img-20220206-wa0010.jpg

Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yaguyemo umwe, yangiza camera ya Polisi

Sangiza iyi nkuru

Mu mudugudu wa Munimba,akagari ka Rugali,umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, mu ma saa munani z’amanywa kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 habereye impanuka ikomeye,aho ikamyo ifite plaque RAE 272D yari itwawe n’uwitwa Bagabo Eric w’imyaka 42, yari ivuye mu karere ka Karongi igana I Rusizi yikoreye imyumbati yahageze ihorera cyane bivugwa n’ababibonye ko ishobora kuba yabuze feri, umushoferi ayikubita mu mukingo uhari, ikubita na kamera ya polisi bakunze kwita Sofiya (Sophia) irahengama ariko ntiyakuka, umwe muri 3 yari itwaye ahita ahasiga ubuzima.

Nk’uko umwe mu babibonye yatangarije Bwiza.com mu masaha y’umugoroba iby’iyi mpanuka n’abo iyi modoka yari itwaye, ari bo,umushoferi wayo Bagabo Eric, nyir’iyi myumbati Habiyaremye Fideli w’imyaka 40 na Bizimana Théophile w’imyaka 32 wari tandiboyi wayo wanahise yitaba Imana, ngo umushoferi ageze muri kariya gace kamanuka cyane yagize ibibazo bya feri, ashaka kuyishyira ku mukingo biranga ahita agonga iyo kamera ya polisi yari ihari,ikamyo iracuranguka, ari bwo uriya Bizimana Théophile yahise apfa,abandi barakomereka bikomeye.

Ati: “Yari impanuka mbi cyane ahubwo amahirwe ni uko ari agace kategereye abaturage na bo ntibaba basigaye, ikamyo imaze gukubita uwo mukingo no kugonga kamera ya polisi yari ishinze aho yahise yibirindura icy’imbere abo 3 barimo kirangirika bikomeye umwe ahita apfa,abandi buri wese akomereka bikomeye mu mutwe n’ibindi bice by’umubiri birimo n’amaboko,inzego z’umutekano ziratabara, abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya Kibogora kimwe n’umurambo wa nyakwigendera.’’

Iyi mpanuka ibereye aha ku Munimba abaturage bataribagirwa indi yahabereye mu myaka mike ishize yari taxi-Minibus yari itwaye abantu 18 bavaga mu karere ka Rubavu baje guhemba umukobwa wabo wari umaze iminsi abayaye,atuye I Kamembe mu mujyi wa Rusizi, bageze nko muri metero 150 haruguru y’ahabereye iyi mpanuka,taxi –minibus bari barimo irenga umukino igwa munsi y’umuhanda, 7 mu bari bayirimo bahita bapfa,abasigaye hafi ya bose barakomereka bikomeye.

Ni mu gihe kandi hashize nk’umwaka n’igice ,neza neza aho iyi kamyo yaguye haguye indi kamyo y’abanyekongo yari itwaye Salisa izivanye Mombasa muri Kenya ihitana umushoferi wari uyitwaye, uyu muturage akavuga ko hakwiye kwitabwaho by’umwihariko, ngo bitabaye ibyo hazagwa benshi.

Ati: “Ni agace gahorera cyane ku buryo benshi mu batahazi bahagera bakahibeshyaho bakaba bakongera umuvuduko bagira ngo harasanzwe,ariko mu by’ukuri ni agace k’ingusho cyane ku buryo inzego zibishinzwe zari zikwiye kuhashyira ingufu zihariye na ho ubundi jye uko mpabona n’izi mpanuka zihabera,mbona hatagize ikihakorwa kidasanzwe ngo umushoferi uhageze ahitondere hazagwa benshi kuko na bariya bamaze kuhagwa ari umubare munini cyane.’’

Umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Réné, yahamirije Bwiza.com iby’iyi mpanuka,abanza kwihanganisha umuryango wabuze uwawo na bariya bayikomerekeyemo,anavuga ko hari ingamba nyinshi Leta yagiye ifata zijyanye no gukumira impanuka nka ziriya.

Ati: “Ni impanuka y’ikamyo ifite pulake RAE 272D,yari itwaye imyumbati iva Karongi igana Rusizi,yari itwawe n’umushoferi Bagabo Eric, irimo abandi 2, nyir’iyo myumbati Habiyaremye Fideli na tandiboyi wa shoferi Bizimana Théophile.

Yageze mu Munimba mu kagari ka Rugali,mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,akata nabi ikorosi rihari riramunanira,arenga umuhanda agwa mu mukingo imodoka irahirima inakubita kamera yapolisi ihashinze, irahengama ariko kuba hari icyo iyo kamera yabaye cyangwa ntacyo , ni ukureba neza,hashobora kuba hari ibice byangiritse,kubera ko iyo kamyo yayegamiye,ubwo ababishinzwe ni bo bazareba ni ba nta byangiritse.’’

Ku byerekeranye no kumenya icyaba nyirizina cyateye iyi mpanuka, ati: “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza icyayiteye ni yo mpamvu polisi yahageze irapima, abavuga ibyo kubura feri ntitwagendera ku byo umushoferi avuga cyangwa ababibonye bari hanze, abakora iperereza ni bo bazemeza impamvu yabiteye, gusa nyine uwo Bizimana Théophile yahise ahasiga ubuzima,abandi barakomereka bikomeye,bahise bajyanwa mu bitaro bya kibogora kwitabwaho n’abaganga.’’

Ku kuba hariya hantu hamaze kubera impanuka nyinshi kandi buri yose ihabaye ikagira uwo ihitana, icyaba kigiye gukorwa ngo impanuka za hariya zirindwe, Ssp Irere, ati: “Nk’uko ubivuga,birashoboka ko mu myaka yashize impanuka zashoboraga kuba zatwara ubuzima bwa benshi icyarimwe,ariko mu ngamba polisi yafashe ,hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo guca impanuka nk’izo, yashyizeho kamera zo ku mihanda, inongera ibyapa by’umuvuduko ntarengwa n’ibiburira abatwaye ibinyabiziga, n’utugabanyamuvuduko (speed governors) ku modoka zitwara abagenzi n’amakamyo. Twakongera gukorana n’izo nzego tukareba niba muri ako gace ibyapa bidahagije bikongerwa.’’

Impanuka nk’izi zigeze kujya zinabera ahitwa mu Gisakura,mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, ahaguye benshi bitewe n’abashoferi b’amakamyo bahageraga bananiwe baatzi amakorosi yaho bakahagwa benshi bakahapfira, haza gufatwa ingamba birahagarara, SSP Irere agasaba abashoferi kujya bitonda,bakamenya umuhanda bagendamo,bakaringaniza umuvuduko bitewe n’aho bageze hashobora kubateza ibibazo.

Anagira inama abaturiye hari ku Munimba yo kwitwararika,bakamenya ko aho hantu habera impanuka ntibakoreshe umuhanda uko biboneye kugira ngo izo mpanuka na bo zitaba zabagiraho ingaruka zirimo no kuhaburira ubuzima.
img-20220206-wa0010.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *