Abatuye mu karere ka Nyamasheke cyane cyane mu mirenge yako ihana imbibi n’ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo( EAV Ntendezi) bavuga ko iri shuri rihamaze imyaka 25 abaryigamo batarabasha kubegera uko bikwiye ngo babigishe kongera umusaruro mu buryo bifuza ngo babe babasha kwivana mu bukene.
Abarituriye baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bishimira ko hari abana babo baryigamo cyangwa baryizemo bagera mu ngo mu biruhuko cyangwa mu imenyerezamwuga bakabafasha kwita ku bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi,birimo kubigisha kuvura amatungo yarwaye, kongera umusaruro ku butaka buto,gufata neza amatungo n’ibindi,ariko ngo bakeneye no kubabona buri gihe ngo baberekere uko bakongera umusaruro wabo.
Sindayigaya Fidèle w’imyaka 63 y’amavuko,avuga ko kuba begerewe n’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi yagombye kuba amahirwe akomeye kuri bo, ariko kuba nta gihe kibaho ngo babasange babigishe uko bakongera umusaruro wabo bibabera igihombo kandi ryagombye kubungura.
Agita ati’’ nturanye n’iri shuri kuva ryashingwa mu 1993. Twe abarituriye twifuza ko abaryigamo batwegera bakatwigisha kongera umusaruro kuko baba babihugukiwe. Twishimira ko hari abarangizamo bakaza gukora mu tugari no mu mirenge bakadufasha,ariko haramutse hariho n’uburyo Leta yabyiga ho bakajya bagira umwanya wo kutwegera mu gihe cy’amasomo byatugirira akamaro,tugahinga tukanorora mu buryo bwa kijyambere burenze uko biri ubu.
Bamwe mu banyeshuri biga aya masomo babwiye Bwiza.com ko na bo bifuza kuba igisubizo ku bibazo bikiri mu karere bijyanye n’iterambere rishingiye ku buhinzi n’ubworozi kuko ngo amasomo babibona mo yabafasha kugirira akamaro abaturage,ariko ko nta mwanya uhagije babona bitewe na gahunda y’amasomo yabo uko iteye.
Banavuga ko hari ibyo batiga neza bitewe n’uko nta bikoresho bihagije byara Laboratwari bafite, cyane cyane nk’ibijyanye no kubaga itungo igihe iryaryo ryaripfiriye mu nda n’ibindi, bakaba batakwigisha abaturage ibyo na bo badasobanukiwe,bakifuza ko byose byanozwa,bakajya mu baturage bakabigisha ibyo baba bize,ishuri rikagirira akamaro agace riherereye mo.
Ubwo iri shuri ryizihizaga yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, abaturage,abanyeshuri n’abarezi babo bongeye kugaruka kuri iki kibazo,umuyobozi waryo Ndashimye Léonce avuga ko bagifite imbogamizi nyinshi zituma bategera abaturage,ariko ko uko imyaka igenda zizavaho.
Ati “dufite byinshi twabamarira kuko hari n’abo duha amatungo meza y’icyororo, hari abo twigisha guhinga kijyambere,ariko dusaba abaturage ko bakoresha amakoperative yabo bakagira umwanya bakaza mu ngendoshuri tukaberekera uko bakongera umusaruro, ariko ntiturabasha kubasanga kubera uburyo bukiri buke, akaba ari byo tukiganira n’izindi nzego ngo turebe ko izo mbogamizi zavaho.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,yijeje abatuye aka karere ko bagiye kuganira na WDA,MINEDUC n’izindi nzego bireba uko hagira amasaha aba banyeshuri bagenera kwegera abaturage, no mu imenyerezamwuga bakagaragaza uko bazamuye imibereho y’abo barikoreyeho,agasanga bizaruhasho gutanga umusaruro abaturage baritezeho.
Iri shuri ryafunguye imiryango ku wa 29 Werurwe mu 1993, kuba aka karere ari ko bivugwa ko gakennye cyane,abaturage bakavuga ko ribyajwe umusaruro baryifuzaho ubu bukene bwagabanuka.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


