Abakozi muri serivisi zitandukanye mu karere ka Nyamasheke barimo abakora mu buvuzi, mu burezi, mu mirenge yose yako bavuga ko bagihura n’ingorane zikomeye mu guha serivisi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubera kutabasha kumvikana, nta serivisi n’imwe muri aka karere wasangamo uvuga ururimi rw’amarenga , ubasha kumvikana n’abafite ubwo bumuga bamugana bagasanga gukemura iki kibazo birambye ari ukurushyira mu zigishwa mu mashuri.
Biragoye kugira ikigo ugeramo muri aka karere, haba mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’Akarere, ku bitaro cyangwa ikigo nderabuzima, ku ishuri, ku rusengero n’ahandi hatangirwa serivisi zinyuranye wasangamo uzi ururimi rw’amarenga ku buryo yabasha guhuza umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’uwo aje gusaba serivisi cyangwa ngo usange ufite ubwo bumuga ari umukozi nk’aho hantu ngo na we yakire abamugana kubera ko ururimi rw’amarenga rukiri ikibazo, abantu bafite ubwo bumuga bakaba bakomeje kwinurira uburyo bakirwa.

Umwe mu babufite yifashishije umusemurira yabwiye Bwiza.com ati’’ Turabangamirwa bikomeye cyane kuko nk’ugize ikibazo kimujyana mu manza cyangwa gukurikirana urubanza rw’umuvandimwe we, ugiye kwa muganga ashaka ko uburwayi bwe bugirwa ibanga cyangwa kujya gusaba serivisi iyo ari yo yose uhereye ku mudugudu kugera ku karere, ntakemurirwa ikibazo uko abyifuza, usanga bisaba kwitwaza umwe mu bo mubana kandi na bo akenshi badufata nk’umutwaro mu muryango , tukibaza icyakorwa ngo natwe twiyumve nk’abandi muri serivisi zinyuranye dukenera.’’
Mu mahugurwa y’iminsi 2 abakora mu nzego zinyuranye muri aka karere bahawe n’umushinga uharanira ubudaheza bwa serivisi z’ubuzima, uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza ( HELASIA) ukorera mu ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga( NUDOR) ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abantu bafite ubumga by’umwihariko, iki kibazo cyagarutsweho,aho byagaragaye ko hari igisa n’ihezwa abafite ubu bumuga bagikorerwa bitewe n’ubu bumenyi buke mu rurimi rw’amarenga, ugasanga hari na gahunda za Leta batitabira kubera kutazimenyeshwa cyangwa kuzijyamo ntibagire icyo bacyura, na serivisi z’ibanze ntibazibone uko byakagombye.
Vumuliya Claudine,umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Mahembe ukorera kuri poste de santé ya Gisoke yabwiye bwiza.com ati’’ Ubundi ntibishoboka kuvura umuntu utumvise uburwayi bwe, ariko kuko tutazi amarenga,ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo aje kwivuza aza aherekejwe n’uwo bamenyeranye akajya atubwira uko bavuganye natwe tukagenekereza bya Kinyarwanda ariko birumvikana ko utamuha serivisi y’ubuzima uko yayifuzaga kubera kutumvikana mu rurimi. Kugira ngo bikemuke haboneka byibuze umukozi umwe kuri buri kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro uzi amarenga akabasha guhuza bombi na ho ubundi ni ikibazo twese tubona tutabonera igusubizo.’’
Uwihanganye Samuel uyobora GS Umucyo Karengera avuga ko abana bafite ubumuga nk’ubu muri Nyamasheke atavuga ko biga kuko ntaho azi biga muri aka karere, akanavuga ko mu barezi n’abayobozi 34 bari kuri iri shuri nta n’umwe uzi amarenga na we akibaza umwana nk’uwo uje kwiga mu ishuri rye uko byagenda.
Ati’’ Nibikemurwe kuri buri shuri hahugurwa nibura umwarimu umwe muri urwo rurimi ariko kubikemura birambye ni ukurushyira mu nteganyanyigisho, abiga uburezi nk’uko hariho ishami ryo kuzigisha inshuke,hakabaho n’iry’amarenga akigwa ahereye mu ishuri, nk’uko MINEDUC irimo ishyira mu myanya abarezi n’iki kikitabwaho ni ho cyakemuka birambye, kuko giteye inkeke impande zose.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette yemeranywa na bo,akavuga ko no mu bakozi b’akarere gutanga serivisi nk’iyi bigorana kuko nta bazi amarenga barimo, bakaba barasabye abafatanyabikorwa babo ko ababishoboye bagira abakozi bahugura kuri uru rurimi mu gihe hagitegerejwe icyo Leta yagikoraho mu buryo burambye.
Ati’’ Icyo rwose nanjye ndacyemera,ni ikibazo kikidukomereye muri serivisi zose,ariko hari bamwe mu bafatanyabikorwa batangiye guhugura bamwe mu batanga izi serivisi bahereye ku barezi, turizera ko hari icyo bizatanga mu bihe biri imbere ariko nanjye mbona rwigishijwe mu mashuri ari bwo igisubizo cyaba kirambye.’’
Nubwo gikomeje kuba ingorabahizi ariko ushinzwe ubuvugizi mu mushinga wa HELASIA Mukangoga Marie Louise avuga ko habanje gutegerezwa ko inkoranyamagambo ijyanye n’uru rurimi isohoka ikaba igeze ku kigereranyo cya 70% ikorwa ,hakaba hakomeje ubuvugizi ngo yihutishwe ari na ko hakomeje gushakishwa,ku bufatanye na Leta uko uru rurimi rwashyirwa mu zigishwa mu mashuri, nibikunda bikazakemura birambyeiki gisa n’ihezwa abafite ubu bumuga bagikorerwa.


