita ku bidukikije.nibura muri iyi mpeshyi twereke aho wuhiye. Muzehe wacu oyee!!ingoma yawe niyogere.

  7. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    Hon. Frank Habineza nge ndabona yihuse cyane kandi azi neza ko Nta opposition ubusanzwe tuzi mu Rwanda. Opposition mubiki se? Ntabwo ari perezida uhindura itegeko itegeko rihindurwa n’abaturage ndumva uretse kwigiza nkana na Hon Habineza arabizi. Tureke rero politiki ndende zo guhumbya amaso abaturage b’u Rwanda kuko bazi neza icyo bashaka uwo bashaka ndetse n’uburyo bazabikora kugira ngo babone undi muntu ubayobora.

  8. Frank Habineza yavuze ku biherutse kuvugwa na Perezida Kagame ku kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
    Hon. Frank Habineza nge ndabona yihuse cyane kandi azi neza ko Nta opposition ubusanzwe tuzi mu Rwanda. Opposition mubiki se? Ntabwo ari perezida uhindura itegeko itegeko rihindurwa n’abaturage ndumva uretse kwigiza nkana na Hon Habineza arabizi. Tureke rero politiki ndende zo guhumbya amaso abaturage b’u Rwanda kuko bazi neza icyo bashaka uwo bashaka ndetse n’uburyo bazabikora kugira ngo babone undi muntu ubayobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *