Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntiboroherwa no kwivuza uburwayi bw’amenyo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’imirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, Gitambi na Gikundamvura ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakunze kuzahazwa n’uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zifata mu kanwa, bikabagora kubona ubuvuzi.

Indwara z’amenyo n’izindi  zifata mu kanwa ngo ziri mu ndwara 10 za mbere zizahaza abatuye akarere ka Rusizi nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwako, ngo  bigaterwa n’uko abaturage batarasobanukirwa neza n’isuku yo mu kanwa, hakiyongeraho n’uburyo bwo kuzivuza bukiri ingorabahizi kubera ko bisaba urugendo rurerure ngo bagere ku bitaro.

Ku bufatanye bw’uruganda rwa CIMERWA n’ibitaro bya WIWO Specialized Hospital, ubwo bavuraga abaturage ku buntu bahivuriza,  bavuze ko bibagoye gukora urugendo rw’ibikometero 15 bajya ku bitaro bya Mibilizi kwisuzumisha  amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa, bakanavuga ko ubukene butuma batabasha kwita ku isuku yayo.

Mukankusi Xavérine w’imyaka 66 y’amavuko, yagize ati “Nkanjye w’umukecuru usanzwe atishoboye kugira ngo mbone amafaranga yo kugura umuti w’amenyo ntibyanshobokera. Ubu yose andira rimwe, ibibazo ni byose kandi gukora ibilometero 15 n’amaguru njya kuyivuza ku bitaro bya Mibilizi ni ikibazo gikomeye cyane.’’

Umuyobozi ushinzwe abakozi mu  ruganda rwa CIMERWA, Nkusi Paul avuga ko mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abaruturiye, nyuma yo kubashyiriraho ivuriro rinavura abakozi b’uruganda, babonye iki kibazo kandi ivuriro ryabo ridashobora guhita rigikemura mu buryo burambye, bahitamo kuzana aba baganga ngo babavure amenyo ku buntu.

Ati ’’dusanzwe tubaha ubujyanama ku kwita ku isuku y’amenyo  n’iyo mu kanwa muri rusange kuko indwara zo mu kanwa zirababaza cyane,  tukaba twazanye aba bahanga mu buvuzi bw’amanyo ngo batuvurire abaturage kubera ibibazo by’amenyo bakunze kugaragaza kandi iyo serivisi twe tutayitanga.’’

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem, avuga ko  ari ikibazo kizwi ariko  kugikemura ari uko abaganga bo ku bitaro bya Mibilizi bajya bagira umunsi baza ku bigo nderabuzima bakabaha izi serivisi mu gihe bumvikanye ho,bikazafasha abaturage kwivuza batiriwe bakubita amaguru bahora ku bitaro cyangwa barambirwa bakabireka kandi bagombye kwivuza.

Nduwayeze Fidèle umukozi w’ibitaro bya WIWO  Specialized Hospital, avuga ko isuku y’amenyo ikwiye gukangurirwa abaturage cyane nk’uko bakangurirwa ibindi, muri iki gikorwa bakaba baravuye abagera kuri 235.

Bamwe mu baturiye urugandwa rwa CIMERWA bahabwa ubuvuzi bwamenyo ku ivuriro ryuruganda ku buntu.
Bamwe mu baturiye urugandwa rwa CIMERWA bahabwa ubuvuzi bw’amenyo ku ivuriro ry’uruganda ku buntu
Nduwayo Fidèle asaba abaturage kugirira amenyo yabo isuku ihagije mu rwego rwo kwirinda idwara zayo zituruka ku isuku nke.
Nduwayo Fidèle asaba abaturage kugirira amenyo yabo isuku ihagije mu rwego rwo kwirinda idwara zayo

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *