Koreya ya Ruguru: Umwalimu yafashwe azira kwigisha abanyeshuri imbyino mvamahanga

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi ba Koreya ya Ruguru bataye muri yombi umwalimu wigisha kubyina na bamwe mu banyeshuri yigishaga azira gukoresha amashusho yo mu bihugu byo hanze mu kubigisha imbyino bita iza gikapitalisiti.

Bivugwa ko mu 2020 Koreya ya Ruguru yashyizeho itegeko rigenga umuco n’imyifatire rihana ibifatwa nk’ibyaha birimo gutunga, kureba cyangwa gukwirakwiza amakuru aturutse mu bihugu by’Abakapitalisiti cyane cyane Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tegeko rihanisha kugeza ku gihano cy’urupfu abahamijwe icyo cyaha ku rwego rwo hejuru.

Ni umwalimukazi uri hejuru y’imyaka 30 wigishaga abanyeshuri be i Yangji-dong, mu karere ka Pyongsong, kubyina injyana ya Disco nk’uko umuturage wo muri ako karere utashatse kumenyekana kubera impamvu z’umutekano we yabitangarije Radio Asia yigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *