Visi perezida w'inteko ishinga amategeko,umutwe w'abadepite Edda Muakabagwiza( i buryo) n'umugabo we bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika.

Nyamasheke: Ibuka irasaba abarokotse jenoside kumva neza ikigamijwe muri gahunda yo guhuza inzibutso

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Nkuranga Egide,avuga ko nubwo gahunda yo guhuza inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, inakomeje, inari mu iteka rya Perezida wa Repubulika, hirya no hino mu gihuguhari ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside ishyinguye mu masambu y’imiryango yabo,no mu zindi mva zitari inzibutso za jenoside bitewe n’uko iyo miryango itarumva neza iyi gahunda cyangwa icyinangiye,agasaba abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kumva neza ikigamijwe, ko kandi yabanje kwigwaho neza mbere y’uko iri teka risohoka.

Visi perezida w'inteko ishinga amategeko,umutwe w'abadepite Edda Muakabagwiza( i buryo) n'umugabo we bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika.
Visi perezida w’inteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite Edda Muakabagwiza( i buryo) n’umugabo we bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika.

Yabivuze ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi,ahibukwaga by’umwihariko abiciwe muri Paruwasi Gatolika ya Hanika n’inkengero zayo, mu murenge w’ubu wa Macuba ,aho yavuze ko,koko hari abatarabyakira neza kuko bumvaga kwiyegereza ababo bakabashyingura hafi yabo ari byo bibaha amahoro kurushaho,ariko ko bakwiye kureba kure mu gihe kizaza,kuko batazi ko abazabakomokaho bazaba babifiteho imitekerereze nk’iyabo.

Bamwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko y'uRwanda bifatanya n'abaturage b'akarere ka Nyamasheke kwibuka abatutsi biciwe kuri Kiliziya Gatolika ya Hanikamu murenge wa Macuba
Bamwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko y’uRwanda bifatanya n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke kwibuka abatutsi biciwe kuri Kiliziya Gatolika ya Hanikamu murenge wa Macuba

Abiganiraho na Bwiza.com yagize ati’’ Icyambere cyo hari iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rigena uburyo bwo guhuza inzibutso,ariko binafite impamvu. Ni uburyo nyine bwo gukemura ibibazo biriho cyangwa bishobora kuzabaho ku hashyinguye imibiri y’abacu. Hari abashyinguye mu masambu y’abantu cyangwa mu zindi mva hirya no hino zitari inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yarakomeje ati’’ Icya mbere mu bashyinguye mu masambu y’abantu,twese dufite aho dukomoka,hari abagiye bashaka gushyingura iwabo aho bakomoka ngo bumve neza ko babaherekeje,ariko ikibazo gihari kikaba ko n’imva isanzwe itegeko rivuga ko nyuma y’imyaka 20 aho iri haba hashobora gutangwa ibibanza,hakaba hakorerwa ibindi bintu,cyangwa ibikorwa by’inyungu rusange ku buryo hatangwa.

Ubwo rero nimunyumvire nk’ahantu nk’aho hashyinguye imibiri y’abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi,hatanzwe,hagashyirwa ibikorwa rusange,abantu bakabatera hejuru,ingaruka byagira kuri sosiyete yacu ariko cyane cyane mu barokotse.’’

Avuga ko yifuza ko byumvikana neza aho agira ati’’ Icyo nagira ngo cyumvikane neza, rwose mpamagarire abavandiwe bacu bafite ababo bari mu masambu ahongaho,kugerageza kumva ingaruka zishobora kuba,bakubahiriza rya tegeko ryo guhuza inzibutso,bakabajyana mu nzibutso zizwi.’’

Aanavuga ko bakwiye kumva ko n’uburyo bwo gufata neza izo mva,kuzisukura no kuzirindira umutekano bigorana ,kuko usanga hari nk’aho abantu bashyinguye ariko ntawe ubitaho mu by’ukuri.

