Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amasezerano iki gihugu cyasinyanye na Uganda, nyuma yo gushinja Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubugambanyi.
Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yashinjwe kugambanira Congo Kinshasa nyuma y’Ingaruka z’intambara ikomeje gusakiranya FARDC n’inyeshyamba za M23.
Izi nyeshyamba kuri ubu ni zo ziri kugenzura umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira, gusa Guverinoma ya Kinshasa nyuma yo gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare yatangiye no gushyira Uganda mu majwi.
Ni muri uru rwego abagize inteko ishinga amategeko ya RDC bateranyemo ejo ku wa Kabiri, birangira bafashe imyanzuro ikomeye irimo no guhagarika amasezerano y’ubufatanye yari yarasinywe hagati ya Kampala na Kinshasa.
Abakongomani bumvako Uganda yabagambaniye binyuze mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda.
Kuri bo ngo Uganda ntikiri umufatanyabikorwa wizewe wa Congo Kinshasa nk’uko bimeze ku Rwanda.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa, Christophe Mboso, yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika ariya masezerano cyafashwe nyuma yo gushyigikirwa na benshi mu badepite.
Mboso yatunze urutoki Gen Muhoozi, nyuma y’ubutumwa butandukanye akunze kunyuza kuri Twitter ye agaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame; ibyo we abona nko kugambanira Congo.
Ati: “Twaganiriye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Byongeye kandi turemeranya, ndetse na mbere y’uko ibi bitubaho, mbere yuko izo ngabo zikora ibyo zakoze, twavuze dukurikije amasezerano umuhungu wa Museveni yasinyanye n’u Rwanda, ntitwifuza ko aya masezerano abaho. Yatweeetse ko yasinye amasezerano, yaratugambaniye. Twavuze ko tutabyemera.”
Congo Kinshasa yari ifitanye amasezerano atandukanye na Uganda, arimo ajyanye no kubaka imihanda igezweho ihuza ibihugu byombi ireshya na kilometero 1,182.

4 Responses
RDC yashinje Gen Muhoozi ubugambanyi, ihagarika amasezerano yari ifitanye na Uganda
Muhoozi yazambije umubano hagati ya uganda na Kongo. Ikibabaje ni ukubona umuntu (umujenerali) wo ku rwego rwe, atamenya kwitangira iyo yandika cyanga avugira mu ruhame. Urugero ni aho yashyize hanze “Operation Rudahirwa” igamije guha agaciro abatutsi, abahima n’abandi. Ibi bizagira ingaruka irambye mu karere! Hari benshi basanga Muhoozi atesha agaciro politiki ya se! Naho kuba Uganda yagambana byo si ubwa mbere! Twibuke Museveni abwira Habyarimana wamufashije ati ntawatera Urwanda aturutse Uganda! Nyamara byarabaye!

ndumva bikmeye gusa uganda nurwanda byo ntibigirikibazo ahubwo m23 nifate nahandi
RDC yashinje Gen Muhoozi ubugambanyi, ihagarika amasezerano yari ifitanye na Uganda
ndumva bikmeye gusa uganda nurwanda byo ntibigirikibazo ahubwo m23 nifate nahandi