Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafashe umugore w’imyaka 37 witwa Ngiruwonsanga ukora akazi ko mu rugo ukekwaho kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 9. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera ku itariki 12 Kamena.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru ubwo yavuganaga na The New Times kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Kamena, avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ikimenyetso kigaragaza ko uyu mugore ukora akazi ko mu rugo yishe uwo mwana.
Ati “ Mu iperereza, yemeye ko yamwishe,”
Gusa, Umuvugizi wa RIB yirinze gutanga amakuru arambuye ku cyaba cyarateye uyu mugore kwica umwana, avuga ko iperereza rikomeje mbere y’uko dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Yavuze ko ukekwa ubu afungiwe kuri station ya RIB ya Remera.
Hagati aho, Murangira yibukije abaturage ko ubwicanyi ari icyaha kandi ko ugikora wese agomba kugezwa mu butabera, aboneraho gusaba abantu kujya bitondera abakozi babo bo mu rugo.
Iyo uhamijwe iki cyaha nk’uko biteganywa n’amategeko, uhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Umwana wishwe yitwa Rudasingwa Ihirwe Davis, bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Kane, itariki 16 Kamena mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Nk’uko byatangajwe n’inshuti y’umuryango itifuje ko amazina ye atangazwa, ngo Ihirwe yishwe ku Cyumweru ubwo yari arimo gukora umukoro wo mu rugo.
Ibi ngo byabaye ubwo se yari avuye mu rugo agiye gukora siporo mu gihe na nyina nta wari uri mu rugo.


