bashyinguwe.jpg

Nyamasheke: Abavandimwe ba Nzanywayimana Eliezer baramusabira kwicwa nkuko yabagenjereje ababyeyi

Sangiza iyi nkuru

Ishyingurwa rya Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na Mukaburanga Rachel w’imyaka 62,bishwe n’umuhungu wabo Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34,abakase amajosi ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama, abiciye aho bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama,umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, byahuriranye n’ifatwa rye,aho yafatiwe kuri santere y’ubucuruzi iri mu mudugudu wa Karambi,akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi muri aka karere, abavandimwe be yahekuye bakavuga ko bifuza ko yicwa nk’uko yabiciye ababyeyi.

Byari amarira n’agahinda kenshi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Kanama,ubwo uyu musaza n’umukecuru bishwe n’uwo bibarutse bashyingurwaga mu irimbi rya Gahondo,umudugudu wa Munini,akagari ka Kibogora muri uyu murenge wa Kanjongo,aho abaturage n’abo mu muryango wa ba nyakwigendera bari batarakira uburyo umwana yica ababyeyi bombi urw’agashinyaguro nka ruriya, bakavuga icyakora ko ubwo yafashwe bizera ko ubutabera buzamukanira uruukwiye.

bashyinguwe.jpg

Nzanywayimana Eliezer yafatiwe ku gasantere k’ubucuruzi ka Karambi,kari mu mudugudu wa Karambi,akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi muri aka karere, nk’uko Bwizacom yabitangarijwe n’imfura ya ba nyakwigendera Nyirahaguma Dative, ngo akaba yaranzwe na mubyara we wari wagiye kuhashakishiriza,amubonye amutungira agatoki abaturage, basanga anafite amaraso ku birenge,bamubajije iby’ayo maraso avuga ko yaraye yishe ababyeyi be bombi,anazi ko ashakishwa, bahita bamufata bamujyana ku biro by’uyu murenge.

Ati’’ Ababyeyi bacu tumaze kubashyingura,undi na we ifatwa rye twarimenye,ni na mubyara wacu uba kuri ako gasantere k’ubucuruzi yari arimo agendagendamo wamufatishije kuko n’umukecuru wacu ari ho yavukaga.’’

Yakomeje ati’’ Ni we wamubonye kuri kariya gasantere k’ubucuruzi afite mu ntoki icupa ry’inzoga yitwa Ngufu,abandi bita Icyuma agiye kwishyura irindi cupa ry’umutobe yari aguze ngo avange agende anywa, amutungira abaturage agatoki,bamugezeho babona afite amaraso ku birenge,bamubajije asubiza atazuyaje ko asize akoze ishyano,yaraye yishe ababyeyi be bombi,akaba ari gushakisha aho yacikira, bahita bamujyana ku biro by’umurenge,aho yakuwe n’inzego z’umutekano zimujyana kumufunga.’’

whatsapp_image_2022-08-07_at_9.49.02_pm.jpg
Nzanywayimana Elieze uvugwaho kwica ababyeyi ber

Bwiza.com imubajije uko bakiriye iri fatwa rye,ati’’ Kumva ko abonetse byatunejeje cyane,ariko kumva ngo ntagenjwe uko yagenje ababyeyi bacu ngo tumushyingurane na bo ntibyatunejeje na gato,kuko we ubwe agifatwa yigambye ko yari afite umugambi wo kwivugana 4 ngo yivuganye 2 gusa,yari asigaje abandi 2. Abo rero yari asigaje ntituzi abo ari bo,turifuza ko na bo azabavugira mu butabera tukabamenya.’’

Yunzemo ati’’ Twumvaga bavuga ngo igihano gikomeye yahabwa ni igifungo cya burundu. Kubona umwana asogota nyina na se kuriya, agahabwa igihano kitangana n’ibyo yakoze, aramutse acitse gereza ntiyaza akatumara? Ubu rero bagiye kujya birirwa bamucungiye umutekano agaburirwa ibigori na Leta. Aho yashyize ababyeyi bacu se bo bagiye kubirya?’’

