Mali: Ingabo z’u Bufaransa zafashe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Sahara (EIGS) yatawe muri yombi n’Ingabo z’Abafaransa muri Mali mu gihe izi ngabo ziri mu cyiciro cya nyuma cyo kuva muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022.

“Mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kamena 2022, igikorwa cy’Ingabo za Barkhane (…) cyatumye hafatwa Oumeya Ould Albakaye, umuyobozi mukuru wa Leta ya Kisilamu muri Sahara Ngari (EIGS),”ibi ni ibyatangajwe na Etat Major y’Ingabo z’u Bufaransa.

Albakaye avugwaho gutegura ibitero byinshi ku birindiro bitandukanye bya gisirikare muri Mali, birimo ibyo muri Gao. Ngo yayoboraga agatsiko gakoresha ibiturika bitunguranye.

Iyi nkuru dukesha FranceInfo, ivuga ko ashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bwinshi bwakorewe abaturage ba Mali na Burkina Faso.

Hagati aho u Bufaransa burenda gusoza igikorwa cyo gucyura ingabo zabwo zari ziri muri Mali kuva muri Kanama 2020.

Biravugwa ko ingabo zo muri Operation Barkhane zizagumana Albakaye igihe gito mbere yo kumwoherereza ubuyobozi bwa Mali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *