Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi ishinja iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri iki gihe hakomeje imirwano hagati z’ingabo z’iki gihugu cyo mu burengerazuba n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta y’u Rwanda tariki ya 10 Kamena 2022 yatumijeho Alice Kimpembe Bamba ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya RDC mu Rwanda, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh.

Bamba yatumijweho nyuma y’aho uwo munsi mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze harashwe ibindi bisasu bibiri, Leta y’u Rwanda yemeza ko byaturutse muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birashwe n’ingabo za RDC zifatanyije na FDLR.

Ibi bisasu byakurikiye ibindi byarashwe muri aka karere tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022, bigakomeretsa abaturage, bigasenya n’ibikorwa byabo birimo inyubako y’ubucuruzi.

Prof. Nshuti ngo yashyikirije Bamba ubutumwa Leta y’u Rwanda yageneye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, bumumenyesha ko itishimiye uburyo ingabo zabo zikomeje kurasa ibisasu i Musanze.

Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko Leta y’u Rwanda yandikiye iya RDC ibaruwa iri mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza, yamagana ibi bitero byagabwe i Musanze, hamwe n’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda ryabaye tariki ya 23 Gicurasi [baherutse kurekurwa] yemeza ko ari ubushotoranyi bwa hato na hato.

RDC yabyise ibinyoma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christope Lutundula, yamenyesheje amahanga ko ibirego bya Leta y’u Rwanda ku bisasu byarashwe inshuro eshatu mu karere ka Musanze ari ibinyoma.

Minisitiri Lutundula amaze gutangariza kuri Twitter ko yamaze kugeza kuri ba Ambasaderi b’ibihugu bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ‘amakuru y’ukuri’ y’ibibera mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Nyuma yo guha ba Ambasaderi b’ibihugu bigize akanama k’umutekano kamakuru y’ukuri kose y’ibibera mu burasirazuba bwa RDC ku birego by’ibinyoma by’u Rwanda, uyu munsi ndakomeza nyaha SADC, CEEAC na EAC.”

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishinja iya RDC na yo iyishinja gufasha M23 muri iyi mirwano, hateganywa ibiganiro by’ubuhuza bikurikira ibyabaye mu kwezi gushize no mu ntangiriro y’uku.

Mu minsi iri imbere, Perezida wa Angola, João Lourenço, arateganya guhuriza hamwe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, bagashakira hamwe umuti w’ibi bibazo bikomeje gututumba.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC
    Ndashimira kumakurumutugezaho! Ndasaba Nyakubahwa Perezida wa Republic y’Urwanda Paul Kagame udahwema kutureberera kudushakira umuti urabye kukibazo cya FDLR.

  2. Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC
    Ndashimira kumakurumutugezaho! Ndasaba Nyakubahwa Perezida wa Republic y’Urwanda Paul Kagame udahwema kutureberera kudushakira umuti urabye kukibazo cya FDLR.

  3. Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC
    Isi nuko imeze none ni runaka ejo ni kanaka.

  4. Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC
    Isi nuko imeze none ni runaka ejo ni kanaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *