Perezida wa Repubulika ya Senegal, Macky Sall yavuze ko Afurika ikwiye guhagurukira abasirikare bakomeje kwivanga muri politiki z’ibihugu, bagahirika ubutegetsi.
Mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Sall yavuze ko nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma igisirikare cyinjira muri politiki.
Muri iyi nama ni bwo Perezida Sall yanashyikirijwe inshingano yo kuyobora AU yari imaze umwaka iyoborwa na Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati: “Ndamagana cyane izi coups. Ntabwo tugomba kwihanganira ukwivanga kw’igisirikare mu murongo wa politiki, impamvu yose cyaba gifite.”
Perezida Sall kandi yanashyigikiye ibihano umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, ukomeje gufatira ibihugu binyamuryango byayo biherutse kubamo coups.
Kuva mu 2021, ibihugu bya ECOWAS byabayemo ‘coups’ ni Mali, Guinea Conakry na Burkina Faso. Indi iherutse kugeragezwa muri Guinea Bissau yarapfubye.