Ati’’ Abantu bamara gushyingura bakigendera,abaza kuhakorera ibintu bibi bakabihakorera,cyane cyane twabibonye nko muri ibi bihe byo kwibuka, usanga hari abaza bakahashyira amagufwa y’imbwa,bakahituma cyangwa bakahakorera ibindi bibi,bagamije gusa kubabaza abarokotse mu by’ukuri no kubakomeretsa kurushaho,ibyo akaba ari byo turwana na byo.’’

Umuyobozi wa Ibuka ku rwgo rw'igihugu Nkuranga Egide,arasaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kumva neza ikigamijwe muri gahunda yo guhuza inzibutso.
Umuyobozi wa Ibuka ku rwgo rw’igihugu Nkuranga Egide,arasaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kumva neza ikigamijwe muri gahunda yo guhuza inzibutso.

Nkuranga Egide yanavuze ko muri iryo tegeko harimo umubare w’izi nzibutso kugira ngo zishobore kwitabwaho neza n’akarere,ko ari 3 muri buri karere,ariko bitabujije ko niba hari amateka yihariye ahantu aha n’aha,bashobora kuzongera ariko bakagaragaza nyine ko hari ayo mateka yihariye zikaba zarenga 3.

Yagize n’icyo avuga ku bazakomeza kwinangira,agira ati’’ Abazakomeza kugaragaza kwinangira bazaganirizwa. Twaranabitangiye,tubereka uko icyo kibazo giteye,kuko barinangira ubu. Ariko se ko barimo basaza,ko bafite ibyo byumviro by’ubungubu,bagaragaza amateka bafite y’abo bantu n’aho hantu, nibasaza ikibabwira ko abana babo bazakomeza kwinangira nka bo ni iki?

Kuko nyuma y’imyaka runaka iri imbere,abo bana bashobora kutazaba bafite icyerekezo kimwe n’abongabo. Ni byiza rero ko abantu bacu baba bari hamwe,tubasangishe abandi,kugira ngo dushobore kubitaho n’aho bari hashobore gufatwa neza,kuko kureba mu gihe kirambye ni cyo cy’ingenzi nubwo muri iki gihe kubyumva biba bigoye,ariko mu gihe kiri imbere,kirambye,ntitwifuza ko abacu bazazimangatana,ntibishoboka.’’

Avuga ko guhuza inzibutso byatangiye ariko ko nta gihe ntarengwa gihari bizaba byarangiye,icy’ingenzi kikaba iryo teka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ubushake bwa politiki, MINUBUMWE ikaba ari yo izagenera uturere ingeno y’imari yabyo.

Ku kibazo cy’abavuga ko bababazwa n’uko ahakuwe imibiri y’ababo ijyanwa mu nzibutso nta kihasigara, na bwo yagize ati’’ Oya, icyo kibazo nacyo ndagira ngo nkigarukeho abazagerwaho n’ubu butumwa bazabyumve, ahavuye abantu bacu hasigara ikimenyetso. Kigiye kurangira,MINUBUMWE yaragiteguye,twanakiganiriyeho,kizaba kimwe mu gihugu hose kandi kizajya kihajya. Rwose bumve ko ayo mateka y’aho hantu atazazima, kuko ikimenyetso kizagenda kihasigara.”

Bwa mbere mu myaka 28 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaristwe,Kaneza Adolphe watanze ubuhamya ni bwo yari akandagiye aho bibukira,mu muhango wo kwibuka
Bwa mbere mu myaka 28 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaristwe,Kaneza Adolphe watanze ubuhamya ni bwo yari akandagiye aho bibukira,mu muhango wo kwibuka

Ikindi cyagaragaye muri uku kwibuka, ni ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi bwatanzwe na Kaneza Adolphe warokokeye kuri iyi Paruwasi Gatolika ya Hanika,wavuze ko kuva jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa,ari ubwa mbere akandagiye aho bibukira kubera ihungabana rikomeye yatewe n’ibyaubayeho, aho ngo no kwiga kaminuza byamunaniye neza neza,aho yagezaga hagati amasomo bikanga, ubu akaba aba mu buzima butamworoheye.

