Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yamenyesheje urwego rw’ubucamanza ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze mu murwa mukuru, Kampala, yamagana itangwa ry’ingwate mu nkiko rikorwa hatitawe ku buremere bw’icyaha. Ku wa 4 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida Museveni yagaragaje ko atumva ukuntu abakoze ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi barekurwa by’agateganyo bitewe n’uko batanze ingwate. […]
Perezida Nyusi yashimiye u Rwanda na SADC mu nama ya AU
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yashimiye u Rwanda n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, byafashije igihugu cye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Ingabo z’ibi bihugu ziri mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, bikaba […]
Ibihugu byo muri Afurika bibereyemo imyenda myinshi u Bushinwa kurusha ibindi
U Bushinwa bumaze kuba kimwe mu bihugu bifitiwe imyenda myinshi n’ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika ndetse bimwe muri byo bikaba bishobora no kutazabasha kwishyura iyo myenda. Dore ibihugu 9 bya mbere bibereyemo imyenda myinshi u Bushinwa kurusha ibindi Angola – Miliyari 25 $ Igihugu cya Angola nicyo cya mbere muri Afurika kibereyemo u […]
Rutangarwamaboko avuga ko yasanze iby’u Rwanda na Uganda bikirimo intambara n’induru
Umupfumu Rutangarwamaboko usanzwe ari umushakashatsi ku muco avuga ko yaterekereye ku nkenke ziri ku mbibi z’u Rwanda, asanga ibyarwo na Uganda bikirimo intambara n’induru n’ubwo umupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa. We avuga ko yafashe umwanya, atanga igitambo kugira ngo arebe ko ku mbibi u Rwanda ruhana n’u Burundi ndetse na Uganda hazabaho icyo yise ‘akeyuko’. […]
Jürgen Klopp yavuze imyato Sadio Mané na Salah bahurira ku mukino wa nyuma wa CAN
Umutoza wa Liverpool FC, JĂĽrgen Klopp, yavuze imyato Sadio ManĂ© w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Mohamed Salah wa Misiri barahurira mu mukino wa nyuma wa CAN kuri uyu wa 6 Gashyantare 2022. Nubwo kugeza ubu ikipe ya Senegal itaratwara na rimwe iki gikombe, Sadio ManĂ© yagaragaje ko ubu ari cyo anyotewe kurusha UEFA Champions League […]
Koreya ya Ruguru: Umwalimu yafashwe azira kwigisha abanyeshuri imbyino mvamahanga
Abayobozi ba Koreya ya Ruguru bataye muri yombi umwalimu wigisha kubyina na bamwe mu banyeshuri yigishaga azira gukoresha amashusho yo mu bihugu byo hanze mu kubigisha imbyino bita iza gikapitalisiti. Bivugwa ko mu 2020 Koreya ya Ruguru yashyizeho itegeko rigenga umuco n’imyifatire rihana ibifatwa nk’ibyaha birimo gutunga, kureba cyangwa gukwirakwiza amakuru aturutse mu bihugu by’Abakapitalisiti […]
Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yaguyemo umwe, yangiza camera ya Polisi

Mu mudugudu wa Munimba,akagari ka Rugali,umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, mu ma saa munani z’amanywa kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 habereye impanuka ikomeye,aho ikamyo ifite plaque RAE 272D yari itwawe n’uwitwa Bagabo Eric w’imyaka 42, yari ivuye mu karere ka Karongi igana I Rusizi yikoreye imyumbati yahageze ihorera cyane bivugwa n’ababibonye ko […]
Uganda: Umupolisi mukuru arimo guhigwa azira guhohotera umunyamakurukazi

Umupolisi mukuru wa Uganda arimo gushakishwa uruhindu nyuma yo guhohotera umunyamakurukazi w’ikinyamakuru Bukedde. Uwo mupolisi ni uwitwa Paul Nabende, ukuriye CID kuri station ya polis ya Makindye. Amakuru agera kuri Spyreports dukesha iyi nkuru, avuga ko umunyamakuru Shamim Nabunya, yari yagiye kuri station ya polisi ya Makindye gukora inkuru yari yashinzwe gukurikirana. Ubwo yari aho, […]
Ntabwo tugomba kwihanganira ukwivanga kw’igisirikare muri politiki_Macky Sall kuri Coups
Perezida wa Repubulika ya Senegal, Macky Sall yavuze ko Afurika ikwiye guhagurukira abasirikare bakomeje kwivanga muri politiki z’ibihugu, bagahirika ubutegetsi. Mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Sall yavuze ko nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma igisirikare cyinjira muri politiki. Muri iyi nama ni […]
Musa Esenu yiyeretse abakunzi ba Rayon Sports mu mukino wa mbere yayikiniye yipima na Police FC
Umunya-Uganda Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere, mu mukino we wa mbere yakiniye iyi kipe yipima na Police FC bari bahuriye mu mukino wa gicuti. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere. Wari umukino wa mbere umunya-Portugal Jorge […]
Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, François Beya ari muri kasho
Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), François Beya yaraye muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi, ANR. Impamvu y’ifungwa rye ryabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 ngo ni uko hari ibyo yaba yakoze binyuranye n’inshingano ye y’umujyanama wihariye mu by’umutekano. Biravugwa ko Beya yaba akurikiranweho kuba […]
Urukiko rwanze icyifuzo cya Cyuma Hassan wavuze ko afungiwe mu mwobo
Urukiko rw’ubujurire rwanze icyifuzo cy’umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© wamenyekanye nka Cyuma Hassan, wavuze ko afungiwe mu mwobo, muri gereza ya Nyarugenge. Mu bujurire bwabaye tariki ya 25 Mutarama 2022, Cyuma yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo, akaburana atari muri gereza. Asaba gufungurwa by’agateganyo, yabishingiraga ku kuba ngo yaratawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko, ntiyakorerwa inyandiko mvugo […]
Urukingo rwa Covid-19 rwakorewe muri Afurika y’Epfo, rushobora kwemezwa nyuma y’imyaka 3
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, utewe impungenge n’uko urukingo rwa Covid-19 ruherutse gukorerwa muri laboratwari iri muri Afurika y’Epfo, rushobora kwemezwa nyuma y’imyaka itatu. Umuhuzabikorwa wa WHO muri gahunda y’ubushakashatsi ku nkingo, Martin Friede ku wa 4 Gashyantare 2022 yavuze ko ibi bizaba mu gihe ibigo byakoze inkingo zamaze kwemezwa nka Moderna byaba bikomeje […]
France: Igishusho cy’intwari y’Umunyalijeriya cyangijwe mbere yo gutahwa ku mugaragaro
Kuri uyu wa Gatandatu, igishusho cy’intwari y’umusirikare w’Umunyalijeriya cyangijwe mu masaha make mbere yo gutahwa ku mugaragaro mu Bufaransa. Iki gihangano cyashinzwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Alijeriya imaze ihawe ubwigenge n’u Bufaransa, cyerekana Emir Abdelkader, wahoze witwa “Umwanzi mubi w’u Bufaransa”. Abdelkader yayoboye urugamba rwo kurwanya iyinjira ry’Abakoloni b’Abafaransa muri Alijeriya mu 1830. […]
Mukansanga yaraye adasinziriye mbere yo gusifura umukino wa CAN
Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga avuga ko yaraye adasinziriye mbere yo gusifura umukino w’irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru, CAN, wahuje Zimbabwe na Guinea Conakry. Tariki ya 18 Mutarama 2022 ni bwo Mukansanga yanditse amateka nk’umugore wa mbere wasifuye umukino wa CAN ndetse ashimirwa kuba yaritwaye neza kugeza urangiye, aho Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego bibiri kuri kimwe (2-1). […]
Tanzania: Perezida Suluhu yasabye iperereza ku gipolisi nyuma yo kuvugwamo abanyabyaha
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yategetse ko hakorwa iperereza mu gipolisi nyuma y’ubwicanyi buherutse kubera i Mtwara bwagaragamo abapolisi baregwa nk’abagizi ba nabi. Perezida yabitegetse mu gihe cyo kuzengurukaga muri aka karere muri iki cyumweru. Yagize ati: “Numvise ko abapolisi bishe, hanyuma nsaba iperereza kuri bo kuri icyo cyaha. Ubu ntegetse Minisitiri w’intebe gukora […]
Beni: Igisasu cyaturikiye mu isoko riremwa cyane nyuma y’umuburo wa Amerika
Igipolisi cyavuze ko abantu bane bakomeretse ubwo igisasu cyaturikaga ku isoko riremwa cyane ku wa Gatandatu mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike Ambasade y’Amerika mu murwa mukuru i Kinshasa itanze umuburo ko igitero gishobora kuba. Igipolisi cyaho cyavuze ko kirimo gushakisha abakekwaho kuba bateze icyo gisasu […]