Beni: Igisasu cyaturikiye mu isoko riremwa cyane nyuma y’umuburo wa Amerika

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyavuze ko abantu bane bakomeretse ubwo igisasu cyaturikaga ku isoko riremwa cyane ku wa Gatandatu mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike Ambasade y’Amerika mu murwa mukuru i Kinshasa itanze umuburo ko igitero gishobora kuba.

Igipolisi cyaho cyavuze ko kirimo gushakisha abakekwaho kuba bateze icyo gisasu bombe nyuma y’igisasu cyaturikiye i Beni, aho ingabo za Uganda n’iza Congo zatangije ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Beni, Nasson Murara ati: “Turahamagarira abaturage gutuza no kuba maso cyane”.

Umunyamakuru wa Reuters avuga ko abapolisi bitaye ku bakomerekejwe n’iturika ry’igisasu mu isoko mbere yo kubajyana mu bitaro bya polisi byaho.

Umuganga wo ku bitaro bya polisi bya Beni, Frank Kasisa, yatangaje ko abo bantu bane bameze neza nyuma yo gukomeretswa n’icyo gisasu. Yemeje ko nta muntu wishwe.

Staphanie Kahambu, ufite iduka imbere y’isoko, yavuze ko isoko ryari ryuzuye abantu mbere y’iturika.

Kahambu ati: “Twumvise igisasu giturika, abantu bose bahunga berekeza mu bice bitandukanye.” “Birababaje rwose kuko nabonye abantu bane bakomeretse bikabije.”

Ambasade y’Amerika i Kinshasa ku wa Kabiri yavuze ko yizera ko “ibitero by’iterabwoba” biri gutegurwa i Beni “mu minsi ya vuba,” kandi iburira abaturage bayo ibasaba kwirinda kujyayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *