abayobozi_bunamira_inzirakarengane_z_abatutsi_zishyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_rwa_gashirabwoba.jpg

Nyamasheke/Bushenge: Abanyeshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubwo rwasuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirarabwoba mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, urubyiruko rwo mu bigo 8 b’amashuri abanza n’ayisumbuye yo muri uyu murenge rwasobanuriwe ko kuba uRwanda rutekanye, abana bose biga kugeza ku rugero rw’amashuri bashaka nta vangura, iterambere rikataje, no kuba abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, bitikoze ahubwo byakozwe n’urwari urubyiruko nka rwo rwarangwaga n’umutima wo gukunda igihugu,byanatumye ruhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, rusabwa kugera ikirenge mu cy’urwo rwarubanjirije.

Mu kiganiro kigufi aba banyeshuri baherewe kuri uru rwibutso n’umuyobozi wa polisi sitasiyo ya Shangi, AIP Willy Munyamahoro, yababwiye ko jenoside mu miterere yayo atari icyaha bucya mugitondo ngo gikorwe,ko itegurwa na Leta igihe kirekire, ikagenzurwa, igashyirwa mu bikorwa.

Mu Rwanda ikaba yarateguwe igihe kirekire ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwimakazaga ivangura n’amacakubiri, ihitana abatutsi barenga 1.000.000 mu minsi 100 gusa,barimo n’abari abanyeshuri, bagombye kuba ari imbaraga z’igihugu ubu.

Ati: “Duteraniye hano twibuka n’urwo rubyiruko rwazize gusa uko rwavutse, kugira nkatwe urubyiruko ruto, abanyeshuri bitegura kuzagirira igihugu akamaro, tuzirikane ayo mateka mabi yari agamije gusenya igihugu n’abanyarwanda,dufate umwanzuro duhereye mu mitima yacu, wo gukomeza umurongo mwiza igihugu kirimo kugenderaho wo guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Kuko ayo mateka ubwayo yivugira unahereye hano turi,kandi nubwo hashize imyaka 28 jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abagifite imitekerereze yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside,idafite ikindi igamije uretse kudusenyera igihugu.’’

Yasabye buri munyeshuri kugira intego ko nta jenoside izongera ukundi muri iki gihugu,abasaba kwima amatwi uwashaka wese kubayobya nubwo yaba uwo bafitanye isano ya bugufi,ko yahita amugaragaza kugira ngo yigishwe,areke gukwirakwiza ubwo burozi mu banyarwanda, kuko bazi aho bwabagejeje n’ingaruka byabagizeho.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya jenoside yabereye muri aka gace uru rwibutso rwubatsemo, byanatumye ruhubakwa, umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi byarwo, Higiro Donald yaber etse ibirurimo byose bigaragaza ububi jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe muri aka gace k’icyahoze ari komi Gisuma n’inkengero zako, nyuma yo kwirebera aya mateka yose,abanyeshuri bavuga ko batahanye ingamba nshya.

Ngenerwanayo Gédéon w’imyaka 22, wiga muri GS Sainte Marie Goretti Bushenge, ati: “Amateka ya nyayo y’ibyabereye mu gihugu cyacu turayasobanuriwe,turanayirebera rwose arivugira,nta wa tubeshya ngo atubwire ibirenze ibi twiboneye. Turasaba ababyeyi kwigisha abana amateka y’ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, batayagoreka, n’abarimu n’abayobozi mu nzegoz inyuranye bakayavuga uko ari kuko unahereye hano yigaragaza.’’

Yakomeje ati: “Tuhavuye twiyemeje kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwari mu ngabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, rukitanga,rugahagarika buriya bugome ,igihugu kigahinduka tukaba twe twaravukiye mu mahoro.

Ntidushobora kuzemera na rimwe uwashaka kudukoresha ngo adusubize mu icuraburindi nka ririya twasobanuriwe, kuko twe twavutse nyuma,twumva n’ubu bitumvikana ukuntu umuntu afata umuturanyi we akamwica bene kariya kageni,amuziza gusa ngo ni umututsi kandi nta n’umwe uhitamo uko avuka n’aho avukira.’’

Uwitonze Cynthia w’imyaka 12, wiga mu wa 6 mu ishuri ribanza rya Gashirabwoba, yabwiye Bwiza.com ko iyo yigishijwe amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yahagaritswe igihugu kigasubirana, ko mu rubyiruko rwagize uruhare mu kuyihagarika harimo n’abakobwa, asanga ari ishema ku bana b’abakobwa b’ubu.

Ati: “Ni ishema kuri twe, kuba mu rubyiruko rwayihagaritse harimo n’urw’abakobwa. Biduha natwe imbaraga zo kumva ko hari icyo twakorera igihugu nk’uko rwabigaragaje. Natwe abo mu mashuri abanza dutahanye umukoro ukomeye wo kumvisha bagenzi bacu bataje hano,ko n’umwana w’umukobwa ashoboye, natwe tukazakura twumva dufitiye umwenda igihugu cyacu wo kugiteza imbere no guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.’’

Nyirashumbusho Mariane uyobora ishuri ribanza rya Gashirabwoba, akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Bushenge,avuga ko,kuba urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwumva neza aya mateka, uburyo jenoside yahagaritswe,ingoma mbi zica zigasezererwa, hakaba hariho ubuyobozi bwiza busanganya abanyarwanda bose, uru rubyiruko rukwiye gukura rugera ikirenge mu cy’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu.

Ati: “Ni yo mpamvu dutekerereza hamwe nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri uyu murenge, tukazana abanan’abarezi babo hano ngo birebere aya mateka bahereye kuri uru rwibutso rwubatse mu murenge wabo, basobanukirwe neza aho igihugu cyavuye,aho kigeze n’aho kigana kandi ko bitikora,bifite intwari zibiharanira.

Kugira ngo bakurane uwo utima w’ubutwari, tuzasazire mu gihugu cyiza kizira ibibi ukundi,kandi igishimishije ni uko nyuma yo gusura urwibutso nk’uku, iyo bamaze kusobanurirwa aya mateka bayirebera, bataha bafashe ingamba nshya,ari yo mpamvu dusaba n’andi mashuri korohereza abana,bagasura inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo hatava aho hagira n’abababeshya ku mbuga nkoranya mbaga, kandi ukuri guhari kwivugira.’’

Kuba ariko hakiri bamwe mu babyeyi badasobanurira abana ukuri kuri aya mateka, uhagarariye ababyeyi barerera muri GS Remera A, Utamuriza Rachel,yavuze ko ari imbogamizi ikomeye kuko hari ababwira abana babo, cyane cyane abafite ababyeyi bamwe bafunze,ko bafungishijwe n’ubugome bw’abaturanyi babo,aho kubabwiza ukuri.

Hakaba ngo n’ababwira abana ibihabanye n’ukuri kw’ibyabaye, kandi barabyiboneraga n’amaso yabo, aba bakabamo n’abadashaka kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside iri kandi batanze ayo makuru byafasha byinshi.

Asaba abana kutemerera ababyeyi nk’abo babashuka, n’ababyeyi basabwa gufata umwanya bagasura inzibutso kugira ngo birebere ukuri kw’amateka bamwe muri bo bagoreka, asaba n’abana ko uwabona umubyeyi we ashaka kumuyobya,akurikije ukuri yigishijwe mu ishuri cyangwa ku rwibutso nk’uku,yaba uwa mbere umunyomoza.

Urwibutso rwa jenoside rwa Gashirabwoba rwubatse ahahoze ikibuga cy’umupira cya Gashirabwoba, mu kagari ka Kagatamu,mu murenge wa Bushenge, hafi y’umuhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Kigali, rushyinguyemo imibiri 19.181, irimo iyakuwe mu zindi nzibutso mu rwego rwo kuzihuza.

Ubwo aba bana n’abarezi babo barusuraga, mu izina ry’ubuyobozi bw’uyu murenge, uwushinzwemo irangamimerere,ibibazo by’abaturage na Notariya, Kayitarama Epimaque, yasabye abana,abarezi,ababyeyi n’abayobozi banyuranye, kwigira kuri aya mateka, buri wese agaharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi, ushatse gutana akagarurwa mu nzira hakiri kare.
abayobozi_bunamira_inzirakarengane_z_abatutsi_zishyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_rwa_gashirabwoba.jpg
kayitarama_epimaque_ushinzwe_irangamimerere_ibibazo_by_abaturage_na_notariya_mu_murenge_wa_bushenge_yabasabye_kwirinda_abagerageza_kubashuka_babasubiza_mu_icuraburindi_igihugu_cyasezereye.jpg
umuyobozi_wa_polisi_sitasiyo_ya_shangi_aip_willy_munyamahoro_abwira_uru_rubyiruko_ko_ibyo_babona_igihugu_kimaze_kugeraho_byasabye_kwiyuha_akuya_ngo_bigerweho_arusaba_kugera_ikirenge_mu_cy_ababiharaniye.jpg
higiro_donald_ushinzwe_ibikorerwa_kuri_uru_rwibutso_umunsi_ku_wundi_abasobanurira_amateka_yarwo_n_urupfu_rw_agashinyaguro_abatutsi_barushyinguyeo_bishwemo.jpg
abanyeshuri_n_abarezi_babo_bazengurutswa_mu_rwibutso_basobanurirwa_amateka_n_uburyo_abarushyinguyemo_bishwemo.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke/Bushenge: Abanyeshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse jenoside
    Mwakoze cyane

  2. Nyamasheke/Bushenge: Abanyeshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse jenoside
    Mwakoze cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *