Abayobozi b'ibihugu by'u Burayi bemeje amasezerano yo gutandukana n'u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ibihugu 27 by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) bemeje isohoka ry’igihugu cy’u Bwongereza muri uyu muryango mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateraniye i Buruseli mu Bubiligi kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ugushyingo 2018.

Iyi nama idasanzwe ya E.U yari iteraniyemo abayobozi b’ibihugu na za guverinoma 28, yatangiye saa 9:30 ku isaha y’I Buruseli, irangira byihuse yemeje amasezerano ya gatanya hagati y’uyu muryango n’Ubwami bw’u Bwongereza, na Irlande y’Amajyaruguru. U Bwongereza kandi bwahise bunava mu masezerano y’u Burayi ku ngufu za nikeleyeri (nucreal) nk’uko byanditse mu mwanzuro wo gusoza iyi nama.

Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko byari ibihe by’agahinda kuri Jean-Claude Juncker, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango y’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse wari n’umunsi mubi kuri Perezida Emmanuel Macron wavuze ko gutandukana kw’u Bwongereza na E.U ari; “ Icyemezo cy’abaturage bafite ubusugire ,”Ariko ko urenze amarangamutima, intekerezo zose zikwiye kwibanda ku gutegura ahazaza hazarangwa n’imibanire izatuma n’ubundi u Bwongereza n’a E.U bikorana bya hafi.

Nubwo bimeze gutyo, inzira ntirangiriye aha kuko abadepite b’u Bwongereza bagomba kugira icyo batangaza kuri aya masezerano ya gatanya hagati mu Ukuboza, nyuma bakazatora itegeko rizashyira mu bikorwa ibiteganywa na gatanya. Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yo izatora muri Gashyantare cyangwa muri Werurwe. “ Abadepite bashyigikiye ku bwinshi aya masezerano ,” uwo ni Antonio Tajani, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

Biteganyijwe ko igihe cy’inzibacyuho kizatangira kuwa 30 Werurwe 2019. Gusohoka kw’u Bwongereza muri E.U kuzatangira kubahirizwa aya masezerano yaba yemejwe burundu cyangwa ataremezwa, maze muri icyo gihe cy’inzibacyuho habeho kuganira ku mibanire y’ahazaza. Ngo ni ubwa Mbere Ubumwe bw’u Burayi bwazaba bugeze ku masezerano yo kuri uru rwego yemejwe burundu nk’uko byemezwa n’abari bahagarariye u Bufaransa.

Birangiye habayeho gutandukana, ngo u Bwongereza bwaba umufatanyabikorwa wa mbere mu by’ubukungu w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bijyanye n’umutekano, dipolomasi, n’ubwirinzi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *