Imbwa z’inyagasozi ziraye mu matungo y’abaturage b’Imidugudu ya Rushahaga na Rusi mu Kagari ka Mutongo, Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kane ushize, zica ihene 3 n’intama 2 zinakomeretsa indi hene n’intama.
Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, imbwa 62 z’inyagasozi zari zishwe mu Mirenge ya Kagano na Kanjongo.
“Turazirika amatungo iruhande rw’ingo tugasanga zayishe, zayakuyemo ibyo mu nda zikayata aho zikigendera. Biradutera igihombo gikomeye cyane kuko nk’iri tangira ry’amashuri hari uba ategereje kugurisha itungo ngo abone ay’ishuri, cyane cyane ko nk’ishashi y’ihene itajya munsi y’amafaranga 50.000, isekurume nziza ntijye munsi y’amafaranga 40.000. Iyo ziyishe rero ziba zigusubije inyuma cyane”, uyu ni umuturage wo mu Kagari ka Mutongo avugana na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru.
Yakomeje agira ati: “Tugerageza uko dushoboye tukazihiga, zikatunanira zikisubirira mu mashyamba, tukazitega uko dushoboye, mu bushobozi bwacu n’ubumenyi bwacu buke tukica mbarwa.
Inzego z’umutekano turazisaba ko zajya zitubaza nkatwe abaturage tuba dukeka aho izo mbwa ziri, tukazirangira, zikinjira mu biturage zikazitega,na ho ubundi turahangayitse cyane”.
Ntibandetse Anastase, Umukuru w’Umudugudu wa Rushahaga, avuga ko nyuma yo kurya ayo matungo, abaturage barushijeho guhangayika.
Ati: “Hari hashize ibyumweru 3 nanone muri uyu Mudugudu zihishe indi hene. Bihangayikishije abaturage […] iyo akavura gaatonyanze nk’abana bari bariragiye barizirika hafi aho ngo bugame, bagasanga ziraririye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwavuze ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo bigaragara ko gihangayikishije abaturage, ndetse ko izo mbwa zigaragara mu Mirenge yose kandi ko n’impungenge ku kuba zanarya abantu zumvikana.
Mupenzi Narcisseuyobora Akarere ka Nyamasheke yagize ati: “Izo mbwa zizerera rero hakorwa uburyo zirindwa abaturage. Ni cyo dukora”.
Mu mpera z’umwaka ushize ku itariki ya 30 Ukuboza, izi mbwa zari zishe ihene 5 mu Kagari ka Murambi, mu Midugudu ya Mutiti na Karehe, zisanga andi matungo zari zimaze iminsi ziharya mu Tugari tunyuranye.

