Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) i Kinshasa yemeje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri iki gihe hari intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iyi Ambasade yagize iti: “Tubabajwe bikomeye n’imirwano ya vuba ibera mu burasirazuba bwa RDC n’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka bwa RDC. Imyitwarire y’ubushotoranyi n’imvugo zikongeza bigomba guhagarara.”
Yakomeje igira iti: “Ibi bikorwa byongera ibyago by’urugomo no gusenya uburasirazuba bwa Congo kandi bigira ingaruka ku batuye akarere bose.”
Iyi Ambasade ishimangiye ibyatagajwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya USA, Bob Menendez, wasabye ko u Rwanda rwamaganwa.
Menendez ku wa 13 Kamena 2022 yagize ati: “Twamenye amakuru avuga ko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’abasivili. Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yifashishije Twitter, yasubije Menendez ko yabogamye atabanje gukora ubusesenguzi, amumenyesha ko ubutumwa bwe bukongeza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Makolo yagize ati: “Kugira aho ubogamira byihuse ni uburyo bugaragara bwo gukongeza amakimbirane n’umwuka mubi. Ubusesenguzi bwimbitse kandi butabogamye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bwaba ari umusanzu wubaka ugamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Umwuka mubi hagati ya Leta ya RDC n’iy’u Rwanda watutumbye bigaragarira buri wese guhera tariki ya 23 Gicurasi 2022, ubwo i Musanze haraswaga ibisasu byaturutse muri teritwari ya Rutshuru. Ni bwo iki gihugu kiri mu burengerazuba cyatangaje ko RDF ifasha M23 mu ri iyi ntambara.

4 Responses
Ambasade ya USA i Kinshasa yemeje ko RDF yinjiye ku butaka bwa RDC
Uwo mwambasader biramureba yarabwiwe nyine
Mwibukeko harabantu babaho nisitabishaka
Ariko bagakomeza bakabaho harabantu
Babaye bihagije
Mwikomeza kubakinaho