Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke,buravuga ko butewe impungenge n’ingobyi z’abarwayi 5 bifite zose zimaze gusaza cyane ku buryo buri kwezi bitanga arenga miliyoni 2 zo kuzikoresha zapfuye, bikabangamira izindi serivisi zikenera amafaranga, bikavuga ko igihe haboneka inshya nibura 3 byarengera aya mafaranga y’umurengera asohoka buri kwezi.
Mu kiganiro na Bwiza.com ,umuyobozi w’agateganyo w’ibi bitaro,Dr Nkurunziza Védaste yavuze ko ikibazo cyo guhora bakoresha izi ngobyi z’abarwayi zapfuye giteye inkeke cyane, kuko kuba zishaje cyane kandi zihora zigenda mu mihanda mibi cyane n’imisozi miremire,bituma zihora mu magaraje, kugeza ubu hakaba imwe imazemo amezi arenga 3 irya amafaranga, bikadindiza ibindi byagakozwe n’ibi bitaro.
Yagize ati “ubundi twari dufite ingobyi z’abarwayi 5, harimo 2 zisanzwe hano ku bitaro, zirimo imwe ikora hanze y’ibitaro nk’iyo bibaye ngombwa kujyana umurwayi i Butare cyangwa i Kigali, hakaba n’indi ikorana n’ibigo nderabuzima bitazifite. Hari izindi 2 ziri mu bigo nderabuzima bya Gisakura muri Bushekeri na Mwezi muri Karengera, iyabaga ku Muyange muri Nyabitekeri yo imaze amezi arenga 3 yibera mu i Garage.’’
Yakomeje agira ati ” kugeza ubu ibitaro bitanga amafaranga arenga 2.000.000 buri kwezi yo kuzikoresha,kuko 4 muri izo zatangiye gukora mu 1999, iyitwa ko igikanyakanya yageze hano muri 2010. Nawe urumva n’iyi mihanda n’imisozi yacu zigendamo,n’aho zari zikomeye. Turamutse tubonye nibura 3 zikiri nzima,zabura tukabona nibura 2 nshyanshya,twapfa gukora ariko ubu birakomeye rwose.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko bandikiye akarere babikamenyesha ngo kabafashe ubuvugizi,bakavuga ko ikibazo kakizi n’ingorane bitera muri serivisi zizwi, bakizera ko muri ubwo buvugizi hari igishobora kuzavamo,bakabona imodoka nziza,zikomeye zikwiranye n’imisozi n’imihanda zinyuramo,aya mafaranga akaba yagabanuka akajya mu bindi usanga bidindira cyangwa ntibinakorwe.
Bavuga ko na ziriya ziri ku bigo nderabuzima iyo zikeneye gukoreshwa amafara arenga 500.000 na zo ibitaro bizikoresha, icyakora ko bahora bihanangiriza abashoferi ngo bazifate neza kandi babona bagerageza.
Bamwe mu baturage b’u murenge wa Nyabitekeri babwiye Bwiza.com ko batangiye kugirwaho ingaruka n’uko gupfapfana kw’izi ngobyi z’abarwayi zishaje kwa hato na hato,kuko urwaye kugira ngo izamugereho aba yenda gushiramo umwuka,bakavuga ko igihe bahabwa imodoka nshya idakunda gupfapfana kubera imihanda mibi igendamo n’ubusaze byarushaho kuba byiza.
Umwe muri bo yagize ati ” ingobyi y’abarwayi yadutabaraga imaze amezi 3 yose mu I garaje ni ko batubwira. Kugira ngo indi izave ku bitaro umurwayi arembye cyangwa umugore agoswe n’inda izagere kuri iki kigo nderabuzima cya Muyange,imutabare ni aha Nyagasani. Bari bakwiye kubyigaho bakadushakira imodoka iba hano yahita idutabara nk’uko iriya yabikoraga na ho ubundi bamwe bazagwa mu nzira ngo bagiye ku bitaro.’’
Ikibazo cy’ingobyi z’abarwayi ngo ntikiri muri ibi bitaro gusa kiri no mu bya Kibogora gikomeye, ubwo Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyantwali Alphonse yasuraga aka karere mu minsi ishize,yakigejejweho,yizeza ubuvugizi kugira ngo haboneke nibura ingobyi z’abarwayi nzima zabasha guhangana n’imihanda mibi ikigaragara n’imisozi miremire iri muri aka karere zihora zigenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre


