Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yasabye ko Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuhagarura umutekano.
Perezida Kenyatta kuri ubu uyoboye East African Community yemeje aya makuru mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye.
Icyemezo cy’uko izi ngabo bibaye ngombwa zakoherezwa muri RDC, cyafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC ku wa 21 Mata uyu mwaka.
Iyi nama yabereye i Nairobi iyobowe na Perezida Kenyatta, icyo gihe yitabiriwe na ba Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi cyo kimwe na Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari ayihagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Icyo gihe imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya Congo Kinshasa ariko ikomoka muri kiriya gihugu yasabwe kurambika intwaro ikajya mu biganiro na Guverinoma ya RDC, ikomoka mu mahanga igasubira mu bihugu ikomokamo.
Hanzuwe ko ibi nibitabaho muri Congo Kinshasa ari bwo hagomba koherezwa Ingabo z’akarere zo guhangana n’iriya mitwe.
Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko ziriya ngabo za EAC zigomba koherezwa mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru na Ituri mu rwego rwo kuzigaruramo umutekano.
Yategetse by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa “kurambika intwaro ikayoboka inzira ya Politiki”.
Perezida Kenyatta yavuze ko mu bubasha ahabwa atangaje ko intara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru (mu duce twa Bunagana, Bugusa, Petit Nord, Masisi, Lubero, Beni na Kasindi) cyo kimwe na Kivu y’Amajyepfo zizira intwaro, bityo ko imitwe yitwaje intwaro iziherereyemo ikwiye kuzamburwa.
Umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa muri Teritwari ya Rutshuru ni umwe mu irebwa n’iyi gahunda.
Perezida Uhuru Kenyatta kandi ko Ingabo zizoherezwa muri Congo zigomba gukoranira bya hafi n’iz’icyo gihugu ndetse n’iza MONUSCO; zikazaba ahanini zifite inshingano zo kwambura intwaro imitwe izitwaje.
Biteganyijwe ko inama izabera i Nairobi ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 izahuza Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere (ibiri muri iriya gahunda ya Nairobi) ari yo izategurirwamo bwa nyuma ibijyanye no kohereza ziriya ngabo.



4 Responses
Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro
Buriya hagiye yo ingabo za afrika yepfo, iza Tanzaniya, iza Angola na kenya nizo zakwirukana iriya mitwe yose. Naho abandi bo baba bajijisha ngo batiteranya nabafite inyungu muriziriya ntambara
Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro
Africa y ‘epfo se iri muri EAC
Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro
Africa y ‘epfo se iri muri EAC
Ingabo z’ibihugu bya EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe yitwaje intwaro
Buriya hagiye yo ingabo za afrika yepfo, iza Tanzaniya, iza Angola na kenya nizo zakwirukana iriya mitwe yose. Naho abandi bo baba bajijisha ngo batiteranya nabafite inyungu muriziriya ntambara