Nyamasheke: Abirukanywe muri Tanzaniya barashimira Kagame wabasubije ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Abaturage birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa ku mudugudu wa Rwunamuka,mu kagari ka Rushyarara,mu murenge wa Karambi ho mu karere ka Nyamasheke, barashimira byimazeyo umukuru w’igihugu, Paul Kagame kuba yarabasubije ubuzima bakongera kumva batekanye bari bazi ko batazongera kugira ubuzima bwiza,ariko ubu bakaba babarirwa mu bakire bo muri uyu murenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bari mu miryango 18 bavuga ko bakimara kwirukanwa muri Tanzaniya nta kintu na kimwe batahanye bumvaga ibyabo birangiye, ariko Paul Kagame yahise abatuza.
Aba baturage baje Karambi bavuga ko boherejwe i Nyamaseke batahazi,cyane cyane ko bamwe muri bo ngo bari baranavukiye muri Tanzaniya, ariko bakigera aha i Nyamasheke ngo bahise bubakirwa, bahabwa amasambu bahingamo, bahabwa inka za Girinka hafi ya bose, ubu baranywa amata, bagahinga bakeza neza mbese ngo bafite ubuzima buruta kure ubwo barimo muri Tanzaniya.
Mukamusoni Léocadie w’imyaka 34 y’amavuko, avuga ko yavukiye i Karagwe muri Tanzaniya ubwo babirukanaga akaba yarazanye na nyina gusa kuko se yari yaritabye Imana, nyina agatuzwa mu karere ka Kayonza mu burasirazuba undi akazanwa i Nyamasheke atanahazi, azana umwana umwe undi asigarana na se wari Umutanzaniya.
Uyu mugore ngo yumvaga nta mibereho azongera kugira, ko atazongera korora ngo anywe amata, ariko ubu ngo ni umworozi ntangarugero abikesha Paul Kagame.
Yagize ati’’Ubu nabaye umworozi kuko Paul Kagame yanyoroje. Yatugiriye neza aratuzana aradutuza, aduha byose, ubu imiryango 17 kuri 18 yahawe inka za Girinka, turanywa amata, turafumbira tugahinga tukeza, rwose nta kibazo na kimwe dufite, dufite n’amatelefoni natwe turatelefona, turanatekanye nta we uzongera kutwirukana cyangwa kudukura mu byacu, n’abuzukuru bacu bazabaho neza kuko bari iwabo kuri gakondo.’’
Banavuga ko banatujwe hafi y’ abahinzi b’icyayi ba COTHEGA ku buryo n’ushaka andi mafaranga akora akayabona, abana babo bariga neza, barivuza mu buryo bwiza, bakavuga ko bafite inyungu cyane kuko iyo baguma muri kiriya gihugu hari igihe abana n’abuzukuru babo ari bo bari kuzirukanwa,ariko ubu ababyara barabyarira heza abana babo bazaba badafite ubwoba bw’umutekano mucye.

Mukamusoni Léocadie na bagenzi be ngo ntibari bazi ko bazongera kugira ubuzima bwiza.
We na bagenzi be bishimira ko bari mu buzima buruta kure ubwo barimo mbere

Yakomeje agira ati’ turashimira cyane Kagame watwakiriye ntavuge ngo ikirahuri cyuzuye amazi nk’uko twabyumvaga ku ngoma za kera babuza abanyarwanda gutaha, akamenya ko turi abanyarwanda akatubungabungira umutekano, akadutuza heza kandi neza, akaduha inka tutarabitekerezaga,tukongera kunywa amata kandi twarumvaga twarihebye tutazongera kuba abantu bazima. Tuzakomeza kumushyigikira kuko natwe yadushyigikiye.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niyitegeka Jerôme, yabwiye Bwiza.com ko aba baturage babayeho neza cyane kandi imibereho yabo ikurikiranirwa hafi buri munsi n’ubuyobozi, inka bahawe zikaba zarabagiriye akamaro gakomeye cyane bamwe bakaba baranatangiye kwitura,na we akabashimira ko bitwara neza bagaharanira gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *