Nyamasheke: Icyuho hagati ya Isange one stop center y’ibitaro bya Bushenge n’abafite ubumuga kiratera ingorane

Sangiza iyi nkuru

Mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke hagaragara umubare ukiri muto cyane w’abantu bafite ubumuga bagana Isange one stop center yabyo nyamara ngo abafite ubumuga bahohoterwa mu buryo bunyuranye ari benshi, ngo bigaterwa n’imikoranire itanoze hagati y’ibi bitaro n’abahagarariye abafite ubumuga, iki cyuho kigatuma n’abafite ubumuga bahohoterwa abenshi batamenya aho babariza bigatuma hari bamwe ihohoterwa bakorerwa ryungirwa mu miryango bikarangirira aho.

Iki cyuho cyagagarijwe mu isesengura ku miterere n’imitangire ya serivisi muri za Isange one stop center mu bitaro binyuranye ryakozwe n’itsinda riturutse mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, hanarebwa imiterere yazo mu buryo bw’imyubakire niba zorohereza abantu bafite ubumuga ,byose bihuzwa n’ukuntu abafite ubumuga bashobora gukoresha serivisi ya Isange one stop center muri rusange,aho basanze muri ibi bitaro bya Bushenge hakiri ibibazo binyuranye muri uru rwego, cyane cyane icy’umubare muto w’abantu bafite ubumuga bagana iyi serivisi kandi bigaragara ko hari abafite ubumuga benshi bakorerwa ihohoterwa bitazwi aho ibibazo byabo bikemurirwa.

Mugisha Jcques wari uhagarariye iri tsinda yabwiye Bwiza.com ati’’ Ikibazo cya mbere twabonye kinakomeye muri Isange one stop center y’ibi bitaro ni uko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa ariko dukurikije imibare hano baduhaye y’abahagera,ni bake cyane. Ntabwo bagana iyi serivisi kandi ihohoterwa ryo barikorerwa mu ngo iwabo mu midugudu,hose bahura na ryo.’’

Yarakomeje ati’’ Ni ikibazo rero twabonye ko gituruka ahantu hatandukanye,hari nko kuba abafite ubumuga ubwabo batazi ihohoterwa icyo ari cyo cyangwa se batazi ko ibikorwa bakorerwa koko ari ihohoterwa kuko hari abahezwa n’imiryango yabo mu ngo n’ahandi, bamwe bafite amakuru adahagije ku mikorere ya Isange one stop center,ariko dusanga nanone n’imikorere yayo ubwayo mu bikorwa byayo nubwo abaje itabasubiza inyuma,ariko nta mwihariko bagira cyangwa se imikoranire ihamye bagirana n’abahagarariye abafite ubumuga kugira ngo ibibazo byabo birusheho kumenyekana banabagane.’’

Asanga hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zireba abafite ubumuga mu karere kugira ngo nk’ugize ikibazo cy’ihohoterwa abe yagana iyi serivisi ashobora gusangamo byinshi icyarimwe,birimo ubuvuzi igihe bukenewe,ubujyanama,ubugenzacyaha, n’izindi batamenya ko zihatangirwa,ari bwo usanga nk’abafatwa ku ngufu bakanakurizamo inda cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,abahozwa ku nkeke n’abakorerwa irindi hohoterwa ryungirwa mu miryango mu buryo bushobora kuzamo na za ruswa kandi na cyo ari icyaha,ariko bishyizwemo imbaraga byakemuka.

Nyirahategekimana Enatha,umukozi wa Isange one stop center muri ibi bitaro na we yemera ko abafite ubumuga babageraho ari bake ugereranije n’uko bagomye kuba bangana,bigaterwa no kutabona amakuru ahagije kuri iyi serivisi.

Abajijwe uwo yumva wagombye kubaha ayo makuru akaba atabikora bikagera n’aho bamwe bahohoterwa bigacira aho,ati’’ Impande zose zagombye kuyabaha,ari abaturage kuko bajya mu nama zinyuranye kandi serivisi dutanga ni ho zivugirwa,komite z’abafite ubumga mu tugari na zo zagombye kuyabaha,ariko ubu tugiye kongera imbaraga mu gukorana n’inzego zose kugira ngo uhohotewe ntazinzikwe ngo ni uko afite ubumuga, batugane ibibazo byabo bikemurwe nk’uko n’iby’abandi batugana bikemurwa.’’

Avuga ariko ko hari n’ababagana badakemurira ibibazo uko byakagombye, cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko nta mukozi n’umwe muri iyi serivisi uzi ururimi rw’amarenga ku buryo yavugana n’uwahohotewe afite ubu bumuga,ikindi umubare muke w’abakora muri iyi serivisi na wo ukaba imbogamizi kuko bafite abakozi 3 gusa barimo 2 bahoraho,undi akora n’ibindi muri ibi bitaro,bakaba bakeneye nk’abakozi nibura 5 bahoraho ngo babashe kwita ku babagana bose,na byo bikaba bikiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi inoze.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga uhereye mu masibo kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n’iyi serivisi kuko uretse n’abafite ubumuga ,hari n’abatabufite bayikenera batazi imikorere yayo,bakaba bahohoterwa bigacira iyo.

Ati’’ Ubukangurambaga buhereye hasi mu baturage mu masibo ni bwo buzabikemura kuko hari n’abafite ubumuga butuma no kuva mu ngo bigorana bahohoterwa bikaba byagorana kumenyekana,ariko uko duhura n’abaturage kenshi tubiganira bazayimenya kurushaho.’’

Ku kibazo cy’abakozi bake avuga ko bagiye kubakorera ubuvugizi babe bakongerwa,ku rurimi rw’amarenga rukiri ingorabahizi akavuga ko iki cyo kiri no mu nzego z’ubuyobozi kuko na bo ubwabo ababagana abfite ubu bumuga batabasha kumvikana kuko uru rurimi rukiri ikibazo,icyakora ko hari abafatanyabikorwa babemereye kugira abo babahugurira bafasha muri uru rwego, gusa ngo cyakemuka mu buryo burambye uru rurimi rwizwe mu mashuri nk’izindi,kuko amahugurwa yonyine adahagije.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *