Indege yari igiye kuva mu Bwongereza izana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ubwo yiteguraga guhaguruka bitewe n’ubujurire bwatanzwe n’abanyamategeko.
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza ruherutse gutesha agaciro ikirego cy’abashakaga gukumira iyoherezwa ry’abimukira. Bahise bitabaza urukiko rw’umugabane w’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Sky News ivuga ko iyi ndege yari ku kibuga cy’indege cya Minisiteri y’ingabo, ahitwa Boscombe Down mu mujyi wa Amesbury. Bahise basohorwamo itarahaguruka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yasobanuye ko ubwo bakiriye icyemezo cy’urukiko rwo ku mugabane w’Uburayi gihagarika iyi ndege, ndetse anagaragaza ko cyamubabaje.
Ati: “Biratunguranye cyane ko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwabyivanzemo mu gihe twari twatsinze mu nkiko zo mu rugo.”
Minisitiri Patel yatangaje ko guverinoma y’u Bwongereza itazabuzwa gukora ikintu cyiza no gushyira mu bikorwa icyemezo gituma bashobora kugenzura imipaka yabo.
Yasobanuye ko abanyamategeko ba guverinoma bari kugenzura buri cyemezo cyafatiwe uru rugendo, yemeza ko aba bimukira babashyira mu yindi ndege, kandi nta kabuza bagomba koherezwa mu Rwanda.



2 Responses
Mu Bwongereza: Indege yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritse yitegura guhaguruka
Hhhhh!!! IiiiOooo! mwasinye menshi muragapfa
Mu Bwongereza: Indege yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritse yitegura guhaguruka
Hhhhh!!! IiiiOooo! mwasinye menshi muragapfa