Abaturage batuye Isi biteganyijwe ko bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere muri raporo yawo ivuga ko igihugu cy’u Buhinde kizatambuka ku Bushinwa nk’igihugu gifite abaturage benshi ku Isi mu 2023.
Umunyamabanga Mukuru, Antonio Guterres yagize ati: “Muri rusange icyerekezo rusange cy’abaturage” ni ukwibutsa inshingano dusangiye zo kwita ku Isi ndetse n’umwanya wo gutekereza aho dukomeje kutubahiriza ibyo twiyemeje. ”
Yongeyeho ati: “Uyu ni umwanya wo kwishimira ubudasa bwacu, kumenya ubumuntu duhuriyeho, no gutangazwa n’iterambere mu buzima ryongereye icyizere cy’ubuzima kandi rigabanya cyane umubare w’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukungu n’Imibereho myiza ryavuze ko abatuye Isi biyongera ku buryo butihuta cyane kuva mu 1950 nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.
Bazagera kuri miliyari 8.5 muri 2030 na miliyari 9.7 muri 2050, bazagere ku bantu miliyari 10.4 muri 2080 mbere yo guhagarara kuri urwo rwego kugeza mu 2100.
Raporo ivuga ko mu gihe umubare munini w’abana bavuka ugaragara mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, kimwe cya kabiri cy’ubwiyongere buteganyijwe bw’abatuye Isi mu myaka mirongo iri imbere buzibanda mu bihugu umunani.
Yavuze ko ari Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, u Buhinde, Nigeria, Pakisitan, Filipine na Tanzania.


