Nyamasheke: Abatuye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo barifuza isoko rya kijyambere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage barema isoko rya Tyazo, abaricururizamo n’abarekorera muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo iri mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba kubakirwa isoko rya kijyambere kuko abakorera mu isoko rihari ubu bakora bicwa n’imvura n’izuba buri uko kimwe kibagezeho,ibyo bacuruza na byo, cyane cyane imboga nko mu bihe by’impeshyi ngo batabona abaguzi kubera ko ziba zumagaye, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira isoko rya kijyambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo Bwiza.com yageraga muri iri soko usanga abaturage bamwe bitwikiriye imitaka mu bihe nk’ibi by’impeshyi iyo barimo bacuruza,bamwe bakanatwikira imitaka ibicuruzwa cyane cyane imboga n’imbuto, bayitangarije ko nko mu bihe by’itumba bigoye kuhacururiza nyamara aha ari ho hafatwa nk’umujyi wa Nyamasheke , ariko uburyo bacuruzamo bubateza ibibazo bakavuga ko bashobora no gushyiraho uruhare rwabo ariko bakubakirwa isoko rikomeye ryatuma uwarijemo atikanga kwanura ibye igihe imvura iguye, dore ko iyo ikubye ngo batangira gusiganwa berekeza mu maduka kugama ntanabakwire.
Abacuruza imboga na bo baratabaza bavuga ko baha abakiliya babo imboga zitameze neza.

Niyodusenga André uhacururiza ibisheke yabwiye Bwiza.com ko hari igihe agira isoni zo kubiha abakiliya kubera kumagara, akavuga ko nta kuntu igisheke cyakwirirwa kuzuba iminsi 2 cyangwa 3 ngo uvuge ko uha abakiliya bawe ibizima, ariko babonye isoko rya kijyambere yaha abamugana ibisheke bizima.

Yagize ati’’ birababaje rwose kuba ahantu nk’aha hinjiza amafaranga angana gutya, hari santere y’ubucuruzi ikomeye gutya hatagira isoko rya kijyambere. Twahereye kera kose tubivuga, uwari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu icyo gihe atwizeza ko bizakorwa amaso akomeza guhera mu kirere na n’ubu. Twumva uwatwubakira isoko rizima yaba adukoreye ibitangaza rwose kandi byateza imbere akarere kose n’igihugu muri rusange.’’
Abacururiza muri aya mazu yubucuruzi bavuga ko iyo imvura guye na bo babangamirwa nabacururiza mu isoko baza babarundaho ibicuruzwa byabo ngo barugama.

Abaguzi na bo bavuga ko bafite ibibazo byo kugura ibyumagaye mu bihe by’izuba ryinshi, mu mvura na bwo ugasanga isuku y’isoko igerwa ku mashyi kuko icyondo kiba cyuzuye, imvura yagwa bagasiganwa n’abacuruzi bajya kugama bimwe mu bicuruzwa bikahangirikira ibindi bakabita mu isoko ari na ho bamwe mu bacuruzi bahera bababwira ko bakorera mu gihombo, bakumva ahantu nk’aha hafatwa nk’umujyi w’akarere hakwiye isoko rya kijyambere,cyane cyane ko aka karere nta rindi soko rikomeye rya kijyambere kagira.
Abacuruza ibijumba na bo bavuga ko batishimiye kwirirwa bicwa nimvura nizuba ryinshi.

Musonera Joseph Bwiza.com yasanze agura ibijumba na we yayibwiye ko ibijumba bagura biba byumagaye cyane kubera uko biba byiriwe ku zuba, akavuga ko akarere gakwiye kumva icyifuzo cy’abaturage kakabubakira isoko rizima bahahiramo batikanga imvura n’izuba cyangwa ngo bagure ibyumagaye kandi babigura bibahenze.

Yagize ati’’ nibadukoreshe inama nk’abaturage tuganire ku kubona isoko rya kijyambere dutange imbaraga zacu nk’uko tubikora mu kwiyubakira amashuri ariko tubone isoko ryiza riduhesheje icyubahiro duhahire abasukuye, hatadusebeje.’’
Umuyobozi waka karere wungirije ushinzwe iterambere ryubukunguNtaganira Josué Michel yizeza abaturage ko biri muri gahunda kubabonera isoko rya kijyambere bakoreramo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko koko ari ikibazo kuba aka karere katagira isoko rikomeye cyane rya kijyambere kandi ibyo abaturage bajyanayo bitabuze, gusa ngo hari ingamba zo kuba ryakubakwa uko ubushobozi buzaboneka.

Ati’’ twababwira ko baba bihanganye kuko birimo bitekerezwaho, nk’uko hakozwe n’ibindi n’iri soko rizubakwa, ryakubakwa aha cyangwa ahandi twabona hagutse ryajya, ariko byo biratekerezwa , nubwo ntavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko biri muri gahunda mu myaka ya vuba aka karere na ko kazaba gafite isoko rikomeye rya kijyambere, kuko nko mu Murenge wa Bushenge rirahari ariko ntiriri ku rwego akarere kacu kagezeho mu iterambere.’’
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Sylvestre Bahuwiyongera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *