Mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umukwikwi [umutetsi] wahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma bamwe mu barokotse bagira ikibazo cy’ihungabana.
Tariki ya 03 Kamena ni bwo mu kigo cy’amashuri cya Nkama giherereye mu murenge wa Rugerero yabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 28.
Mu gihe cya Jenoside muri iki kigo cy’amashuri hiciwe abana 12 n’abarezi babigishaga.
Mu muhango kwibuka akarere ka Rubavu kagombaga guhagararirwa muri uyu muhango n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru, gusa ntiyaboneka kuko hari abageni yagombaga gusezeranya.
Byabaye ngombwa ko Gitifu wa Rugerero yohereza ushinzwe uburezi mu murenge ngo amuhagararire muri uyu muhango, gusa na we ntiyaboneka ahubwo ahitamo koherezayo umwe mu bakora akazi ko guteka ibiryo muri Koleji Inyemeramihigo.
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Karim, yabwiye BWIZA ko uyu mukwikwi “yerekanwe nk’umushyitsi mukuru” muri uriya muhango.
Yavuze ko nk’abarokotse ibyabaye byabababaje cyane kuko bwifashe nko gupfobya Jenoside.
Ati: “Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa yaramwohereje na we akohereza umutetsi wo muri Koreji Inyemeramihigo kandi bakamwohereza nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango waje ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse; ni ugupfobya.”
Habiyaremye yavuze ko uriya mutetsi akimara kwerekanwa nk’umushyitsi mukuru muri uriya muhango no gishyira indabo kuri ‘Monument’ bamwe mu barokotse bahise bahungabana, biba ngombwa ko uwari woherejwe asabwa guhita ataha umuhango nyirizina utarangiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, avuga ko yatunguwe no kuba uriya mukozi ushinzwe uburezi mu murenge ayobora yarohereje muri uriya muhango undi muntu nyamara atari yigeze amumenyesha ko atari buboneke.
Ati: “Birasanzwe muri administration kuba habaho delegation cyane ko uyu mukozi nohereje [kwibuka] abifite mu nshingano, kandi ntiyigeze amenyesha ko yagize ikibazo cyo kuba ataribuboneke. Natunguwe no kumva yohereje undi muntu utazwi n’Umurenge.”
Amakuru BWIZA yamenye ni uko SEO w’umurenge wa Rugerero yamaze kwandika ibaruwa yemera ko yakoze amakosa yo kohereza umukwikwi muri kiriya gikorwa, akanabisabira imbabazi.
Umuhango wo kwibuka wari wanatumiwemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rushubi na Rubirizi duhuriye kuri kiriya kigo cy’ishuri, gusa iki gitangazamakuru cyamenye ko uwa Rubirizi yanze kuwitabira, mu gihe mugenzi we wa Rushubi yahageze umuhango wenda guhumuza.
Ibi Ibuka ya Rugerero na byo ivuga ko ari ipfobya.
Ibuka kandi ivuga ko bandikiye inzego zirimo akarere bazimenyesha ibyabaye, gusa ukwezi kukaba kumaze kwirenga nta gisubizo cyangwa umwanzuro barabona.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yijeje BWIZA ko hari ibyo aza gusobanura kuri iki kibazo iza gutangaza naramuka abonetse.

34 Responses
Rubavu: Umukwikwi yahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka, biteza ihungabana
Ubwo kugirango babasezerere bizasaba ko haterana inama igihumbi. Mayor nabe ahaye suspension aba bantu 02 ibindi bizaza nyuma

Iryo ni ipfobya ribi cyane ahubwo ari uwamwohereje ari n’uwiherejwe bose bakwiye gufatirwa ibyemezo. Ahubwo se ababuteguye bo kuki bamuretse ngo ajyane indabo ni uko batari bamuzi! Na bo babifitemo uruhare.

Ariko narumiwepe nkabobayobozi koko bagomba kuganirizwa ibyabaye turabizi twese ntibakatubangamire kdi noneho mugihe nkiki

Igitekerezo cyanjye n’ukubashimira mukomeze mudukurikiranire ibyo kwibuka mu rugerero uko bigenda

Mwagiye mutangaza inkuru nzima basi , ubuse ibi nikibazo moko?

Rubavu: Umukwikwi [umutetsi] yahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka, biteza ihungabana
Abo ntacyo bibababwiye kabisa ariko urivmumakosa cyanee ni uwo muntu wohereje umutetsi atabwiye gitifu

Njyewe ndumva iki Atari ikibazo ahubwo kuba umuhango waba utabaye nibyo byari kuba ikibazo, uwa ahagarariye umuyobozi ntago Ari we wibuka ahubwo hibukaga abanyarwanda Bose bari bari aho! Ubwo rero na Yezu cg Yesu yaba yaradusuzuguye niba yaratwoherejeho intumba mu kimbo cye. Ndumva dushaka kubifata uko bitari

Nonese nimba bamugiriye icyizere kuberiki atabahagararira nonese afite imiziro yatuma atagera kurwibutso namwe ntimugakabye ahubwo niba mwamwirukanye adakoze icyamuzanye mwamurenganyije kuko yatumwe knd yaje mwari kumureka harigihe yarikuvuga ijambo rihumuriza benshi

Iyo bavuga umukwikwi baba bashaka kuvuga iki? Ni umuntu igihugu kitemera?

Ibyo ndunva bitagakwiye kubangamira igikorwa bateguye kereka Nimba uwo mukwikwi Atari umunyarwanda cg yatandukiriye ibyamujyanye

Jye ndababaye jandi mbabajwe nubwirasi abanyarwanda dusigaye dufite kugera aho twumvako umutetsi atari umuntu wi guhagararira abandi? Ubwo se ahubwo abo bahahamutse babitewe nuko uwo yari umutetsi? Aribyo byabiteye ishyano ryaba rigiye kongera kugeira i Rwanda kuko imana ntiyakwihanganira uko gutesha agaciro ikiremwa cuayo ngo nuko ari umutetsi ntakwiye guhagarara mubantu? Ubeo se ahubwo kwibuka muzi icyo bigamije? Bigamije giha agaciro abishwe barenganwa npne namwe muti umutetsi ntakwiye kujya mubandi! Mubitekerezeho mwihane!

Iri ni ipfobya bagejeje ku rundi rwego. Bagomba kwakira ingaruka bikururiye ku bushake bwabo.

Iyo yohereza se na Directeur

ariko nibabarohereje uteka bamwizeyebitwayiki mucunge atabayarazizeko atahigwaga ikindi kumwirukana kwibuka bitarangiye bishatsekuvugiki ubwose gupfobya birikuruheruhandera ubwose uwomuntu azajyanurahe yarirukaniwe muruhame harahagazwe