Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yasabye ko Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuhagarura umutekano. Perezida Kenyatta kuri ubu uyoboye East African Community yemeje aya makuru mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye. Icyemezo cy’uko izi ngabo bibaye ngombwa zakoherezwa muri RDC, cyafatiwe mu nama […]

Nyamasheke: Ibuka irasaba abarokotse jenoside kumva neza ikigamijwe muri gahunda yo guhuza inzibutso

Visi perezida w'inteko ishinga amategeko,umutwe w'abadepite Edda Muakabagwiza( i buryo) n'umugabo we bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Nkuranga Egide,avuga ko nubwo gahunda yo guhuza inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, inakomeje, inari mu iteka rya Perezida wa Repubulika, hirya no hino mu gihuguhari ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside ishyinguye mu masambu y’imiryango yabo,no mu zindi mva zitari inzibutso za jenoside bitewe n’uko iyo miryango itarumva […]

Aho urukiko rwo hanze y’u Bwongereza rwakuye ububasha bwo guhagarika indege izana abimukira

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2022, urukiko rw’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwahagaritse indege y’u Bwongereza yiteguraga kuzana mu Rwanda abimukira barebwa n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata. Ni icyemezo cyaje kivuguruza icy’urukiko rusumba izindi mu Bwongereza rwatesheje agaciro ubujurire bw’abanyamategeko ku cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rukuru. Iki cyemezo cyatunguye Umunyamabanga wa […]

RDC: Umudepite ku rwego rw’igihugu yasabye leta gutangiza intambara ku Rwanda na Uganda

Umudepite ku rwego rw’igihugu watorewe muri Goma, JosuĂ© Mufula, yasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gutangiza intambara ku Rwanda na Uganda kubera icyo yita uruhare rw’ibi bihugu mu guhungabanya uburasirazuba bw’igihugu. Uyu mudepite unabarizwa muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubwirinzi n’umutekano yasabye ibi kuri uyu wa Kabiri ushize yamagana byimazeyo gutora itegeko ryemerera guha […]

Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga kuri Congo Kinshasa yamwise umugambanyi, yibaza uko yaba ari umwanzi wa kiriya gihugu hanyuma akajya kurokora abaturage bacyo bari bamaze igihe bicwa na ADF. Gen Muhoozi yasubizaga Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa, Christophe Mboso, wamwise umugambanyi. Ni nyuma y’uko […]

Samuel Eto’o yakuriye inzira ku murima myugariro wa Liverpool wifuzaga kugaruka gukinira Caméroun

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri CamĂ©roun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yakuriye inzira ku murima myugariro Joel Matip wa Liverpool wasabaga kwemererwa kongera gukinira CamĂ©roun; amubwira ko bidashoboka. Matip yasaba kugaruka gukinira CamĂ©roun kugira ngo azabashe gukinana na yo Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Uyu myugariro w’imyaka 30 yari yifuje kugaruka gukinira Les Lions Indomitables, […]

Loni yavuze imitwe 5 y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano muri Congo

Umuryango w’Abibumbye (UN) wavuze imitwe itanu iri inyuma y’icyo yita ihungabana ry’umutekano rikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), bigaragazwa n’ibitero byibasira abasivili, nubwo MONUSCO yashyizeho ingamba zo kubarinda “gukomeye kandi nta kubogama”. StĂ©phane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru, Antonio Guterres, yashinje ibyo bitero imitwe ya CODECO na M23 ndetse n’ indi mitwe […]

Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubujije gukandagira muri RDC

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka guhura na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi. Gen. Kainerugaba yasobanuye ko ashaka ko we na Tshisekedi bakemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC. Ati: “Ndashaka guhura na Perezida wanjye ukomeye muri […]

Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC

Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi ishinja iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri iki gihe hakomeje imirwano hagati z’ingabo z’iki gihugu cyo mu burengerazuba n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta y’u Rwanda tariki ya 10 Kamena 2022 yatumijeho Alice Kimpembe Bamba ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya RDC […]

Mali: Ingabo z’u Bufaransa zafashe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Sahara (EIGS) yatawe muri yombi n’Ingabo z’Abafaransa muri Mali mu gihe izi ngabo ziri mu cyiciro cya nyuma cyo kuva muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022. “Mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kamena 2022, […]

Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira i Rubavu, batera amabuye abapolisi b’u Rwanda

goma1.jpg

Amagana y’Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, bashatse kwinjira mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, batera amabuye abapolisi barwo. Kuri uyu wa 14 Kamena 2022, sosiyete sivile Forces Vives yahamagariye abatuye i Goma kwifatanya na yo mu myiteguro yateguye yo kwamagana ibi bihugu byombi ishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa […]

M23 yemereye abahunze gusubira iwabo gufata ibyo bakeneye mu buhungiro basubira muri Uganda

Inyeshyamba za M23 zemereye impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu mujyi wa Bunagana muri Uganda kwambuka zigasubira muri Rutshuru zigafata ibintu by’ingenzi zikeneye zasize inyuma zigasubira muri Uganda. Ni nyuma y’aho izi nyeshyamba zigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Mbere ushize, bigatuma ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bava mu byabo bagahungira muri Uganda. Kuri […]

Ambasaderi wa RDC muri Uganda yasuye inkomere za FARDC ziri kuvurirwa muri Kisoro

download-22.jpg

Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala, aherekejwe na Hajji Shaffiq Sekandi, umuyobozi mu Karere ka Kisoro, kuri uyu wa Kabiri yasuye abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda bakomeretse kuri ubu bari kuvurirwa mu Bitaro bya St. Francis, mu gihe umusirikare umwe muri bo yahapfiriye akihagera. Byibuze abasirikare 10 ba […]

Leta yanyomoje amakuru avuga ko Perezida Kagame yirukanye Abashinwa 18

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira y’uko Paul Kagame yirukanye Abashinwa 18 b’abashoramari. Uwitwa Bhekithemba Shandu wo muri Afurika y’Epfo, ku wa 13 Kamena 2022 yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yirukanye aba Bashinwa abaziza gufata nabi abakozi b’Abanyarwanda. Ati: “Perezida w’u Rwanda, General Paul Kagame yategetse ko Abashinwa […]

Kayonza: Umugore yajugunye mu ishyamba umurambo w’umwana we aho kuwushyingura

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, wapfushije umwana akimubyara, aho kumushyingura akajya kumujugunya mu ishyamba. Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu gihe umurambo w’umwana washinguwe. Uyu mubyeyi ucumbikiwe kuri Station ya RIB ya Ndego, akurikiranyweho icyaha cyo Guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho […]

Gasabo: RIB yafashe umukozi wo mu rugo ushinjwa kwica umwana w’imyaka 9

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafashe umugore w’imyaka 37 witwa Ngiruwonsanga ukora akazi ko mu rugo ukekwaho kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 9. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera ku itariki 12 Kamena. Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru ubwo yavuganaga na The New Times kuri uyu wa […]

RDC: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe asanga FARDC ihawe miliyari y’amadolari yakubita inshuro RDF

muzitoguerrier.jpg

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Adolphe Muzito, asanga Igisirikare cya FARDC gishobora kugera ku rwego rwo gukubita inshuro Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’inyeshyamba avuga ko gishyigikiye, mu gihe guverinoma yakongera miliyari y’Amadolari ya Amerika ku ngengo y’imari yari iteganyijwe. Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo […]

Ambasade ya USA i Kinshasa yemeje ko RDF yinjiye ku butaka bwa RDC

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) i Kinshasa yemeje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri iki gihe hari intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi Ambasade yagize iti: “Tubabajwe bikomeye n’imirwano ya vuba ibera mu burasirazuba bwa RDC n’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka […]

Salomon Kalou wakanyujijeho muri Chelsea yerekeje mu kipe yo muri Djibouti

Umunya-CĂ´te d’Ivoire Salomon Kalou wakiniye ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’u Bwongereza, yatunguranye asinyira gukinira ikipe ya Arta Solar 7 yo mu gihugu cya Djibouti. Kalou yasanze muri iyi kipe Alex Song wahoze akinira Arsenal, n’ibindi bikomerezwa nk’umunya-Burkina Faso Alain TraorĂ©, umunya-SĂ©nĂ©gal Diafra Sakho, umunya-CamĂ©roun Idriss Kameni ndetse na Dany Nounkeu. Kalou w’imyaka 36 y’amavuko, […]

Court ruling stops deportation of asylum seekers from Britain to Rwanda

Last-minute legal challenges on Tuesday grounded a flight that was scheduled to take asylum seekers from Britain to Rwanda, in an unexpected setback to a new, hard-line migration policy from the British government and an eleventh-hour reprieve for those facing deportation. The decision to stop the flight came at the end of a day of […]

RDC yashinje Gen Muhoozi ubugambanyi, ihagarika amasezerano yari ifitanye na Uganda

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amasezerano iki gihugu cyasinyanye na Uganda, nyuma yo gushinja Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubugambanyi. Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yashinjwe kugambanira Congo Kinshasa nyuma y’Ingaruka z’intambara ikomeje gusakiranya FARDC n’inyeshyamba za […]

Mu Bwongereza: Indege yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritse yitegura guhaguruka

Indege yari igiye kuva mu Bwongereza izana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ubwo yiteguraga guhaguruka bitewe n’ubujurire bwatanzwe n’abanyamategeko. Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza ruherutse gutesha agaciro ikirego cy’abashakaga gukumira iyoherezwa ry’abimukira. Bahise bitabaza urukiko rw’umugabane w’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Sky News ivuga ko iyi ndege yari ku kibuga cy’indege cya Minisiteri y’ingabo, ahitwa Boscombe Down […]

Goma: Barakora imyigaragambyo bamagana u Rwanda na Uganda

Sosiyete Sivile yitwa Forces Vives ikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahamagariye Abanyekongo bose bawubamo kwifatanya na wo mu myigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda. Perezida w’uyu muryango, Ir Mario Ngavho Kambale mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa 14 Kamena 2022, yasobanuye ko impamvu yo kwamagana izi […]

M23 rebels seize key DRC town, Congolese military blames Rwanda

M23 rebels capture, Bunagana, a key border town in the Democratic Republic of the Congo, marking a dramatic escalation in tensions between the Central African neighbours. The Democratic Republic of the Congo’s military has accused Rwanda of “no less than an invasion” after M23 rebels captured a key border town, marking a dramatic escalation in […]