France: Igishusho cy’intwari y’Umunyalijeriya cyangijwe mbere yo gutahwa ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, igishusho cy’intwari y’umusirikare w’Umunyalijeriya cyangijwe mu masaha make mbere yo gutahwa ku mugaragaro mu Bufaransa.

Iki gihangano cyashinzwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Alijeriya imaze ihawe ubwigenge n’u Bufaransa, cyerekana Emir Abdelkader, wahoze witwa “Umwanzi mubi w’u Bufaransa”.

Abdelkader yayoboye urugamba rwo kurwanya iyinjira ry’Abakoloni b’Abafaransa muri Alijeriya mu 1830.

Yafunzwe imyaka ine mu mujyi wa Amboise mu Bufaransa, aho ubu igishusho gishya gihagaze nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umuyobozi w’uyu mujyi yahisemo gukomeza uwo muhango ku wa Gatandatu, avuga ko “afite isoni” z’uko umuntu yafata igihangano atyo.

Thierry Boutard ati: “Uyu ni umunsi w’ubwumvikane n’ubumwe kandi imyitwarire nk’iyi ntiyavugwa.”

Ambasaderi wa Alijeriya mu Bufaransa yavuze ko ari igikorwa cy ‘”ubupfura bucye butavugwa”.

Kwangiza iki gihangano bije mu gihe mu Bufaransa hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu, aho abimukira b’abayisilamu babaye ikibazo gikomeye ku bakandida bamwe.

Ouassila Soum, Umufaransakazi w’imyaka 37 ukomoka mu gihugu cya Alijeriya yagize ati: “Biteye isoni kandi nyamara ntibitangaje n’amagambo y’urwango ndetse n’umwuka uteye isoni uriho.”

Emir Abdelkader, wari umwigisha wa Isilamu mbere yo kuba umutegetsi wa gisirikare, afatwa nk’umwe mu bashinze Alijeriya y’ubu kubera uruhare yagize mu kurwanya ubutegetsi bw’u Bufaransa.

Ariko inyeshyamba yayoboye mu kinyejana cya 19 amaherezo zaratsinzwe, ajyanwa mu Bufaransa afunganwa n’umuryango we imyaka ine muri Amboise, umujyi uri mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Paris.

Nyuma yaje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rwe rwo kurinda abakirisitu ibitero by’amacakubiri mu burasirazuba bwo hagati, aho yagiye nyuma yo kuva mu Bufaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *