Kuri uyu wa Gatatu, u Bwongereza bwatangaje ko bugitsimbaraye kuri gahunda yabwo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda nubwo ku munota wa nyuma abacamanza bo mu Burayi bitambitse indege ya mbere yari igiye guhaguruka iza mu Rwanda.
Guverinoma yari yahatiwe kurwanya imbogamizi z’amategeko mu nkiko zo muri Londres, kandi yizera ko igiye kohereza abimukira bake ba mbere mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’u Burayi(ECHO) rubyitambika.
Imiryango nterankunga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abayobozi b’amadini bashinje guverinoma gushoza urugamba rutari urwa kimuntu ku basaba ubuhungiro, mu gihe Guverinoma ivuga ko iyi politiki izasenya ubucuruzi butemewe bwo gutwara abantu mu buryo bwa magendu.
Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe umurimo n’ibijyanye na pansiyo, Therese Coffey, yatangarije BBC TV ko guverinoma yatunguwe no kubyivangamo k’urwo rukiko, ariko ko ari ha handi irimo gutegura urundi rugendo rw’indege.
Ati: “Turacyakeneye, ibigaragara, kunyura muri kiriya cyemezo, tugahitamo inzira zemewe z’amategeko zizakurikira ariko tunategura indege itaha.”
Yakomeje agira ati “Abantu bonyine mu by’ukuri bungukira muri ibi ni abanyamagendu, usanga, mvugishije ukuri, iyo basunitse amato, batita ku kuba abantu babaho cyangwa bapfa.”
Muri Mata, u Bwongereza bwagiranye amasezerano n’u Rwanda yo kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu gihugu cy’Afurika y’iburasirazuba mu byo bwavugaga ko biri mu rwego rwo guhashya urujya n’uruza rutemewe n’amategeko rw’abimukira bakora ingendo zishyira mu kaga ubuzima bwabo bambukiranya Umuyoboro w’u Bwongereza bava mu Bufaransa.
Umuyobozi w’ishami ryita ku mpunzi ry’Umuryango w’Abibumbye kimwe n’ubuyobozi bw’Itorero ry’u Bwongereza bamaganye iyi gahunda bavuga ko inyuranyije n’amahame u Bwongereza bugenderaho yo guha ikaze impunzi.
Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza butazabuzwa amahwemo, kandi iki kibazo kikaba ngo cyatumye bamwe mu badepite b’Aba-Conservateurs baharanira ko u Bwongereza buva mu Masezerano y’u Burayi ku Burenganzira bwa Muntu burundu.


