Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2022, urukiko rw’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwahagaritse indege y’u Bwongereza yiteguraga kuzana mu Rwanda abimukira barebwa n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata.
Ni icyemezo cyaje kivuguruza icy’urukiko rusumba izindi mu Bwongereza rwatesheje agaciro ubujurire bw’abanyamategeko ku cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rukuru.
Iki cyemezo cyatunguye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, maze agira ati: “Biratunguranye cyane ko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwabyivanzemo mu gihe twari twatsinze mu nkiko zo mu rugo.”
Rwabonye ubu bubasha rute?
Ikinyamakuru The Times gisobanura ko uru rukiko rutegamiye ku muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) u Bwongereza bwamaze kwiyomoraho, ahubwo ko rushingiye ku masezerano ibihugu 47 na bwo burimo byagiranye mu 1959.
Uru rukiko rufite icyicaro mu mujyi wa Strasbourg rufite abacamanza 47, umwe umwe uhagarariye igihugu cye, bayobowe na Robert Spano wo muri Iceland.
Kuba rwafatiye u Bwongereza iki cyemezo ni uko buri mu bihugu byagiranye amasezerano arebana n’ubutabera rutanga kuva rwashingwa, n’ubu bukaba bukiyarimo.
Gusa nyuma yo gufata icyemezo, bamwe mu badepite bo mu ishyaka rya Conservative Minisitiri w’Intebe Boris Johnson abereye umuyoboke, batangiye gutanga igitekerezo cy’uko u Bwongereza bwakwiyomora kuri uru rukiko nk’uko biyomoye kuri EU.
Muri rusange, uru rukiko rumaze gufata ibyemezo ku birego 10,000. Ubu hasigaye ibirego 62,000 rutarafatira ibyemezo birimo 124 birebana n’u Bwongereza.


