Nyamasheke: Bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye

Sangiza iyi nkuru

Abacururiza muri santere y’ubucuruzi y’ahazwi nko kwa Ephasto n’abaturage bayituriye b’utugari twa Gasheke na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka 7 bahawe umuriro w’amashanyarazi ariko utaragize icyo ubatezaho imbere kigaragara nk’uko bari babyiteze kubera ingufu nke ufite, bagasaba ubuyobozi kuwongerera ingufu kugira ngo ubashe kubabera imbarutso y’iterambere rirambye.

Ubwo Bwiza.com yabasuraga kuri iyi santere y’ubucuruzi, bavuze ko imaze igihe kirekire ikora idindira kuko yabanje gukorera mu kizima, nyuma ku busabe bw’abacuruzi n’abayituriye muri 2013 amashanyarazi arahagezwa basezeranywa kuyaha ingufu zatuma hari imirimo ihakorerwa bakiteza imbere, ariko ubu ngo icyo wabarinze ni ugucana udutadowa gusa na ho ubundi ubukene barimo mbere yo kuyabona ni bwo bakirimo.

Ntakirutimana Joseph, umwe mu bahacururiza yabwiye Bwiza.com ati’’ Twamaze igihe kirekire tudindizwa no kutagira amashanyarazi aho n’ubucuruzi bwari mu bibazo byo gukora igihe gito kubera ikizima, dutakambira ubuyobozi burayatwegereza ariko twibwira ko tuzarenga ibyo gucana mu mazu no mu mabutiki gusa,tukayabyaza umusaruro w’iterambere,ariko baduhaye udafite ingufu zatuma tugira imirimo dukora,ku buryo n’ubundi urubyiruko rugishomereye kandi rwagombaga kuba rufite icyo rukora.’’

Turatsinze Vedaste uhaturiye na we ati: “Urugendo rw’amasaha 2 tujya gushesha ku isoko rya Bushenge, nta mashini isya imyumbati n’ibinyampeke ishobora gukorera hano ngo binagire abo biha akazi mu bana bacu, uwagerageje gukora imirimo yo gusudira inzugi,amadirishya n’ibindi iyo yakije imashini gusa umuriro wose uhita ugabanuka cyane n’urubyiruko rwogosha rugahagarara, tugasanga mu myaka 7 twitwa ngo tumaranye amashanyarazi ntacyo twahindutseho,turacyakennye cyane.’’

Bamwe mu bize bibwiraga ko hari ibyo bahakorera bavuga ko biyicariye aho gusa nk’abandi bashomeri bose nyamara iyo bahabwa umuyoboro w’amashanyarazi ufite ingufu baba badataka ubukene n’ubushomeri.

Uzayisenga Lucie warangije icyiciro cya 1 cya Kaminuza akaba yarabuze icyo ahakorera cyamuzamura na we at: “Simba narabuze na mudasobwa mpashyira ngo ntangire kugira ibyo nkora bijyanye n’ikoranabuhanga binteze imbere cyangwa ngo hari imashini zisya imyumbati n’ibinyampeke njye mbigura ababikenera bangurira niteze imbere. Ni yo mpamvu urubyiruko rwinshi rwize cyangwa rufite ibitekerezo by’iterambere ruhahunga ukibaza niba hazazamurwa n’abashaje bikakuyobera.’’

Bose bahuriza kugusaba ubuyobozi bw’Akarere na REG kongerera ingufu ayo mashanyarazi kugira ngo bave ku ntambwe yo gucana basezerera udutadowa gusa,ahubwo bayabyaze umusaruro w’iterambere kuko kugeza ubu ngo n’inzugi n’amadirishay bakibikura muri santere y’ubucuruzi ya Bushenge bagera biyushye akuya, nyamara na bo bagombye kuba bazisudira bakazigurisha mu bice bibegereye, urubyiruko rukabasha guhanga imirimo rukareka guhunga iwabo.

Umuyobozi wAkarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, avuga ko yumva akababaro k’aba baturage avuga ko kadafitwe n’abo muri aka karere, ngo agiye gukorana na REG babikemure.

Ati ’’Ni byo rwose icyo kibazo turakizi hariya bafite umuriro muke udashobora guhagurutsa n’imashini n’imwe isya imyumbati cyangwa ibinyampeke,ariko mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo n’amashanyarazi,hari gahunda yo gukorana na REG muri iriya mirenge amashanyarazi akiyongera,kuko n’imirenge ya Shangi na Nyabitekeri bihana imbibi ifite ibyo bibazo.’’

Ibibazo by’amashanyarazi muri aka karere bimaze kuba agatereranzamba kuko uretse no guhabwa atabazamura mu iterambere, hari n’abo amaguru yaheze mu nzira bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ryayo,abo aca hejuru batayagira mu mazu,n’ibindi bagasaba ubuyobozi bwa REG muri aka karere gusohoka mu biro bukabegera kuko kutabubona ngo baganire kuri ibi bibazo byose ari byo bibibuza gukemuka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye
    Natwe hano mukagari ka Miko umurenge wa Karengera harabaturage batabonye umuriro.
    dushaje tudakanze kunkuta.

  2. Nyamasheke: Bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye
    Natwe hano mukagari ka Miko umurenge wa Karengera harabaturage batabonye umuriro.
    dushaje tudakanze kunkuta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *