Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), François Beya yaraye muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi, ANR.
Impamvu y’ifungwa rye ryabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 ngo ni uko hari ibyo yaba yakoze binyuranye n’inshingano ye y’umujyanama wihariye mu by’umutekano.
Biravugwa ko Beya yaba akurikiranweho kuba yitabiriye inama yerekeye umutekano w’igihugu, mu gihe Perezida Tshisekedi yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Abeba muri Ethiopia.
Ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi kivuga ko inama Beya yitabiriye yarimo n’abasirikare b’amapeti ya General, aba nabo ngo bakaba barimo guhatwa ibibazo.
Haravugwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, ngo ukaba ari wo watumye ava igitaraganya i Addis Abeba aho yari yitabiriye inama ya AU.
Gusa mu gihe Guverinoma ya RDC ntacyo iratangaza ku ifatwa n’ibazwa rya Beya, umuryango ACAJ uharanira ubutabera kuri bose uvuga ko wamusuye aho afungiwe, usanga ameze neza kandi n’abo mu muryango we bakaba bemerewe kumusura.
Nk’uko Radio Okapi ibivuga, ANR yemereye ACAJ ko uburenganzira bw’ibanze bwa Beya nk’ukekwa bwubahirizwa, mu gihe araba akiri muri kasho.

2 Responses
Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, François Beya ari muri kasho
Ari Congo ifite ikibazo kizarangizwa n’Imana yo mwijuru gusa, kuko aba congomani bose bashaka kuyobora kandi bumva nabi. Reba nkikibazo cy’amoko bafite mugihe bafite amashyama yabuze abayahinga barirukana abanyamulenge ngo bave kubutaka bwabo kumisozi mike cyane, Abandi bo muri Nord Kivu ngo ntajambo bagira ngo bavuga ikinyarwanda kandi agace barimo ni Masisi na Ruthuru ubwo murumva bazajyahehe, abitwa abatutsi bo baragowe ngo naba Kagame bamwe batanamuzi. Imana ibatabare gusa.