Perezida wa Ukraine yahagaritse ba Ambasaderi 10

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahagaritse abahagarariye igihugu cye (ba Ambasaderi) mu bihugu birenga 10.

Aba barimo uwo mu Budage, mu Buhinde, Hongrie, Repubulika ya Czech, Norvège, u Buhinde, Bangladesh, ibirwa bya Maldives, Nepal na Sri Lanka.

Ibiro bya Perezida Zelensky ntabwo byasobanuye impamvu y’ihagarikwa ry’aba badipolomate, gusa bivugwa ko hari abashobora guhabwa indi mirimo.

Ikinyamakuru DW cyo mu Budage gisobanura ko nka Andriy Melnyk wari umaze imyaka 7 ahagarariye Ukraine muri iki gihugu, ari mu bahabwa indi mirimo.

Perezida Zelensky ahagaritse ba Ambasaderi mu gihe akomeje kubasaba guharanira inyungu z’igihugu cyabo, banagisabira intwaro zo kwifashisha mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *