Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibavuga rumwe n’akarere ku iyimurwa ry’urwibutso

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Kanjongo, Kagano n’ahandi  bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora ruri mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite impungenge ko uru rwibutso rushobora kwimurwa nk’uko babyumva, ariko ko bitabanezeza kubera amateka yihariye agace rwubatswemo gafite.

Abafite ababo barushyinguyemo bavuze ko aka gace ka Kibogora karimo byinshi bitanga impamvu zigaragaza ko uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’abatutsi 4996 rugomba kutayegayezwa ngo ruhakure, bakaba barabivuze nyuma yo kumva ko akarere ngo kaba gafite igitekerezo cyo kurwimura imibiri irushyinguyemo ikaba yajyanwa mu rwa Nyamasheke cyangwa urwa Gahirabwoba mu murenge wa Bushenge.

Akarere gatanga impamvu ya gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso no kuba hagiye guca umuhanda wa kaburimbo (Tyazo-Kibogora-Kabuga) abahaturiye bemerewe na perezida wa Repubulika.

Pasiteri Muremangingo Réné umwe mu basaba ko rutahimurwa yabwiye Bwiza.com ko mu mateka yihariye y’aho rwubatse ari uko aho rwubatse hari hatuwe n’ umusaza wishwe muri Jenoside  yari yabanje gufatwa bwa mbere mu byitso mu 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, we n’abandi batutsi bakomeza kugenda batotezwa banicwa kugeza kuri Jenoside.

Anavuga ko hari hatuye abamisiyoneri benshi,hari ibitaro bya Kibogora,urusengero rw’itorero Méthodiste Libre n’ibindi. Ubwo Abatutsi bahahungiraga muri Jenoside barahashiriye mu gihe ingabo z’abanyayetiyopiya  zari zihari muri  Minwari zitigeze zigira icyo zibamarira, yewe n’abafaransa baje muri  zone Turquoise ngo ntibabarengere.

Abayobozi b’icyo gihe bavuga ko ngo telefoni yahabaga yakoreshwaga mu kuvugana n’inkotanyi uwayikoreshaga na we akaba yarishwe muri Jenoside n’ibindi byinshi by’amateka yihariye atuma rutahava.

Yagize ati “Twarabyumvise n’akarere kadukoresha inama karabitubwira ariko nta mwanzuro wafashwe, tukifuza ko rutahava kuko n’itorero Méthodiste Libre ryatwemereye kuduha aho twarwagurira, n’iyubakwa ry’umuhanda tubona ntacyo ryarutwara, tukumva rutahava rwose.’’

Uhagarariye ibuka ku rwego rw’aka karere Bagirishya JMV, we yavuze ko ntacyo yabivugaho  kuko  niba gahunda ya Leta ari uguhuza inzibutso n’uwo muhanda ukaba ushobora kugira ibyo urubangamiraho ,abarokotse bo bagatsimbarara ko ruhaguma,bizakomeza kuganirwaho  ibivumvikanwaho akaba ari byo azashyigikira.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, n’ubwo aterura  mu mvugo ye,ariko asa n’ukurira inzira ku murima abafite iki cyifuzo, ko ari urwibutso rutujuje ibisabwa, nta mpamvu yo kuhaguma ariko kuhakurwa bizabanza kuganirwaho n’abahagarariye abahafite ababo bose, bakumva ikigenderewe mu kurwimura,ko ari ukugira ngo imibiri iharuhukiye iruhukire aharushije ho kuba heza.

Ati “Ibyo kuba itorero Méthodiste Libre yarabemereye aho bashobora kurwagurira ntabyo nzi,ariko ikiriho ni uko hari n’indi mibiri twakuye mu nzibutso zinyuranye ikazashyingurwa yose mu rwa  Gashirabwoba mu murenge wa Bushenge, uru na rwo rukaba rutujuje ibisabwa ngo rube koko rubitse amateka y’ibyahabereye, n’ibindi bisabwa ,ariko ibiganiro biracyakomeza ikizavamo muzakimenya.’’

Iki kibazo cyanagarutsweho cyane ubwo muri uyu murenge wa Kanjongo hasorerwaza icyumweru c y’icyunamo ku wa 13 Mata,abafite ababo barushyinguyemo bongera gusaba ko rutahava, senateri Mushinzimana Appolinaire na we ababwira ko ntacyo yabizeza,ko bategereza ibizava mu biganiro byihariye bazagenda bagirana n’ubuyobozi butandukanye.

Aka karere ngo kabarirwamo  inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga 19 zizahuzwa hagasigara nke zishoboka zujuje ibisabwa,ubuyobozi bukavuga ko bikorwa  byitondewe kandi ku nyungu rusange.

Aha ni mu rugendo rwo kwibuka abayobozi banyuranye berekeza kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora.
Aha ni mu rugendo rwo kwibuka abayobozi banyuranye berekeza kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora
Pasiteri Muremangingo René mu izina ryabafite ababo barushyinguye mo asaba ko rutakwimurwa kubera amateka menshi rubumbatiye
Pasiteri Muremangingo René mu izina ry’abafite ababo barushyinguyemo asaba ko rutakwimurwa kubera amateka menshi rubumbatiye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *