Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga avuga ko yaraye adasinziriye mbere yo gusifura umukino w’irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru, CAN, wahuje Zimbabwe na Guinea Conakry.
Tariki ya 18 Mutarama 2022 ni bwo Mukansanga yanditse amateka nk’umugore wa mbere wasifuye umukino wa CAN ndetse ashimirwa kuba yaritwaye neza kugeza urangiye, aho Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).
Mu kiganiro yagiranye na radiyo B&B Umwezi, Mukansanga yabajijwe uko yiyumvaga mbere yo gusifura uyu mukino, yagize ati: “Icyo nzi ntazibagirwe ni uko iryo joro buri bucye nsifura, ntabwo nasinziriye. Nagerageje gufunga amaso, nkabona match, nkibona muri match. Pe ntabwo nasinziriye!
Kuko nari mpetse byinshi ku mutwe wanjye, kuba ngomba gufungura urugi ku undi mudamu wese w’Umunyafurika w’umusifuzi, kuba naragombaga guhesha ishema njyewe ku giti cyanjye, abangiriye icyizere, igihugu cyanjye, Afurika yose muri rusange kuko amaso yose yo ku Isi ni ho yari ari. Nari mpetse ibintu byinshi bindemereye, rimwe na rimwe nkagerageza kubyibagirwa ariko bigakomeza binzamo. Narose match ndayirangiza.”
Mu mukino, Mukansanga yatanze amakarita y’umuhondo atandatu; atatu atatu kuri buri ruhande arimo iyo yeretse rutahizamu Naby Keita ukinira Liverpool FC. Yavuze ko yayimweretse atitaye ku kuba ari umukinnyi w’icyamamare.
Muri uyu mukino kandi hari aho yagaragaye ashaka gutanga ikarita y’umuhondo ariko arayibura, biba ngombwa ko umukinnyi wayitoye hasi, aza yirukanka arayimushyikiriza. Abajijwe uko yabyakiriye, Mukansanga yavuze ko bikimara kuba atigeze ahangayika.
Tariki ya 10 Mutarama, Mukansanga yabaye umusifuzi wa kane ku mukino Guinea yatsinzemo Malawi igitego 1-0. Yemeza ko uyu mukino wamufashije kwitwara neza ku wahuje Zimbabwe na Guinea, kuko yari yarigiyemo byinshi.


