Abana 4 barimo uw’imyaka 10, uw’umunani, uw’itandatu n’uw’ibiri n’igice bo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasayo, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, baratabarizwa n’abaturage, nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo bombi n’ubu rutavugwaho rumwe.
Uru rupfu nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’abaturage b’uyu mudugudu n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasayo, bavuga ko rwatewe n’amarozi y’umuturanyi wabo ubu wanahunze urugo rwe, bakaba batazi aho aherereye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abo mu muryango wa se w’aba bana, akajyanwa mu bitaro bya Bushenge, abana be bakabanza guhungishirizwa kuri umwe mu bayobozi muri uyu mudugudu mbere y’uko batwarwa n’abaturanyi, urwikekwe rukaba rukiri rwose mu batuye uyu mudugudu.
Nk’uko umwe mu baturage yabitangaje, intandaro ngo ni umugabo witwa Musabyimana Innocent utuye muri uyu mudugudu wa Gitwa, abaturage bavuga ko aroga, aho bivugwa ko mu myaka 2 ishize yaroze umugabo witwa Uwizeyimana Zablon bari baturanye.
Uwizeyimana ngo yapfuye urupfu rw’amayobera, bamwe bakavuga ko yaba azize umwijima, arwaye agejejwe mu bitaro bya Bushenge agwayo. Kubera ko ngo abaturage batamenyeshejwe ibyavuye mu isuzuma rya muganga, bamwe muri bo bemeza ko yazize amarozi y’uriya muturanyi we.
Bakomeje kubana mu rwikekwe rukomeye kuko abo mu muryango wa Nyakwigendera Uwizeyimana banavugaga ko mu 1996 hari undi muntu wabo se wa Musabyimana yishe aroze.
Se wa Musabyimana ngo yaje kwicwa n’inkoni z’abaturage bamushinjaga amarozi. Ngo apfuye yapfuye ayasigiye uyu muhungu we, biza gukomera muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, ubwo umugore wa Nyakwigendera witwa Uwizeye Damarisi yafatwaga n’uburwayi batazi, araremba ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mwezi.
Umwe mu baturage ati: “Akigezwa kuri icyo kigo nderabuzima, mukuru w’umugabo we na nyina aho kwita ku murwayi, bahise bafata abandi bantu 4 bajya gukubita uwo muturanyi wabo bita umurozi baranamukomeretsa, ajyanwa mu bitaro bya Bushenge mu gihe uwo mugore yari arwariye ku kigo nderabuzima cya Mwezi, na we bitegura kumujyana muri ibyo bitaro, ku wa 6 Mutarama mu ma saa saba z’amanywa aba arapfuye hatamenyekanye icyo azize. Bavuga ko na we ari uwo muturanyi wabo wamuroze.’’
Gitifu w’Akagari ka Gasayo, Niyonsenga Jean Pierre na we ati’’ Ikibazo cyaje gukomera cyane, uwiswe umurozi ajyanwa mu bitaro, abana be 3 yari asigaranye mu rugo muri 7 afite bahungishirizwa k’ushinzwe amakuru mu mudugudu kubera umutekano wabo. Ubu ntituzi uwo mugabo n’umugore we aho bahungiye kuko twumva ko ngo no mu bitaro yivuzaga atabiraramo, icyakora twumva ngo yatangiye kugurisha umutungo we rwihishwa. Abana baje kuvanwa aho bari bahungishirijwe, umwe ari ku nshuti ye, 2 bari ku mukwe we, abo bamukubise bamwita umurozi baridegembya, uwo mukecuru ni we watawe muri yombi bucya arekurwa.’’
Abana ba ba nyakwigendera bahise bashyirwa nyirakuru na sekuru bakuze cyane, barwaye kandi batishoboye.
Mu kiganiro na BWIZA, uyu nyirakuru witwa Bankundiye Marie w’imyaka 74, yavuze ko yabafashe, inzu ishaje basigiwe n’abo babyeyi irafunze, babana mu kazu k’icyumba kimwe na salo anabanamo n’umugabo we w’imyaka 75 ufite ubumuga mu gihe na we amaranye igihe kanseri yo mu bwonko, atabashobora adafashijwe.
Ati: “Ndabafite ariko nta mibereho dufite, n’agasambu nacungiragaho twakagurishije nivuza kanseri yo mu bwonko i Bugande n’ubu yanze gukira. Umugabo wanjye ntacyo acyishoboreye kubera ubumuga n’ubusaze. Ndasaba Akarere kubamfasha bitabaye ibyo inzara izabanyicana rwose, byongeye ko nta n’inzu mfite babamo, barara mu cyumba turaramo mu kazu kubakishije amabati y’amakura gashaje cyane kandi n’ubusanzwe ndya icyo abaturanyi bampaye.’’
Abana, sekuru na nyirakuru
Iyi ni inzu ababyeyi b’aba bana basize
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette avuga ko bagiye kubikurikirana. Ati: “Bigaragaye ko batishoboye n’umuryango wose utishoboye, Akarere gafite mu nshingano kwita ku batishoboye, numva na byo byaca muri izo nzira, biciye mu nzego z’ubuyobozi zibegereye natwe bikatugeraho, ibiri mu bushobozi bwa buri rwego bigakorwa ariko abana ntibateragiranwe.’’
Ikibazo cy’amarozi si muri uyu murenge gusa gihungabanyije abaturage kuko kivugwa no mu murenge wa Kanjongo mu mudugudu witwa Ruganzu, uyu muyobozi akavuga ko abaturage badakwiye kubuzanya umutekano ngo “ni amarozi” kuko bataba bayapimye, ahubwo bakwiye kujya bisuzumisha kwa muganga ngo barebe uko bahagaze, kuko hari n’ushobora kuzira izindi ndwara, kubera uwangano bagahungabaniriza umutekano abaturanyi ngo babarogeye.
Amakuru ahari avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana iki kibazo cy’urugomo rushingiye ku gushinjanya amarozi.

12 Responses
Nyamasheke: Baratabariza abana 4 bapfushije ababyeyi bombi
Abo bana bakorerwe ubuvugizi
Nyamasheke: Baratabariza abana 4 bapfushije ababyeyi bombi
Abo bana bakorerwe ubuvugizi
Nyamasheke: Baratabariza abana 4 bapfushije ababyeyi bombi
Ndumva biteye agahinda uwo mwana muto mu mumpe murere hamwe na banjye mfata umwana wese nku wawe

Mwabana mwe mwihangane niyo si dutuyeho naho uwabitaho we ntawe mwabona kuko ubu abantu ntampuhwe bakigira urigira wakibura ugapfa . Gusa wabona kubwamahirwe mubabayeho mukazaba abantu bifashije … Natwe bamwe nuko twakuze turi imfubyi ntakirengera. Mwihangane.

Abo baturage baba bihaniye sibyo, kandi amarozi akorerwa anketi bakareba ko aribyo, uwayakoresheje agahanwa n’amategeko. Naho abo bana b’infumbyi mwasaba Afrimax ikabatabariza nabonye ibishobora cyane.

Yooh!inzirakarengane disi!kuki ibibazo nkibi bigera kubana Koko!?iyo haba hafi mba mfashe 2nkabarera
Nyamasheke: Baratabariza abana 4 bapfushije ababyeyi bombi
Yooh!inzirakarengane disi!kuki ibibazo nkibi bigera kubana Koko!?iyo haba hafi mba mfashe 2nkabarera