Yakomeje avuga ko nk’umuryango bifuza ko yaburanishirizwa aho yakoreye icyaha akanahabwa igihano kingana n’uburemere bw’icyha cye. Ati’’ Twe nta guca ku ruhande turasaba ko bamwica. Rwose,bibaye byiza na we akicwa tukamushyingura nk’uko dushyinguye ababyeyi bacu yishe kuriya twakumva dutekanye,kuko kuba amategeko ateganya igihano cy’igifungo cya burundu ku wakoze nka biriya ntitubyumva.

Azaze rwose aburanire aho yavukiye,akahakurira,akanahicira abamubyaye bakanamurera,ariko twe nk’abaturage naza tuzamusabira urupfu nta kindi. Ni ukuri kwacu kuko n’inzego z’umutekano zadutabaye twabizibwiye ko twari kunezerwa na we dusize tumushyinguye,kuko twababaye birenze,biriya ni ibintu birenze kamere.’’

We n’abavandimwe be bavuga ko ikindi cyabababaje ari uko nta n’umwe wo mu muryango w’umugore we wabatabaye kandi bose bahari,n’uwo mugore ahari,baturanye mu murenge wa Macuba bahana imbibe,na byo bakabibonamo ikindi kibazo, ko bashobora kuba bari bashyigikiye ibyo yakoze, cyangwa ibyo bamwangiye byo kugurisha umunani we, na byo ngo bikaba bishobora gusiga inzika idashira hagati y’iyi miryango yombi isanzwe inaturany,kandi batabawe n’abaturutse kure,ariko bo ntihagire n’umwe uhakoza ikirenge.

Kubyerekeranye n’abibaza ku mibereho y’umwuzukuru ba nyakwigendera basize,babanaga wari ufite imyaka 15 gusa,yiga mu wa 5 w’abanza, Nyirahaguma yagize ati’’ Yasizwe n’umuvandimwe wacu wapfuye, arerwa na mama afite imyaka 2 gusa, yari amaze gukura baranaushyize mu ishuri ariga, se yishakiye undi mugore kandi bose barashaje ku buryo byabagora kumwitaho uko tubishaka.

Mu gukura ikiriyo biteganijwe kuri uyu wa 3 bizaganirwaho, ntawe ukwiye kubigiraho impungenge,umwana azitabwaho neza rwose. Tunaboneraho gushimira cyane ubuyobozi n’inzego z’umutekano kutuba hafi muri byose byatubayeho, tugasaba gukomeza kutuba hafi muri ibi bihe bitatworoheye na gato turimo.’’

whatsapp_image_2022-08-07_at_9.49.01_pm.jpg
Bashyinguwe m cyubahiro

Ku byo basaba ko uwishe na we ahita yicwa ariko,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Cyimana Kanyogote Juvénal yagize ati’’ Icya 1,twanabibabwiye,mu gihugu cyacu igihano cy’urupfu cyavuyeho. Ibyo bindi bavuga ni amarangamutima atewe n’ibihe barimo by’umubabaro ukomeye,kandi ntibishoboka. Ibisigaye babiharire ubutabera babureke bukore akazi kabwo nk’uko twabibabwiye, banizere ko buzatangwa uko bikwiriye.’’

Yabasabye kubana mu mahoro no kwihanganirana nk’imiryango, bagategereza ubutabera birinda ikibi cyose,iby’inzangano n’inzika mu miryango bakabireka, ibyo babona batumvikanaho,bakegera ubuyobozi bukabikemura.

Nzanywayimana Eliezer afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi. Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo,igira iti’’ Umuntu wese wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

agendeye_rimwe_n_umugabo_we.jpg

whatsapp_image_2022-08-07_at_9.48.59_pm.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *