Abanyamuryango b’imirenge SACCO mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba ibi bigo by’imari bikiri mu mikorere gakondo ari ikibazo gikomeye cyane kuko hari serivisi zimwe na zimwe zagombye gukorwa neza zidakorwa uko bikwiye.
Aba banyamuryango bavuga ko bamaze igihe binjiye mu mirenge SACCO, bakaba baratandukanye no kwirazaho amafaranga ariko imikorere ya gakondo ngo ibadindiza muri byinshi.
Ntacyontinya Jonathan amaze imyaka umunani ari umunyamuryango wa SACCO. Avuga ko kuba ikoranabuhanga ridakoreshwa bibatera ingorane nyinshi zirimo kuba batabasha guhuzwa n’izindi SACCO ngo aho umuntu ageze hose mu gihugu abe yabikuza amafaranga ye.
Ati’’ birababaje kubona amahanga aza kwigira ku Rwanda imikorere ijyanye n’ikoranabuhanga ariko ibigo by’imari nk’ibi bitubikiye amamiliyari bikaba bidashobora gukoresha ikoranabuhanga, bacyandikisha intoki, ibintu no mu tugari bitakibaho, Ubwo se uku ni ugutera imbere cyangwa ni ugusubira inyuma mu gihe mu bindi bice by’ubuzima bw’igihugu ikoranabuhanga ari intero n’inyikirizo”.
Umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO, Bumbali Machiavel yemeranya n’uyu muturage, na we akavuga ko kudakoresha ikoranabuhanga hari byinshi bibadindizaho.
Ati ’’ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’iyo ukoresha amafishi hashobora kuzamo amakosa menshi bigoye kugenzura ariko ku ikoranabuhanga ibyo ntibishoboka, kimwe n’izindi ngorane zose umuntu atarondora zishobora kuhaturuka.’’
Avuga ko ibibareba byose babikoze ngo babe barikoresha, ibisigaye ari ibirebwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), igihe kizaba cyakoze ibikireba ngo ubu buryo butangire gukora.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko ari ikibazo bakurikirana umunsi ku munsi aho bavugana n’ababishinzwe muri RCA ,agasaba abanyamuryango ba za SACCO muri aka karere kuba bihanganye kuko ikibazo kiri mu gihugu hose ariko ko akurikije aho abiherukira, kiri mu nzira zo gukemuka.



