Urukiko rw’ubujurire rwanze icyifuzo cy’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye nka Cyuma Hassan, wavuze ko afungiwe mu mwobo, muri gereza ya Nyarugenge.
Mu bujurire bwabaye tariki ya 25 Mutarama 2022, Cyuma yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo, akaburana atari muri gereza.
Asaba gufungurwa by’agateganyo, yabishingiraga ku kuba ngo yaratawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko, ntiyakorerwa inyandiko mvugo y’ibyaha akurikiranweho.
Ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko niba hari abatarubahirije amategeko mu itabwa muri yombi rya Cyuma, babibazwa, bakabihanirwa, bwemeza ko ariko bitashingirwaho nk’impamvu yatuma afungurwa by’agateganyo.
Urukiko ku wa 4 Gashyantare rwasanze ibyo Cyuma avuga ntaho bihuriye n’ubujurire, ahubwo ari ‘inzitizi’, rutegeka ko akomeza gufungwa.
Cyuma ari kujuririra ibyaha bine yahamijwe n’Urukiko Rukuru, icyo: gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo, byatumye rumukatira igifungo cy’imyaka 7 runamuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5.
Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye iki cyaha cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo, busaba ko kivanwa mu byo Cyuma yahamijwe kuko cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka w’2019.


