Abayobozi b'ibihugu by'u Burayi bemeje amasezerano yo gutandukana n'u Bwongereza
Abayobozi b’ibihugu 27 by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) bemeje isohoka ry’igihugu cy’u Bwongereza muri uyu muryango mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateraniye i Buruseli mu Bubiligi kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ugushyingo 2018. Iyi nama idasanzwe ya E.U yari iteraniyemo abayobozi b’ibihugu na za guverinoma 28, yatangiye saa 9:30 ku isaha y’I Buruseli, irangira byihuse […]
Urutonde rw’abakinnyi 9 b’abagore b’ibihe byose muri ruhago- AMAFOTO
Umukino w’umupira w’amaguru, usanga ufite abafana benshi hirya no hino ku Isi, aho usanga ibyamamare by’igitsina gabo aribyo bivugwa cyane, ariko ntibivuze ko ab’igitsina gore bo batisanga muri uyu mukino. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, hari abakinnyi b’igitsina gore bagiye bakora amateka adasanzwe muri ruhago ku buryo baciye uduhigo bazahora bibukirwaho kabone nubwo bazaba […]
Nyamasheke: Kudakoresha ikoranabuhanga, imbogamizi ku mikorere y’imirenge SACCO
Abanyamuryango b’imirenge SACCO mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba ibi bigo by’imari bikiri mu mikorere gakondo ari ikibazo gikomeye cyane kuko hari serivisi zimwe na zimwe zagombye gukorwa neza zidakorwa uko bikwiye. Aba banyamuryango bavuga ko bamaze igihe binjiye mu mirenge SACCO, bakaba baratandukanye no kwirazaho amafaranga ariko imikorere ya gakondo ngo ibadindiza muri […]
Drogba yagiriye inama Eden Hazard yo kongera amasezerano muri Chelsea
Didier Drogba umaze iminsi mike asezeye mu kibuga ku myaka ye 40 ndetse unafatwa nk’indashyikirwa mu ikipe ya Chelsea, yagiriye inama Eden Hazard yo kuyigumamo akongera amasezerano. Umubiligi Eden Michael Hazard w’imyaka 27 y’amavuko, yinjiye mu ikipe ya Chelsea mu 2012. Muri Nzeri uyu mwaka nibwo inkuru z’ibihuha zatambutse mu binyamakuru zivuga ko yaba yarongereye […]
Abapolisi 240 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo basabwe gusigasira indangagaciro Nyarwanda
Itsinda ry’Abapolisi 240 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo babanje guhabwa impanuro n’Umukuru w’igipolisi wungirije, DIGP, Felix Namuhoranye wabasabye kuzarangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura. DIGP Felix Namuhoranye yibukije abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ko bagomba gukora kinyamwuga, bakarangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe bityo bagahesha ishema […]
Nyuma yo kurongora, Justin Bieber avuga ko agerageza gutera ikirenge mu cya Yesu
Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko yashyingiranwe na Hailey Baldwin, umuhanzi Justin Bieber yashimye intambwe yateye na nyagasani wabimufashijemo. Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, yagize ati “buri gihe urukundo ntabwo ruba rworoshye” akomeza avuga ko yagerageje kubaho nka Yesu, yihangana ndetse anirinda kuba nyamwigendaho. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abasaga miliyoni 120, Bieber […]
RDC: Igipolisi kiravuga ko nta mukandida n’umwe wujuje ibisabwa ngo ahabwe abamurinda
Umuvugizi w’Igipolisi cya Congo (PNC) Pierrot Mwanamputu, aremeza ko nta mukandida n’umwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu wigeze witabira ubutumire bwacyo bwo kujya kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi ngo ahabwe abapolisi bazaba bamucungiye umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza. Igipolisi kikaba cyasubizaga umukandida Theodore Ngoy uvuga ko minisiteri y’umutekano yanze kubacungira umutekano. Col Pierrot Mwanamputu yagize ati: “K uki […]
Zimbabwe: Umukambwe Robert Mugabe ntakibasha no gutambuka
Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94, kuri ubu ntakibasha no gutambuka nyuma y’amezi abiri amaze muri Singapore yivuza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Ugushyingo na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye mu nama y’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu 1980. “ Arashaje birumvikana, ntagishobora gutambuka , ariko ibyo azakenera […]
Kubera ibyakorewe mama, numva narahuzwe imibonano mpuzabitsina- NKORE IKI?
Amahoro y’Imana abane namwe duhurira kuri uru rubuga dutangiraho ibitekerezo tukanahakura inama zitwubaka, nitwa Aline nkaba ntuye mu karere ka Kayonza, mu Burasirazuba. Ndi umukobwa w’imyaka 24, nize amashuri yisumbuye ndayarangiza ubu mfite akazi gaciriritse, mbese ndarambagizwa nkanakundwa, na njye nkakunda ariko ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina numva naragihuzwe. Si ko nahoze, mu bukumi bwanjye numvaga nta […]
Umuryango w’Umunyamakuru Phocas Ndayizera wa BBC mu gihirahiro nyuma yo kuburirwa irengero
Umunyamakuru wa BBC, Phocas Ndayizera, mu ishami rya BBC Gahuzamiryango, amaze iminsi ine aburiwe irengero umuryango we ukaba usaba inzego z’umutekano kuwufasha kumenya aho yaba aherereye. Umugore wa Phocas Ndayizera witwa Mukarugira Chantal yabwiye Ijwi rya Amerika ko umugabo we amaze iminsi itatu abuze, aho ngo amuheruka kuwa Gatatu, mu gitondo ubwo yavaga mu rugo […]
Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntiboroherwa no kwivuza uburwayi bw’amenyo
Abaturage b’imirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, Gitambi na Gikundamvura ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakunze kuzahazwa n’uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zifata mu kanwa, bikabagora kubona ubuvuzi. Indwara z’amenyo n’izindi  zifata mu kanwa ngo ziri mu ndwara 10 za mbere zizahaza abatuye akarere ka Rusizi nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwako, ngo  bigaterwa […]
Uganda: 20 bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarimo bimwe mu byamamare
Byibuze abantu 20 bimaze kwemezwa ko ari bo baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo ubwato bari barimo bagiye kwishimisha bwarohamaga. Biravugwa ko abantu bagera ku 100 ari bo bari bari muri ubu bwato bwarohamye nyuma y’akanya gato buhagurutse Mukono. Igipolisi cya Uganda cyari cyabanje […]