Nyuma yo gutanga ubuhamya ngo yemeye gutanga bigoranye, yanaburangiza agahita yigendera kwibuka bitarangiye, umuyobozi wa Ibuka Nkuranga Egide na byo akaba yarabibonyemo ikibazo kitari kuri we gusa,kigomba kwitabwaho by’umwihariko.

Aha na ho yagize ati’’ Ni ikibazo,ariko icyo namukangurira kimwe n’abandi bafite ikibazo nk’icye,ni ukwegera inzego, iza Leta cyangwa za Ibuka kuko na zo zigera mu kagari,ku murenge no mu karere, bakaganira ku bibazo bye,tukagira umurongo tubiha,ri inama twajya cyangwa ubuvugizi twakora ariko twamaze kumva ibibazo afite kandi ntitwabifindura akigenda akigunga.
Kuko hari n’abahaitamo kwiyicisha inzoga kubera ihungabana nk’iryo rikomeye,ariko nk’abo turabafasha,tubakashakira abazobereye ubujyanama mu by’ihungabana bakabafasha,tukanabafasha mu mibereho yindi isanzwe,abavuzwa bakavuzwa, abatagira amazu kuko na byo bikigaragara cyane tukayabashakira, nkanaboneraho gusaba abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kutihererana ibibazo bafite,kuko iyo babigaragaje ari bwo tubimenya bigashikirwa umuti.”

Meya Mukamasabo Appolonie asaba ubuvugizi kuri bimwe mu bigikenewe ngo imibereho y'abarokotse jenoside irusheho kuba myiza.
Meya Mukamasabo Appolonie asaba ubuvugizi kuri bimwe mu bigikenewe ngo imibereho y’abarokotse jenoside irusheho kuba myiza.

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo Abatutsi 166.629 bishwe muri jenoside nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wako Mukamasabo Appolonie, bashyinguye mu nzibutso 16 zigomba guhuzwa hagasigara 5 gusa,zirimo uru rwa Hanika,urwa Gashirabwoba,urwa Rwamatamu,urwa Shangi n’urwa Nyamasheke zizashobora kwitabwaho neza n’akarere mu buryo bwuzuye,mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hakazagurwa urwa Rwamatamu.

Yavuze ko nubwo muri iyi minsi 100 yo kwibuka,abarokotse bo muri aka karere bakorewe byinshi birimo ko 52 bubakiwe,bagiye gutuzwa, kikaba ari igikorwa kizakomeza kuko hakiri benshi bafite ibibazo by’amacumbi, abandi 16 baremewe inka, hanakusanywa amafaranga 3.600.000 yo gukomeza gufasha abarokotse batishoboye, ariko hakiri ibibazo bifuza gukorerwaho ubuvugizi,birimo ubushobozi bwo kubakira abo batagira aho baba, kongera ingengo y’imari yo guhuza inzibutso no gushaka inzobere mu gutunganya imibiri kuko aka karere gafite imibiri 33 ikiri uko ba nyirayo bari bameze bakicwa,iri mu murenge wa Kirimbi ikeneye gutunganywa.

Visi perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Edda Mukabagwiza yijeje abaturage ba Nyamasheke ubuvugizi ku byo basabye ngo imibereho y'abarokotse jenoside irusheho kuba myiza
Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Edda Mukabagwiza yijeje abaturage ba Nyamasheke ubuvugizi ku byo basabye ngo imibereho y’abarokotse jenoside irusheho kuba myiza

Ibyo byose Visi perezida w’inteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite, Edda Mukabagwiza,wari umushyitsi mukuru yarabyemeye,abizeza ubuvugizi bikazaboneka uko babisabye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *