Mu gihe abenshi mu batuye Akarere ka Nyamasheke bavuga ko batagitekereza ubuki kubera ihenda ryabwo aho ikilo kigeze ku 5000 FRW, abavumvu baravuga ko byatewe n’ikibazo kibahangayikishije cyane cy’ikendera ry’inzuki kubera impamvu zinyuranye, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere, urwego rw’igihugu rushinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abafatanyabikorwa babo mu by’ubworozi bw’inzuki gukomeza ubufatanye ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye.
Iki kibazo nk’uko kigaragazwa n’abagize amakoperative 14 y’ubuvumvu muri aka karere, ngo kimaze igihe, kigaterwa ahanini n’ibibazo by’inda zateye mu bihe bishize muri amwe mu mashyamba y’inturusu bagikagamo imizinga zigabanya umusaruro cyane kuko ngo ari ho bawukuraga ku bwinshi bitewe n’uko indabo z’inturusu zitakiboneka, isarura ry’amashyamba ku bwinshi na ryo riza ribihuhura, hakiyongeraho ikibazo gikomeye cyane cy’imiti yica udukoko iterwa mu myaka iterwa ku ndabo, kuba badahabwa amashyamba ya Leta ari hirya no hino mu karere, kimwe n’umukandara wa Nyungwe ngo na yo abyazwe uwo musaruro, byose bituma ukendera.
Ndikumana Philemon ubarizwa muri koperative Urwiru rwa Nyungwe ikorera mu murenge wa Macuba, yabwiye Bwiza ati: ’’Ikibazo cy’ubuki cyo kirahari gikomeye cyane kuko nk’ubu mbere muri koperative yacu twasaruraga toni hagati ya 4 na 5 mu mwaka ariko ubu tubona ibilo hagati ya 300 na 500, mu karere kose umwaka ushize habonetse toni 19 kandi hakenewe nibura toni 50 zabwo kugira ngo igiciro cyabwo kiri hejuru kigabanuke, ugereranije n’uko ubuki bukenewe muri aka karere ntana 1/1000 turagezaho. Ubufatanye bw’inzego zose bireba burakenewe ngo gikemuke kuko ubuki ni ingenzi cyane mu mibereho yacu.’’
Yarakomeje ati: “Uretse ikibazo gikomeye dufite cy’amashyamba yo kwagikamo imizinga, dufite n’ikindi kiremereye cyagabanyije umusaruro cyane, cy’imiti yica udukoko iterwa mu myaka. Iyo itewe ku ndabo inzuki zizitayeho zirapfa, bigatuma zikendera bigatubya cyane umusaruro kuko iyo nta rumbo ryazo ufite nta n’umusaruro wabona, cyane ko inzuki ari udusimba tumara igihe gito cyane, dupfa vuba, kuko ku minsi hagati ya 42 na 45 ziba zishaje, uretse urwiru rushobora kumara imyaka 5 ariko iyo habayeho ikibazo zikabura ibyo bitara zigenda zipfa zigashira.’’
Ikindi bagaragaza kibakoma imbere ni icy’ibikoresho bikiri nkene cyane, imizinga ya kijyambere ikiri mike cyane ugereranije n’iyo bakeneye kandi iya gakondo nta musaruro ugaragara itanga, itanujuje ubuziranenge, kuko zimwe mu nzuki zishyizwemo zihita zipfa kubera imbeho iyo hajemo nk’umwenge, isuku nke yawo, kutagira amafumba n’ibindi bikoresho bikenerwa cyane, amahugurwa make ku buryo bugezweho bw’ubuvumvu, umusaruro ukaba utaboneka byose bititaweho.
Ubwo aba bavumvu bahabwaga bimwe mu bikoresho bakeneye n’umushinga The Apiary usanzwe ubahugura ku buvumvu, ku bufatanye n’Akarere na World vision, mu rwego rwo kongera umusaruro, bishimiye ko bigiye gukemura bimwe mu bibazo bafite, bavuga ko ariko ngo bikiri bike cyane.

Ndikumana ati: “Twabashimiye ariko ibikoresho baduhaye ni bike cyane ugereranyije n’ibikenewe ngo umusaruro uboneke kandi ntitwabyigondera kuko nk’imizinga ya kijyambere buri koperative yahawe 4 gusa kandi ikeneye nibura nka 50. Dukeneye ibikoresho byinshi, Akarere kakadufasha kubona amashyamba ahagije twagikamo arimo n’inkengero za pariki ya Nyungwe, iterwa ry’iriya miti yica udukoko mu myaka n’inzuki zirimo rikigwaho, tugahugurwa bihagije tukaba abanyamwuga koko, nta kabuza ubuki bwakwiyongera nubwo guhaza isoko rinini dufite bigisaba urugendo.’’
Mwiza Willy ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’inzuki muri RAB, avuga ko byatangiye gushakirwa umuti ku bufatanye n’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa bashishikajwe n’ubwiyongere bw’ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro ukomoka ku nzuki, bikaba biri mu nzira nziza.
Ati: “Ni byo, ibibazo biracyahari ariko n’ibisubizo byatangiye ku boneka ku bufatanye n’abo bireba bose, ibindi biri mu bushakashatsi, cyane cyane nk’iriya miti yica udukoko mu myaka, ngo turebe icyakorwa, amashyamba na yo baragenda bayahabwa, turizera ko bizagenda neza, tukabasaba kwita ku murimo wabo ngo utange umusaruro wifuzwa.’’
Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage barenga 460,000, indwara ziterwa n’imirire mibi zikaba zikihaboneka kandi ubuki buri mu byazigabanya igihe bwagera ku giciro cyakwigonderwa na buri muturage, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel akavuga ko igihe umusaruro w’ubuki uhagije waboneka, n’amafaranga yakwinjira mu karere ari menshi, bigakemuara iki kibazo bidasize n’ibindi bishingiye ku bukene bukigaragara mu baturage.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


