Nyamasheke/COVID_19: Hashyizweho site 2 z’akato ku bashobora guturuka mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, hashyizweho site ya G.S Umucyo Karengera n’iya EAV Ntendezi zigomba kujya zakira abaturutse mu mahanga binjiye muri aka karere, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakabanza kuhakurikiranirwa iminsi 14 mbere yo gukomeza urugendo.

Aganira na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego bakorana basanze hari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bashobora kwinjira muri aka karere bavuye muri ayo mahanga uburyo bashobora kuzamo bwose nubwo imipaka ifunze, uzagera muri aka karere mbere yo gukomeza aho yanjyaga azajya abanza gucishwa muri izi site agashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 akurikiranwa n’ababishinzwe, basanga nta kibazo afite akabona gukomeza aho yajyaga.

Meya Mukamasabo ati’’ Ni byo koko imipaka irafunze ariko hari nk’Umunyarwanda wari mu mahanga ushobora gushaka gutaha ntitwamuhagarika. Hari nk’Abanyekongo guhagarika ingendo byabaye bari mu bice binyuranye by’igihugu bavuye mu bihugu binyuranye bashobora kwiyemeza gutaha n’amaguru cyangwa ubundi buryo babona, abashobora guca mu nzira zitemewe nubwo ibyambu byose bifunze bakatugeramo,abo bose tugomba kugira uburyo tubitegura.’’

Avuga icyakora ko kuva ku wa 24 Werurwe iki cyemezo gifashwe ntawe urabageraho muri ubu buryo ariko ko hari abaturage b’aka karere baturuka hirya no hino mu zindi ntara aho bari baragiye guhahira, aba na bo ngo bajyanwa kuri izi site bakabanza gusuzumwa n’abaganga umunsi umwe bagahita boherezwa mu miryango yabo bagakomeza kwitabwaho batava mu ngo mu minsi 14 kugeza bigaragaye ko nta kibazo bafite.

Yarakomeje ati’’ Turashima Imana cyane ko nta muturage w’Akarere kacu baratubwira ko yasanzwemo iki cyorezo, tukaba dukomeje gusaba abaturage bacu kubahiriza amabwiriza yose uko bayamenyeshejwe, abaturutse ahandi batashye bikamenyekana bakabanza guca muri izo site na bo bagasuzumwa, abaturuka mu mahanga na bo tukaba twiteguye kubakira kuko uburyo bwose bwateguwe.’’

Abayobozi b’aya masite yateganijwe kwakira abo bashobora guturuka mu mahanga ariko babwiye Bwiza.com ko nta gikoresho na kimwe baragezwaho nubwo nta n’umwe barakira,icyakora kuri GS Umucyo Karengera ho bakiriye abanyarwanda 28 bo mu turere twa Nyamasheke, Rusizi na Nyamagabe bari bagiye baturuka hirya no hino n’amaguru,abandi bazanywe na polisi, barapimwa bahita boherezwa iwabo.

Umuyobozi w’iri shuri Uwihanganye Samuel ati’’ Abo twakiriye twirwanyeho mu bikoresho dusanganywe icyakora mu nama twakoranye n’intumwa z’Akarere twazibwiye ko zatugezaho ibikoresho byose bizakenerwa muri iki gikorwa twagira uwo twakira ntitubisabe umunsi twamwakiriye agasanga twaramwiteguye.’’

Ubuyobozi bw’aka karere bwasabye abagatuye bose ko uwabageraho avuye ahandi batanga amakuru akabanza gukurikiranwa mbere yo kugezwa aho agiye mu rwego rwo gukomeza guhangana na Coronavirus.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *