Amagana y’Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, bashatse kwinjira mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, batera amabuye abapolisi barwo.
Kuri uyu wa 14 Kamena 2022, sosiyete sivile Forces Vives yahamagariye abatuye i Goma kwifatanya na yo mu myiteguro yateguye yo kwamagana ibi bihugu byombi ishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Nk’uko byari biteganyijwe, iyi myigaragambyo baherewe uburenganzira na Komiseri mukuru wa Polisi i Goma, Kabeya Makosa François, yahereye ku biro bya Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu masaa mbiri y’igitondo cy’uyu wa 15 Kamena.
Bamwe muri aba bigaragambya basabaga Leta ya RDC gutangiza intambara ku Rwanda, guhagarika umubano wabo n’u Rwanda no gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi. Hari n’abari bafite ibyapa birimo ifoto ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bamusaba kubafasha.
Abigaragambya berekeje ku mupaka wa RDC n’u Rwanda ariko ku ruhande rw’igihugu cyabo, bagerageza gufungura bariyeri kugira ngo binjire muri Rubavu, ariko abapolisi b’iwabo bari ku butaka butagira bagerageza kubasubiza inyuma.
Umunyamakuru w’Umunyekongo, Baraka Munyamfura Héritier ukurikiranira hafi inkuru zo mu burasirazuba bwa RDC yemeje aya makuru ati: “Byakomeye kuva mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena, 2022 mu mujyi wa Goma aho amagana y’abigaragambya bashakaga kwambuka bajya mu Rwanda mu mujyi w’abaturanyi wa Gisenyi kugira ngo bavuge ‘oya’ ku bushotoranyi bw’u Rwanda.”
Mu mu gihe abapolisi b’iwabo bababuzaga kwinjira i Rubavu ni bwo bamwe babacaga inyuma, bagatera amabuye ku bapolisi b’u Rwanda barindiraga umupaka ku rundi ruhande nk’uko bigaragara muri videwo yashyizwe hanze n’umunyamakuru Arthur Asiimwe uyobora ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.
Kugerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda byanabaye mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa 2 Kamena, ishyigikira ingabo za RDC ziri mu ntambara na M23 bemeza ko ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda.
Ubukangurambaga bushinja Leta y’u Rwanda gushotora RDC burakomeje mu gihe yo ibihakanye kenshi, ahubwo ikemeza ko intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu ari ingaruka z’amakimbirane ari hagati mu Banyekongo, bityo yo nta nyungu yagira mu kuyinjiramo.

30 Responses
Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira i Rubavu, batera amabuye abapolisi b’u Rwanda
Ariko ibi ni ukurengera ubuyobozi bwabo bakwiye kubazwa iby’aya makosa ndengamupaka kuko simpamya ko iyi myigaragambyo yakozwe L’Eta itabizi nta rwitwazo urwo ari rwo rwose bakwiye kugira

Turarambiwe guhora mumajwi yabanyekongo birwanisha ngo nurwanda rurimo kurwanirayo urwanda rubifitemo izihe nyungu kweri.

Hhhhhhhh babajyane kwamuganga ahubwo bareke gushinjyira kurwanda bashinjyire hirya barwane nibyabo

Ubuse koko ubuyobozi buha abaturage uburenganzira bwo kwigaragambya no gutera amabuye mu kindi gihugu

Kuwa 15/06/2022
ESE nkaba koko barite gutekereza koko? Uziko twabahaye amahoro yose ashoboka ariko nkaba mbona bagiye kurengera koko!

cyakoragusa abapolisi burwandanimfura
.

Ge kubwage ndabona congo ifite uyibwira ibyo ikora baragiza bakabishyira murubyiruko ruta imva ni mvano yibibazo byabo aba tifuriza urwanda ibyiza nibo barinyuma yibi kugirango bateze umutekano muke kurwanda haburizwemo kwakira iri yanama ikomeye kuriya nimbamubibona neza uko iminsi igenda yegera niko barushaho ibyigaragabyo

Abakongomani bakeneye kuvurwa mu umutwe bagahindura imyunvire bakishakamo igisubizo ku ibibazo byabo bakareka kubyegeka kugihugu cyacu
Abo baturage iyo mubareka bakaza tugahita dufunga inzira ntibabashe gusubirayo bagashyikirizwa ubutabera

ibyobinu nibibi

Hhhhh dushyaka goma nimukanya nibatuze tubaneneza

Yewe,ari leta ya congo, ari abaturage Bose nabarwayi

Ahaaa!!!!izonyana zimbwa iyobazireka zikaza tukazifata tukazifunga erega RDC ningirwa gihugu kuko ntago yujuje ibisabwa ngo ibe igihugu cyigenga

Ushaka urupfu asoma impyisi
Ikimasa cyinkunguzi kirigata ubugi bwintorezo
Mporengende yarumugabo.

Bashakangoturwanenibinazobyaborekareke bamanzebatwishure

CONGO IRAKABIJE KURENGERAPE