Abaturage b’umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke n’indi bihana imbibi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karengera, mu bihe bya vuba biri imbere bashobora kuzaba bafite ibitaro bigezweho bivurizaho nk’uko babyijejwe na Musenyeri Kayinamura Samuel,umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com nyuma yo gutaha ku mugaragaro Conference ya Nyabinaga iri muri uyu murenge no kwerekana umubwiriza wayo,ikizezwa ko iki gikorwa kigiye gukurikirana n’ibikorwa remezo byinshi by’ingenzi mu mibereho myiza yabo, birimo n’ ibitaro.
Uretse ibi bitaro bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko bari bakeneye cyane ugereranije n’uburebure bw’ingendo bakora bagana ku bindi byitwa ko bibegereye, abasengera muri iri torero bavuga ko, nyuma yo kumva icyifuzo cyabo akabaha Conference mu gihe bari barazahajwe n’ingendo bakoraga bajya ku cyicaro gikuru cya Conference ya Kibuye yari nini cyane, akabegereza ubuyobozi, hari n’ibindi bamwifuzaho.
Batamuriza Séraphine, ati: “Twari twarahuritse pe, urugendo rurerure cyane n’ibindi byaturushyaga turabiruhutse kuko duhawe Conference yacu kandi kuko ijyana n’ibikorwa byinshi by’iterambere,aka gace kasaga n’akari inyuma kagiye kuzamuka bigaragara.
Mu byo twifuza byihutirwa, bikemutse twarushaho kunezerwa,hari ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bidahagije. Amazi ni ubuzima,iyo adahari rero cyangwa adahagije,hari bynshi biba bibura ngo ubuzima bugende neza. Ni ikibazo kigenda gifata indi ntera ariko nk’uko badukemuriye iki nibanadukorere n’ubuvugizi mu buyobozi tubone amazi meza ahagije . Amashanyarazi na yo yitwa ko ahari ariko ni ayo gucana mu nzu gusa nta kindi atumariye, na cyo gikemutse hari byinshi twakwitezaho imbere kandi dufite iyo nyota,tunashoboye gukora .’’
Ibindi bavuga bifuza , ngo ni umuhanda uva kuri kaburimbo winjira muri santere y’ubucuruzi ya Karengera, kuko aho bawuyobereje bakora uwa kaburimbo,iyi santere y’ubucuruzi yahise idindira cyane bigaragarira buri wese, bagasanga gukorana n’ubuyobozi ugakorwa na byo byazahura imibereho y’abaturage benshi.
Ati: “Iriya santere y’ubucuruzi mbere yari ikomeye cyane umuhanda ugicamo. Ubu kugira ngo ibikoresho by’ubwubatsi bitugereho, bishyirwa kuri kaburimbo bikikorerwa ku mutwe kuko nta bundi buryo byatugeraho ngo tuvugurure uru rusengero rujyane koko na Conference cyangwa iriya nyubako y’inzu mberabyombi tugiye kuzuza izagerweho nta muhanda.
Nta soko tugira rifatika, n’irihari riremera mu muhanda kandi ibyo ntibibereye ku hantu nk’aha hageze igikorwa nk’iki, dukorewe ubuvugizi na cyo kigakemuka, byaba byiza cyane.’’
Ikindi abakirisitu barenga 15.000 bahawe iyi conference nshya abayobozi babo bavuga ko bifuza ngo bihute mu iterambere kuvuka vuba ntibibe urwitwazo rwo kuba inyuma y’izindi Conferences mu bukungu, ni iyuzuzwa ry’inzu mberabyombi yabo igiye kuzura itwaye miliyoni zirenga 20.000, ngo ikazaba ari yo yonyine abatuye aka gace bashobora kwifashisha mu birori,inama n’ibindi kuko ihari ubu iri mu kigo cy’ishuri abaturage kuyikoresha uko babishatse bibagora.
Bagasaba Musenyeri wabo ubufasha ngo bayuzuze neza kuko imbaraga zabo ziyigejeje hagati ziri kuba nke, bagasaba n’amacumbi ahagije babyaza umusaruro, kuko nk’umushyitsi uje muri bino bice kubona aho arara bigorana, bakanamusaba kubatera ingabo mu bitugu ngo bubake urusengero rujyanye koko n’urwego bashyizweho,kuko uruhari rwari urwa paruwasi, bakavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ibikorwa byose by’iterambere begerezwa, bakanabirinda kwangirika,bakanaharanira kubyongera.
Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko kugabanya Conference ya Kibuye mo ebyri ari uko yari nini cyane, yavaga ku mugezi wa Kirimbi muri Nyamasheke ikagera ku wa Nyabarongo hafi ya Muhanga,igafata na Rutsiro, ifite paruwasi 32, kuyoborwa n’umuntu mwe rero kandi aka gace gakeneye byinshi by’iterambere cyari ikibazo, kugira ngo abakeneye serivisi batuye muri iki gice cyashyizwemo Conference nshya bazagere I Karongi babone ibyo bifuza bagaruke na byo ngo byari ingorabahizi, bakaba barahisemo kuyibyazamo iyi ya Nyabinaga, ifite paruwasi 15 n’abakirisitu hafi 16.000.
Ati: “Twabikoze ngo twegereze abakirisitu ubuyobozi n’ibikorwa by’iterambere bihagije. Aha tuhafite ubutaka bunini cyane bukwiye kubyazwa umusaruro abahaturiye bakagira impinduka mu iterambere kandi tuzabikora twihuse cyane. Ibyo byifuzo byose bafite,icya mbere ni uko batari kubigira batarasubizwa no kuri iki. Birerekana ko batangiye kureba kure bakabona ko hari byinshi bakeneye ngo batere imbere kandi ntibari kubibona batarabona ibi.
Turashaka icya mbere kubakuramo umuco wo gutegereza byose hejuru. Babanze bishakemo ibisubizo ku byo bashoboye, ibibarenze twe na Leta turahari ngo tubatere ingabo mu bitugu, ariko nk’uko mu mwaka umwe gusa tumaze tubahaye iyi conference twabashyikirije ku mugaragaro uyu munsi bamaze gukora byinshi bitwereka ko n’ibindi bishoboka, tubari hafi rwose kandi natwe ibyo bifuza ni byo twifuza tunabifuriza.’’
Avuga ku cyo umuturage utuye kariya gace yakwitega cyamuzamura ,ati: “Icya mbere cyihutirwa ni igishushanyo mbonera cy’ubutaka dufite hano, kuko hari igihe usanga bashyiramo utuzu tudafashe, mu kajagari, dushobora no kuzagenda dusenywa hashyirwamo izifatika, aho konona imbaraga rero hagiye kubanza igishushanyo mbonera, ahagiye kugira ikihashyirwa hajye hashyirwa ikiramba kinahakwiye koko.
Ikindi ni uko vuba aha buri Conference izagira ubuzima gatozi ikajya ikora ibikorwa byayo itarinze gusaba ubuvugizi hejuru ku gakorwa kose,kuko kutabugira ari ikibazo na cyo kidindiza byinshi, mu nama y’ikirenga y’itorero izaba muri Nyakanga umwaka utaha kizafatirwa umurongo.
Dufite ikigo nderabuzima cya Karengera gikomeye hano twifuza ko mu minsi iri imbere cyazahinduka ibitaro bikomeye kuko na biriya bya Kibogora na Kaminuza ihari byahashyizwe ngo bisubize ibyifuzo by’abaturage, ubutaka turabufite,bikaba bivuze ko aho Conference yageze ari amajyambere akomeye aba yahasesekaye,turabasaba gusa kuyaharanira, ntibarangare kuri uwo mugisha.’’
Muri ibi bikorwa byanatangiwemo inshingano za gipasiteri kuri Rev. past Sindikubwabo Ferdinand akanahabwa kuyobora paruwasi ya Kirimbi yegereye cyane iyi Conference na we usabwa impinduka zigaragara ngo iterambere rigendere rimwe, umubwiriza w’iyi Conference nshya, Rév. Pst. Mushimiyimana Casimir yasabye abo yashinzwe kuyobora bose yemeza ko asanzwe aziho imbaraga n’umurava mu mikorere, kuko Conference ya Kibuye yakuwemo ebyiri ari we wayiyoboraga, kurushaho gukora cyane no gutekereza bugari ku cyahindura imibereho y’abatuye aka gace bose, ku bufatanye n’andi madini n’amatorero ahari n’inzego za Leta, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge Mukamugema Odette, akavuga ko ibyasabwe byose n’abaturage bireba inzego bwite za Leta bizabageraho uko ubushobozi buboneka kandi ngo ntibizatinda, cyane ko hari byinshi abahatuye babona bivuye ku mikoranire myiza n’iri torero.


